Kuko nasanze
Kuko nasanze
Ureke niririmbire nanjye ncinye akadiho,
Umbise nitambukire uhigame umureke ansange,
Ureke niryamire wenda nkante igitotsi
Cyangwa se nishime ni uko, ni uko.
Kuko nasanze byose ari ukubeshya,
Nasanze ari inda ibibatera,
Kuko nasanze byose ari agateganyo,
Nasanze ari nk’umuyaga.
Ibyo ugira ngo nkwihere, nawe bimpe,
Ibyo ugira ngo nkukorere, nawe ubinkorere.
Ureke niyicarire kandi undeke nduhuke
Ureke nivugire uceceke niyumvire,
Ureke nigendere nzigarukire,
Nawe umve mu zuba umbabarire cyane.
Ureke nigurukire cyangwa nibire,
Niyubakire icyarire niyugamire,
Have winyorosora buribudukwire,
Nyihera amahoro shimwa, shimwa.
Kuko nasanze byose ari umurengwe,
Nasanze bitamara agahinda,
Kuko nasanze mwese ntawe ureba,
Ngo arebe arore kure cyane,
Ibyo ugira ngo nkwihere, nawe bimpe,
Ibyo ugira ngo ngukorere, nawe ubinkorere.
Niyubakire ikiraro wubake igorofa ryawe,
Gumana imodoka yawe undekere ibirenge,
Jyana inoti zawe umpe icyo giceri cyanjye,
Ureke nkunda uriya nawe ukunde uwawe.
Urampora iki shenge ko ntigeze ngira nabi?
N’uriya wundi umureke abeho,
Sigaho kuntoneka sigaho kunyibutsa,
Turi ibiremwamuntu oya, oya.
Kuko nasanze byose ari ubugugu,
Kandi nsanga habura gusaranganya,
Kuko nasanze umujinya unesha ubwenge,
Kandi urubwa rubabera
Ibyo ugira ngo nkwihere, nawe bimpe,
Ibyo ugira ngo ngukorere, nawe ubinkorere
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres