Gumana ubwiza
Gumana ubwiza
Rwanda rwiza rw’Abanyarwanda
Rwanda rw’imisozi igihumbi
Rwanda rw’ibibazo igihumbi
Wari wambaye ikirezi ga Rwanda
Nakwihereye amaboko yanjye
Ngo agukorere ujye mbere bakurebe
None ko wanze ukayanga
Urashaka iki kandi ga Rwanda?
Naguteye amashyamba ndahinga
Naguteyemo uturabyo uraberwa
Ndagutaka nkuratira abandi
Ibyo byose ntiwigeze urabukwa Rwanda!
Naguciriye icyarire Rwanda
Ndagusasira wanga kuryama
Nagushoye mu cyuzi ntiwanywa
Nkagukamira ayera ukayanga
Ko nakogeje imonyi ikanshirana
Nkagusasira ukanga kuryama
Ndakumurikira ugenda mu mwijima
Narayarize ngera aho mpogomba.
Kuronda uturere mu bawe se Rwanda! Rwanda ubikorera iki?
Kuvangura amoko mu bawe uhetse!
Kubyara abo wica turananiwe.
Kujya twubaka usenya turananiwe.
Abasore n’abakobwa wabashyize hehe? Rwanda wabajyanye he?
Ibibondo abakambwe wabashyize hehe?
Abavandimwe bacu wabashyize hehe?
Ababyeyi bacu wabashyize he Rwanda?
Wari mwiza Rwanda nkunda ariko kandi!
Gumana ubwiza utange ubuzima ubyare uheke.
Rwanda, Rwanda we.
Rwanda rw’ibiyaga, ubyare uheke. Rwanda we
Rwanda rw’imisozi igihumbi, uhumure nyabusa.
Rwanda rw’imigezi inyura mubibaya.
Rwanda rw’icyatsi kibisi gusa, ukomeze utohe.
Urw’imirambi n’udusiza, sizwa uturwe.
Urw’ibirunga n’utununga, Imitako gusa Rwanda.
Urw’umuco karande ukubereye, berwa Rwanda.
Urwivugiraga ururimi rumwe, komeza usabane.
Ibinimba n’imidiho, muragahoraho.
Urukerereza n’uruyange, mu rukari i Nyabisindu.
Amasimbi n’Amakombe mu bikombe by’u Rwanda muraho.
Mwa ntore mwe na ba bakaraza, nimutwizihize.
Ibisakuzo n’umuhigo, duhigure.
Igitaramo n’imisango, dusangire amahoro.
Nyabirungu hamwe na Mugasa, murarinde abo bose.
Agasusuruko na karya kayaga, n’amahumbezi.
Parike Akagera na lake Kivu, ntimurimburwe.
Nyabarongo na Gishwati, ayiga Rwanda.
Ibirunga n’ingagi zibamo, Muhabura waya.
Ibisi bya Huye na mont Kigali, ahirengeye.
Urusumo n’urutare rwa Ndaba amasumo gusa shenge.
Inkangaza n’urwabitoki, ntimugacike.
Amazi ya sebeya na marakujya, ntimugacike.
Ibitoki byo mu Gisaka, ntimugacike.
Ibirayi byo mu Murera, ntimugacike.
Ibijumba byo mu Marangara, ntimugacike.
Wari mwiza Rwanda nkunda ariko kandi!
Gumana ubwiza utange ubuzima ubyare uheke.
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres