Abapariloma
Abapariloma
Dore igihe kiregereje Mana ngo ababaye b’isi yose,
Bazatume abamarayika ngo bakoranye inama ikomeye,
Ngo murebane imbonera y’isi waremye ngo ari nziza,
Ntuzagire ubwoba Mana jye nzaba ndi kumwe nawe.
Dore bazi ubushobozi ndetse n’imbaraga zawe Mana,
Dore bazi urukundo bazi ko ugira impuhwe nyinshi Mana,
Ngo none se ibingibi Mana bipfira iki kandi ubireba?
Mana kandi bazakubaza ku byo waremye,
Ngo hariho inyamaswa zihora mu mazi zitota akazuba,
Ngo hariho izitagira amaso n’izindi zikurura hasi,
Izibera mu myobo zitaguruka kureba iyo bweze,
Ako gahinda waziteye Mana ngo uzakabazwa ariko uzakomere.
Waremye inyamaswa Mana uyiha no gusonza idahinga,
Kugira ngo ibeho ikore ku munwa ikabanza kuba inkoramaraso,
Igatungwa no kwica izindi zirimo izona zagowe,
Ngo niba ari ibyongibyo Mana cyo senya isi uzareme iyindi bazagufasha.
Dore wiremeye umubu wanduza indwara zikica rubanda,
Dore wiremeye inzige zitsemba imyaka umuntu agasonza,
Ngo niba ari ibyongibyo Mana ngo senya isi uzareme iyindi bazagufasha.
Mana kandi bazakubaza rirya jambo,
Ngo wamaze kubirema byose ubirebye usanga ari byiza,
Uburetwa bw’ingamiya ndetse n’indogobe ntabwo bikwiye,
Arya maga y’igikeri ihembe ry’isatura ntibifite injyana,
Ako gahinda waziteye Mana uzakabazwa ariko uzakomere.
Ku murongo w’ibyigwa hazabaho idosiye ikomeye cyane,
Bati ibindi byo ntacyo ariko urya muntu ateye agahinda,
Ngo niba ari we wavugaga Mana cyo senya isi uzareme uwundi bazagufasha.
Mana waremye umuntu ngo mu ishusho yawe,
Bati nyamara ni we ugukoza isoni mu biremwa byose,
Dore ibiremwa byose washyize ku isi ari kubitsemba,
Dore yica mugenzi we na cya kibondo yarakibambye,
Ngo reka iby’urukundo Mana umutsembane n’isi tuzarema undi.
Bazakubwira abo bapariloma,
Bazakubwira umuntu,
Bazamuhera hasi,
Bazamuvuga amateka,
Bazamugaya bakugaya,
Uzumva ubabaye cyane,
Ubure ibisubizo umware,
Ntuzagire ubwoba,
Jye nzaba ndi kumwe nawe.
Ngo murore yarigenje,
Bashyiremo no gukabiriza,
Ngo umuntu ubusa narabutswe,
Utsembatsemba abandi,
Yavayo akagusenga,
Nawe ukamuha imbabazi,
Bwacya akabisubira,
Ni uko ukaba muri urwo ,
Ngo ntabwo iyo ari affaire
Yo kurema isi ikagupfana
Umuntu ajera uko abyumva
Ntukigira igitsure
Nka kera utwika Sodomu.
Ntuzagire ubwoba
Jye nzaba ndi kumwe nawe
Mana ishobora byose
Uwo ni umwanzuro wabo
Haguruka usenye umubisha
Tsinda icyaha uhane abahemuka
Ufite ubushobozi bwose bubaho
Nibikunanira uvuge tugufashe
Nibiba ngombwa uvuge tumanuke
Tujye guca imanza duhane ababisha
Ubugome bwose tubuce ku isi
Urugomo n’urwango bizimire
Abidegembya barore hasi
Ucisha bugufi agende yemye.
Dore wabyaye umwana umwe gusa,
Baramwishe baramubamba,
Ntabwo uzabona undi wo gutanga
Cyane cyane azize agahoro
Amakosa ni ayawe urabyumva
Umunsi waremye umuntu nk’urya
None rero inama ngiyi
Cyo shira ubwoba ukize ibisigaye
Kandi ubonye bose ari babi
Wabatsemba ukarema abandi
Gusa ugashaka irindi bumba
Ugasiga tubibye umwuka mwiza
Urimo urukundo rwa kimuntu
Umuntu uhesha ishema uwamuremye
Inama ni iyi ni ugutsemba
Ni uko byemejwe isi irashaje
Kandi Mana nawe birore
Dore iyi mbonerahamwe iragutsinda
Kandi ntabwo byagakwiye
Ntabwo ikibi gikwiye ureba
Ntabwo imbabare zizahoraho
Ntabwo urwango ruzakomeza
Kandi ubirora mwami w’isi
Ufite ubuhangange buhanitse
Ngayo nguko ni iyo nama
Ntuzagire ubwoba Mana
Jye nzaba ndi kumwe nawe x2
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres