JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Abasangirangendo

Abasangirangendo

 

Mu  biganiro byanyu, bimwe muganira  mubabaye cyane

Mwibuka mwibukiranya birya bihe

Inyuma aha, hariyo byinshi ,

Byinshi nkomeza isesengura nkayoberwa.

 

Harimo abangwa n’abanga,

Abahunga n’ababahiga ,

Abihishahisha, n’ababahishura,

Abirukankanwa n’ababirukankana,

Bitera kwibaza cyane ku zindi ngeri z’abanyarwanda.

 

Ukabibazaho,

Ku  barwayi bari mu bitaro

Ku barwaza bari bagemuye

Ku babyeyi bari ku kiriri

Mayibobo zo mu mihanda

Ku bagororwa bari bafunze

Ku ivuriro ry’i Ndera waya !!

 

R/ Nkanabibazaho cyane cyane

Bene Ferepo b’i Gatagara

Abatabona n’abatumva

Abagendera mu magare

Nkabatekereza uko babivarutse

 

Muti mwihishahishaga mu myobo    Mu bisenge no mu bizenga

Muti mwabivunjaga ibyo bishanga   Mukagenda amajoro yose

Muti mwanaguriraga abo batindi     Mukanibuka mugusenga

Oya ntabwo bo babibashije,

 

Muti mwambutse mujya za Goma na Bukavu          Mukambika inkombe z’ikiyaga

Za  Kiyumba , Katale na Mugunga

Nyangezi, na Pandi, na Inera

Za Kashusha,  Nyamirangwe n’ahandi

 

Ngo Barazisenye mufata iy’ishyamba ,                     urugendo rurerure

Ngo mugenda ibisi bya Ngweshe, n’ibya Walungu

Ibya Kalehe n’ibya Masisi                                        

Imigezi n’ibishanga bya Lowa na Lubutu                 

Uwa Maiko na Ulindi                                               

Shabunda Kindu, Walikale Kisangani

Tingitingi  we wokabyara ugaheka

 

R/

 

Basarangindonge nebe  Fepore, mbahojejege ishyonta mu inazi rya paridi

“Iyo ivunzo zinyerwa, harababa itsibya zirwamoyeni”

Nimuregi urundoku, tungwera no kurashyi mweha

No gufanyasha byo mugera wa paridi fepore;

Tunerwa iyo guhakarugu, iyo kuragu apayire na neka

Iyo kubare mvaku no kugavu; Iyo guhananga n’ubuneke n’ujijibu

Amaroho

 

R/

 

Nguko uko mbyibazaho  cyane cyane

Nguko uko mbyibazaho  cyane cyane



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres