JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Muce iteka mu Rwanda

 

Muce iteka mu Rwanda

 

 

Kayigema we, Kayigema nyabusa

Kayigema we, Kayigema nkunda

Upfunyike agahamba ukenyere witere

Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane.

 

Ukenyere urukundo witere ubutwari

Maze ube umushishozi kandi ubigire bwangu

Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane

Uze ngutume i Rwanda nkubwire ibyo mbonye.

 

Ugende aharengeye maze uvuze ishakwe

Nibaza ubabwire uti: « ibyanyu si byiza

Uti: «harimo abakingirijwe n’igihu cyinshi

Uti: «harimo abashaka akazuba bakota

Uti: «harimo abaryama bugacya bari jisho Kayigema we.

 

Uti: «imbere aha mureba hagaragara nabi,

Abakurambere bose barahabona nabi,

Abatera urugimbu barahabona nabi,

Abaterekera nabo bahavuga nabi,

Abasenga uwabaremye bahita imperuka,

Uti: «nyamara rubanda irayoyotse,

Mbe kanyarwanda wakumva umuhanano.

 

Uti: «ndabona urya murozi agihadikamo ibindi,

Ibyo akabikora ashingiye ku izima ryanyu,

Uti: «kandi umutwaro uragenda uremera,

Uti: «mbe kanyarwanda wakumva impanuro,

 

Uti: «zirimo izirisha mu rwuri rw’izindi,

Uti: «zirimo izirebana izindi agahinda,

Uti: «zirimo n’izarize amarira ajya mu nda,

Uti: «zirimo n’izashavuye zagowe,

Ko zitaba ba mwana kandi zishira.

 

Uti: «zirimo izibibona zikabira cyane,

Uti: «zirimo izicisha make zitabishaka,

Uti: «zirimo izishaka gutoroka ikiraro,

Uti: «zirimo izishaka gutaha zikonsa

Uti: «mbe ko ibiraro bibaye bikeya Kayigema we.

 

Cyo genda ubashake abashumba baragiye,

Ushyitse amavi hasi ube intumwa ya rubanda,

Maze ukome yombi utakambire u Rwanda,

Uti: «seka seka seka seka nyakugira Imana,

Mugire Ryangombe wa Babinga mwene  Nyundo.

 

Muce inkoni izamba mugirire rubanda,

Uti: «erega babyeyi umuntu ni nk’undi,

Ntashibuka ku bihingwa arabyarwa,

Nimuce inkoni izamba rubanda irababaye Kayigema we.

 

Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke.

Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse

Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye

Rubanda iruhuke ba nyakugira Imana muyihorane

 

Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse

Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye

Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke

Muce iteka mu Rwanda ababyeyi babyare

Muce iteka mu Rwanda maze uwapfakaye arere abe

Muce iteka mu Rwanda ababyaye bahembwe

Muce iteka mu Rwanda urupfu ruve mu Rwanda

Muce iteka mu Rwanda amahoro arutahe

Muce iteka mu Rwanda imiryango yisuganye

Muce iteka mu Rwanda uwasenyewe yubakirwe

Muce iteka mu Rwanda maze uwahunze arutahe

Muce iteka mu Rwanda uwarokotse bamwumve

Muce iteka mu Rwanda hagororwe uwagomye gusa

Muce iteka mu Rwanda uwagororotse ntamuzire

Muce iteka mu Rwanda ko umuntu ari nk’undi

Muce iteka mu Rwanda ko bose bareshya

Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ugipfuye

Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ukimwishe

 

Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse

Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye

 

Muce iteka mu Rwanda uwarenganye arenganurwe

Muce iteka mu Rwanda uwateye ibi yicuze

Muce iteka mu Rwanda uwananiwe aruhuke

Muce iteka mu Rwanda maze uremerewe ature

Muce iteka mu Rwanda ishyari ribure icyicaro

Muce iteka mu Rwanda urukundo ruganze

Muce iteka mu Rwanda imitima ijye mu kicaro

Muce iteka mu Rwanda ubwenge bugaruke

Muce iteka mu Rwanda ingobyi isubire i mugongo

Muce iteka mu Rwanda ababyeyi buzukuruze

Muce iteka mu Rwanda ubuvivi ubuvivure

Muce iteka mu Rwanda na bwo bugaruke mu Rwanda we

Muce iteka mu Rwanda urwo Rwanda rugari baririmba

Muce iteka mu Rwanda rwongere rube u Rwanda we.

 

Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse

Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye



14/07/2010
6 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres