JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Abapariloma

 

Abapariloma

 

 

 

Dore igihe kiregereje Mana ngo ababaye b’isi yose,

Bazatume abamarayika ngo bakoranye inama ikomeye,

Ngo murebane imbonera y’isi waremye ngo ari nziza,

Ntuzagire ubwoba Mana jye nzaba  ndi kumwe nawe.

 

Dore bazi ubushobozi ndetse n’imbaraga zawe Mana,

Dore bazi urukundo bazi ko ugira impuhwe nyinshi Mana,

Ngo none se ibingibi Mana bipfira iki kandi ubireba?

 

Mana kandi bazakubaza ku byo waremye,

Ngo hariho inyamaswa zihora  mu mazi zitota akazuba,

Ngo hariho izitagira amaso n’izindi zikurura hasi,

Izibera mu myobo zitaguruka kureba iyo bweze,

Ako gahinda waziteye Mana ngo uzakabazwa ariko uzakomere.

 

Waremye inyamaswa Mana uyiha no gusonza idahinga,

Kugira ngo ibeho ikore ku munwa ikabanza kuba inkoramaraso,

Igatungwa no kwica izindi zirimo izona zagowe,

Ngo niba ari ibyongibyo Mana cyo senya isi uzareme iyindi bazagufasha.

 

Dore wiremeye umubu wanduza indwara zikica rubanda,

Dore wiremeye inzige zitsemba imyaka umuntu agasonza,

Ngo niba ari ibyongibyo Mana ngo senya isi uzareme iyindi bazagufasha.

 

Mana kandi bazakubaza rirya jambo,

Ngo wamaze kubirema byose ubirebye usanga ari byiza,

Uburetwa bw’ingamiya ndetse n’indogobe ntabwo bikwiye,

Arya maga y’igikeri ihembe ry’isatura ntibifite injyana,

Ako gahinda waziteye Mana uzakabazwa ariko uzakomere.

 

Ku murongo w’ibyigwa hazabaho idosiye ikomeye cyane,

Bati ibindi byo ntacyo ariko urya muntu ateye agahinda,

Ngo niba ari we wavugaga Mana cyo senya isi uzareme uwundi bazagufasha.

 

Mana waremye umuntu ngo mu ishusho yawe,

Bati nyamara ni we ugukoza isoni mu biremwa byose,

Dore ibiremwa byose washyize ku isi ari kubitsemba,

Dore yica mugenzi we na cya kibondo yarakibambye,

Ngo reka iby’urukundo Mana umutsembane n’isi tuzarema undi.

 

Bazakubwira abo bapariloma,

Bazakubwira umuntu,

Bazamuhera hasi,

Bazamuvuga amateka,

Bazamugaya bakugaya,

Uzumva ubabaye cyane,

Ubure ibisubizo umware,

Ntuzagire ubwoba,

Jye nzaba ndi kumwe nawe.

 

Ngo murore yarigenje,

Bashyiremo no gukabiriza,

Ngo umuntu ubusa narabutswe,

Utsembatsemba abandi,

Yavayo akagusenga,

Nawe ukamuha imbabazi,

Bwacya akabisubira,

Ni uko ukaba muri urwo ,

Ngo ntabwo iyo ari affaire

Yo kurema isi ikagupfana

Umuntu ajera uko abyumva

Ntukigira igitsure

Nka kera utwika Sodomu.

Ntuzagire ubwoba

Jye nzaba ndi kumwe nawe

 

Mana ishobora byose

Uwo ni umwanzuro wabo

Haguruka usenye umubisha

Tsinda icyaha uhane abahemuka

Ufite ubushobozi bwose bubaho

Nibikunanira uvuge tugufashe

Nibiba ngombwa uvuge tumanuke

Tujye guca imanza duhane ababisha

Ubugome bwose tubuce ku isi

Urugomo n’urwango bizimire

Abidegembya barore hasi

Ucisha bugufi agende yemye.

 

Dore wabyaye umwana umwe gusa,

Baramwishe baramubamba,

Ntabwo uzabona undi wo gutanga

Cyane cyane azize agahoro

Amakosa ni ayawe urabyumva

Umunsi waremye umuntu nk’urya

None rero inama ngiyi

Cyo shira ubwoba ukize ibisigaye

Kandi ubonye bose ari babi

Wabatsemba ukarema abandi

Gusa ugashaka irindi bumba

Ugasiga tubibye umwuka mwiza

Urimo urukundo rwa kimuntu

Umuntu uhesha ishema uwamuremye

 

Inama ni iyi ni ugutsemba

Ni uko byemejwe isi irashaje

Kandi Mana nawe birore

Dore iyi mbonerahamwe iragutsinda

Kandi ntabwo byagakwiye

Ntabwo ikibi gikwiye ureba

Ntabwo imbabare zizahoraho

Ntabwo urwango ruzakomeza

Kandi ubirora mwami w’isi

Ufite ubuhangange buhanitse

Ngayo nguko ni iyo nama

 

Ntuzagire ubwoba Mana

Jye nzaba ndi kumwe nawe x2



14/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres