JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Volume IV - WOWE WASIGAYE - décembre 1993

WOWE WASIGAYE

Iwacu

Iwacu

 

https://static.blog4ever.com/2010/07/424685/artfichier_424685_953427_201206085347519.gif Ancien

 

Navukiye i Rwanda, ngasa n’uba i Buraya,

Umuriro n’amazi byibera mu rukuta,

Sinzi umunoga sinzi n’agatadowa,

Yebaba Mawe na Dawe muzanyereke u Rwanda.

 

Mbe tante dupfana iki? Naho oncle we ni nde?

Ba cousin dupfana iki? Beau frère ni muntu ki?

Oya se kandi, oya rwose ndababaye,

Nzibariza sogokuru ninsura nyogokuru.

 

Nzasura abakambwe nimenyere ibyaho,

Ninywere ku byo banywa dusangire ku byo barya,

Inombe n’umushogoro isogi n’igisusa,

Ndire ku mbehe yogeshejwe imonyi.

 

Mfate isuka njye kurima nsarurire mu bigega,

Ibitebo n’imitiba, ikidasesa n’urutaro,

Ndore ingasire n’urusyo umuhini n’isekuru,

Urukebano n’umuvure, nenge nywe ku gikatsi.

 

Inkoko n’umwuko, nanzike nywe rutuku,

Umuhoro n’indyabiti inkongoro n’igicuma,

Menye incyamuro, menye n’umujyojyo,

Nibohere icyibo, nshundire mu gisabo.

 

Nzinywera ku marwa dutaramiye mu kirambi,

Nirebera mu mbari munsi y’urusenge,

Inyuma ari ku rutara, hino mu mfuruka,

Hirya ho ni mu mbere, ngo habayo n’uruhimbi.

 

Banyereke urusika, nirebere inyegamo,

Urubariro n’umwashi, imyugariro n’inkingi,

Menye kanagazi, ndetse na mbonabihita,

Ifuni n’imbugita, uruhindu nicyansi.

 

Menye imigani yaho, kirazira n’ibisakuzo,

Ngo uwicaye ku ityazo ntarara ngo aramuke,

Ngo uraye mu isekuru bucya ahindura igitsina,

Ngo akavumburamashyiga gashyigura utaryama.

 

Nzafasha nyogokuru imirimo imugora,

Nzatashya navome nase inkwi nzicane,

Mwahirire ishinge nzajye no kurahura,

Nzakoranye mu ziko mvumbike n’umuriro.

 

Nzaca n’ubusuna, nibohere umushanja,

Urugaga n’urutamyi, nibohere igiseke,

Nahure inyana nzicire n’icyarire,

Nizigera mu ruhongore nshanire rusengo.

 

Nzibwirira urungano twibyinire iby’iwacu,

Ibinimba umudiho, dushayaye iby’iwacu,

Tubyine kamwe nk’aka, umucucu wirenge,

Urwiririza na Manzi, na Rugenera w’i Ndera x2


14/07/2010
1 Poster un commentaire

Na mwe nimwitokore

Na mwe nimwitokore

 

https://static.blog4ever.com/2010/07/424685/artfichier_424685_953427_201206085347519.gif Ancien

 

Kera na ri nkamwe nizihiwe nk’abandi, nari mfite ubwenge,

None murambona mukandyanira inzara, bikambabaza

Nyamara jyewe ndabikundira, nkabasaba kunyumva

Mbasabye imbabazi, mumbabarire,

Abo nabangamiye nabujihe uburyo,

Na njye ntiyari jyewe.

 

Iyo ngifatwa murajijita, ntimusobanukirwe,

Maze nkavugaguzwa cyangwa se nkabisha, bikabashobera,

Byaba biganguye mukanshumika, burya muba mumbabaza,

Mbasabye imbabazi, mumbabarire,

Abo naruhije bajya kumvuza,

Na njye ntiyari jyewe.

 

Iyo mbacitse ngenda amayira yose, ntazi n’iyo ngana,

Uwo dusakiranye agasuherwa, agakizwa n’amaguru,

Ibyiza byanyu jye mbona ari bibi, maze nkabijanjagura,

Mbasabye imbabazi, nti mumbabarire,

Abo nangirije nabujije ihwemo,

Nimumbabarire.

 

Iyo mufite ubwoba biranyizihira, ngakaza umurego,

Ngafata imihini ngafata n’amabuye, mugakwira imishwaro,

Nkavugira hejuru ibidashunguye, muti uriya ni umusazi,

Mbasabye imbabazi, muce inkoni izamba,

Abo nateye ishozi nateye iseseme,

Burya ntabwo yari jyewe.

 

Nanga imyenda ngakunda utunyita, nanga amazi nzira isabune,

Nanga amazi nkikundira umucucu, nkunda izuba n’urusaku,

Iyo nje mbagana mwe murahunga, abandi bakanshungera,

Nsabye imbabazi ngo muce inkoni izamba,

Burya na njye ntako mba ntagize,

Biba byananiye.

 

Ibyo kumpunga ntabwo mbishaka na gato, nimwigire hino,

Murebe uko nsa kandi mwumve n’uko mvuga, mujye kumvuza,

Abasazi bose bajye mu bitaro, baveyo basezerewe,

Muce inkoni izamba, tubasabye imbabazi,

Nyamara namwe mwese ntabwo muri shyashya,

Namwe nimwitokore.

 

Jye ndashimira Imana ko namenyekanye, nkaganishwa ivuriro,

Nasanzeyo n’abandi baregwa ibisazi, bati turarengana,

Erega twese ntidusara bimwe, turushanwa kubihisha,

Imidugararo, ibyangiritse,

Mbe biriya byose bikorwa n’abasazi,

Have nimwitokore.

 

Nyamara hari abandi mutajya mubona, mugakurikira,

Mugakora bimwe mugashusha kimwe, neza neza nk’abasazi,

Umenya na mwe bijya bigangura, musubize amaso inyuma,

Imidugararo, ibyangiritse,

Mbe biriya byose bikorwa n’abasazi?

Nimuhatekereze.

 

Abababaye, abahogoye,

Barazira iki se? ko bazira ubusazi?

Nimusobanukirwe x 2

 

 


14/07/2010
0 Poster un commentaire

Iyongiyo iyo mvuye

Iyongiyo iyo mvuye


https://static.blog4ever.com/2010/07/424685/artfichier_424685_953427_201206085347519.gif Ancien

 

Hahandi mwavugaga,

Hahandi mutinya,

Iyongiyo iyo mvuye harababaje,

Nazindutse kare inkoko itarabika,

Nagezeyo inyana zitaha,

Naritonze ndahazembagira ndigarukira.

 

Ngo buri wese azagerayo ntawe uzasigara

Umuryango azinjiriramo abanze awutegure

 

Umuryango ninjiriyemo,

Hahagaze umugabo

Akawakira agasuzuguro ati: “ntako batakugize”

Ateze ikigofero cyirabura,

Mu binyuguti binini,

Mu ibara ry’icyatsi kibisi handitseho urwango.

 

Sinasubiye ndazembagira,

Nabonye agahomamunwa,

Nabonyeyo abantu bafite ishavu nyoberwa icyo babura,

Nabonyeyo inganda zicura intwaro,

Zimwe za kirimbuzi,

Nabonyeyo abantu bakora inama y’imigambi mibi.

 

Nabonye amahoteli yererana,

Atamirije zahabu,

Amamodoka n’amazu menshi nti: “mwaragashize”

Nabonyeyo abari b’amabengeza,

Bakunda abo bihebeye,

Hariyo ibiceri hakaba ifunguro ariko barababaye.

 

Ko ndeba se bafite byinshi,

Ko byose mbibona,

Nyamara agatwenge kimwe n’agakino ntabyo bigirira.

Haraburayo umunezero,

Haraburayo n’icyizere,

Haraburayo urukundo ubanza ariwo muriro!

 

Narakomeje ndazembagira,

Navumbuye irindi rembo,

Mu karyango gato ninjiriyemo handitseho urukundo.

Nahinjiranye umutima ukeye,

Birenze uruvugiro,

Nkabona urumuri nkayoberwa iyo ruba  ni urwererane.

 

Narasubiye ndibarisha nti:

“Aha hantu ni he?”

Abari aho bose baransubiza ngo ni ahangaha nyine.

Nabonyeyo abantu twigeze kuririra,

Banezerewe koko,

Nasanzeyo padiri Ferepo turaramukanya.

 

Nahaye ijisho ntiryahaga,

Ni ko ryambereye,

Nabonye utunyoni n’utunyamaswa, uturabyo n’utugezi.

Nabonye utununga n’utubaya,

Bibereye aho hantu,

Nasanze ari muri Edeni, naketse ko ari ryo juru.

 

Nakebutse hirya aho niberaga,

Nti: “biriya ni ibiki?”

Nabonye umukumbi w’inyamaswa mbi mbonamo n’intama.

Niboneye ukuntu zishyamiranye

Amarira aragwa,

Nti: “Mana ishobora byose bababarire”

 

Umubyeyi ati: “hariya urora

Ugomba gusubirayo”

Narapfukamye nti: “mbabarira nigumire aha”

Ati: “genda uracyafiteyo akazi,

Ukoreshe ingabire wahawe,

Ubwire ibirura bihinduke intama uzabone ugaruke”. X4

 


14/07/2010
2 Poster un commentaire

Ibyago bidateguza

Ibyago bidateguza

 

https://static.blog4ever.com/2010/07/424685/artfichier_424685_953427_201206085347519.gif Ancien

 

Buri muntu yiringira amahirwe mu buzima,

Amaherere akamurindira ngo bagendane,

Ikirere n’ubutaka bikamuheza hagati,

Ibyago n’amakuba bikamubonerana,

Bigatera bitunguye bikangiza nta mbabazi.

 

Ugahinga kijyambere ugasarura uhunika,

Wakongera izuba rikava ntirihumbye,

Byaba bitabaye ibyo imvura ntive ku itaka,

Ugasarura mu ntoki nk’uwahinze ku rutare,

Ibyowasaguriye amasoko ukabyicuza,

 

Igihugu gihora giharanira kujya mbere,

Kigaharura imihanda kikubaka amagorofa,

Ikirunga kikaruka maze byose bikibira,

Hari icyitwa ingorane hakaba icyitwa impanuka,

Nguko uko ibihe bihora bihogoza abatuye isi.

 

Ugaharanira amahoro ukirinda amahane,

Ukubaha abaturanyi ugashaka umubano,

Hirya iyo no hino ho bategura intambara,

Wajya kumva ukumva imbunda zije zisakuza,

Intambara ntawe ihira nta n’uwo yungura.

 

Ibyo ngibyo iyo bibuze ntihabura ibiboneka,

Ibyorezo n’indwara mbi bikayogoza igihugu,

Ubuzima bw’abantu bugahorana ayo makuba,

Ibyago ntibiteguza ahubwo biratungura,

Duharanire kuba maso iteka dushikame.

 

Ni nde ni nde?

Ni nde wamenya?

Ni nde ni nde?

 

Ibyo byago bitera bidateguza,

Tube maso nidutungurwa duhatane.

 

Dore ibyorezo bibonerana abantu,

Hari amacinya hakabaho ubushita,

Hari mugiga hakabo n’ibihara,

Naba n’ibyo birakira bikagenda,

Ikiriho ubu gukizwa n’akaburi,

None se banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Iyo sida yo!

 

Ko bahereye kera bayitubwira,

None ikaba iguma kudutwara abantu!

 

Dore ibyorezo bitera mu matungo,

Hari muryamo ndetse n’uburenge,

Hari iragara habayeho na nkwakwa,

 

Ni nde ni nde?

Ni nde wamenya

Ni nde ni nde?

 

Inzara na zo zibasiye uru Rwanda,

Hari Gakwege na Rumanurimbaba,

Habayeho Matemane na Gahoro,

Ruzagayura na yo yatwaye benshi.

 

Munyarwanda,

Ibyo byahozeho,

Ntawabihamagaye,

None cyangwa se ejo,

Bishobora kubaho,

Tube maso buri munsi buri mwanya.

 

Ni nde ni nde?

Ni nde wabimenya?

Ni nde ni nde?

 

Hari intambara hakabaho ibyorezo,

Hari imyuzure hakabaho n’amapfa,

Hariho imitingito n’inkongi y’umuriro,

Ikirunga kikaruka iyo gishaka.

Ni nde ni nde?

 

Ibyo byose ntawe uba yabihamagaye,

Bibereyeho kutubuza amahwemo.

 

Ibyo byago bitera bidateguye,

Tube maso buri munsi buri mwanya.

Ni nde ni nde?

Icyo nifuriza abana b’u Rwanda,

Ni ubuzima bwiza bufite amahoro,

Ibyago n’ibyorezo byaba bije,

Tukarangwa n’ishyaka no gushyira hamwe.

 

Aho byageze dutabarane bwangu,

Ibyangiritse tubisane dufatanya,

 

Izo nama z’intiti,

Tujye tuzikurikiza,

Ibyo byago tuzahora tubitsinda,

Kuko ntawe utungura uwamwiteguye.

Ni nde ni nde?

Ni nde wamenya?

Ni nde ni nde?

 

Izo nama z’intiti,

Tujye tuzikurikiza,

Maze ibyo byago tuzahora tubitsinda,

Kuko ntawe utungura uwamwiteguye.


14/07/2010
0 Poster un commentaire

Wowe wasigaye

Wowe wasigaye

 

https://static.blog4ever.com/2010/07/424685/artfichier_424685_953427_201206085347519.gif  Ancien

 

Ashoje urugendo arugusizemo,

Mwarakundanaga mugaheshanya ishema,

Ndetse na rubanda bakabubaha,

 

Wowe wasigaye, ihorere nyabusa,

Aho guhogora, ureke mpogombe,

 

Ihorere shenge aho ari ntahoze,

Si we wabishatse si wowe wabiteye,

Ntirugira isoni kandi rwo ntirupfa.

 

Yarabababaje bamwe yabaniye neza,

Yarabahogoje abo yagiriraga impuhwe,

Na twe turarira kuko twamubuze.

 

Uribaza ukuntu azasigara wenyine,

Waragwaga akegura witsamuye ati: “urakire”

None cyo komera ni ko bimeze.

 

Ko ndeba ubabaye ubunza imitima,

Oya wicika intege cyo shinga ushikame,

Na bariya bose ntabwo ari imisozi.

 

Barahagurutse abahoze ari abanyu,

Ngo igendere disi burya wari umugenzi,

Ngo ibyo wagokeye ntibyayi ibyawe.

 

Ngo bariya bana bazabaho bate?

Ngo kereka mubanje kuzenguruka inkiko,

Ihorere shenge, na byo bibaho.

 

Ndumva ijwi rirenga, cyangwa rihinguka,

Ndumva risa n’irye agira ati: “komera”

Rikungamo riti: “gira amahoro”

 

Kandi ngo umunsi umwe atazi uwo ari wo,

Muzongera muhure nusenga ukamusabira,

Ngo we yaratunguwe wowe ube maso.

 

Ngo ntuziyandarike, uzange umugayo,

Ubanire abandi abanyu ubamenye,

Wizere Rurema, ni ko avuze.

 

Ntabwo ari uwa mbere yasanzeyo n’abandi,

Erega na twe twese ni ho tugana,

Komeza umutima, have wihogora.


14/07/2010
2 Poster un commentaire

Yari imbyeyi

Yari imbyeyi

 

https://static.blog4ever.com/2010/07/424685/artfichier_424685_953427_201206085347519.gif  Ancien

 

Nivugire imodoka cyangwa ruvakwaya,

Zimwe za rukururana n’udutoya tw’incuke,

Zirahenda zigakabya ariko zikayahoza,

Iyo inyoye ku gatama ikugeza aho ishaka,

Iyo irengeje urugero irageruka igasimbuka.

 

Nkunda uko inyuranamo n’abagenda butore,

Iyo ugira ngo wambuke ikagusatira ivuduka,

Ikakwicira ijisho ukayireba igitsure,

Aho washinguye uti hatagira umbona niruka,

Waba uyidohoreye ikajiginywa igakomeza.

 

Nkunda ukuntu iramira abahashyi ibagoboka,

Ikamagira ibibaya ikaminuka imisozi,

Abaguzi n’abagurisha ni yo ibahuza,

Ugatanga izo noti ngo uyihembe iba yarushye,

Bwahumbya igataha igacana maremare.

 

Nanga ukuntu yidegembya iyo igeze mu muhanda,

Abanyarwanda twaharuye tugikora umuganda,

Yagira uwo iwusangamo igahuma ikarakara,

Wajijinganya gato ikakugera ijanja,

Yaguhusha ikabisha igashoka igishanga.

 

Nanga ukuntu ihemuka iyo ihekura igihugu,

Abagenzi bigendera ibaha izindi gahunda,

No mu nsi y’umuhanda ikabakanjakanja,

Na yo kandi ntisigare ukayoberwa igituma,

Kiba kiruka kijya hehe?

Kiba kiruka kijya he? cyakamwe ayo gitahanye.

 

Gapitali yo ugerayo ugasanga ziruzuye,

Iyo urebye uko zingana umuhanda utawubona,

Wakeka ko ahari nta munyarwanda utayifite,

Yafata urugendo bakayitega amaboko,

Ngo ndashaka akalifuti,

Ukabona irahagaze ukabona irahafashe.

 

Njya nzibona zibyagiye aho zishaka abagenzi,

Bati mbese uragana he ukayoberwa uwo usubiza,

Umutwaro wifitiye ukaba wagezemo kare,

Uti imbere aho ndavamo ngo urayishyura yose.

 

Hari ahandi zibyagira zitegereje imizigo,

Burya zose ntizingana ariko zihuza amategeko,

Zirasora nk’abaturage zikagendana ibarate,

Iyo irembeye mu nzira bayongerera umwuka,

Yari imbyeyi iyo iticana,

Yari imbyeyi iyo iticana yari nziza iyo nyigira.

 

Zirimo amoko anyuranye zigasumbanya bene zo,

Ka Benzi na Pajero zibereye abayobozi,

Dayihatsu na Toyota zikagenda mu misozi,

Zikagoboka ab’iyongiyo,

Mu gitondo kare kare ziba zageze iyo zijya.


14/07/2010
0 Poster un commentaire

Ni igisagara

 

Igisagara

 

https://static.blog4ever.com/2010/07/424685/artfichier_424685_953427_201206085347519.gif Ancien

 

Ni igisagara, ni igisagara cy’abasore

Mama ndare we

 

Kunda useruke,

Kunda useruke wari umudahemuka,

 

Waraye he ngarambe,

Naraye ngabirwa burinda bucya,

 

Burya bayita mweru,

Bayita mweru ikagenda nk’inyambo,

Uti wiriwe shenge,

Warimukura mugakura inkingi,

 

Ngo useka umuturanyi,

Wamuseka mukabyuka musa,

Ngo iyo uruzi rujya,

Iyo uruzi rujya ni yo amabuye agana,

 

Bati utahe n’intashya,

Kiti mpuriye he n’ibiguruka,

Ngo imbwa yarihuse,

Yarihuse ibyara irihumye,

 

Ngo inyamaswa idakenga,

Burya idakenga yicwa n’umututizi,

Ngo ishavu rishira mu nda,

Rishiramo irindi rigengarara,

 

Ngo ubwenge si ubuginga,

Ntaho umupfumu yapfuye nk’abandi,

Ngo iyo ugeze kure,

Iyo ugeze kure n’ihene ikugera ihembe,

 

Ngo yakubise inda hasi,

Ihageze iti u Rwanda rwamparurutswe,

Dore utinya inkuba,

Nyamara uyitinya uri munsi y’ijuru,

 

Ngo ikinyica cy’umukunzi,

Arapfa ntimujyane yakira ntimureshye x2

 

Ni igisagara, ni igisagara cy’abasore x2

Ni igisagara x5


14/07/2010
0 Poster un commentaire