Abasangirangendo
Abasangirangendo
Mu biganiro byanyu, bimwe muganira mubabaye cyane
Mwibuka mwibukiranya birya bihe
Inyuma aha, hariyo byinshi ,
Byinshi nkomeza isesengura nkayoberwa.
Harimo abangwa n’abanga,
Abahunga n’ababahiga ,
Abihishahisha, n’ababahishura,
Abirukankanwa n’ababirukankana,
Bitera kwibaza cyane ku zindi ngeri z’abanyarwanda.
Ukabibazaho,
Ku barwayi bari mu bitaro
Ku barwaza bari bagemuye
Ku babyeyi bari ku kiriri
Mayibobo zo mu mihanda
Ku bagororwa bari bafunze
Ku ivuriro ry’i Ndera waya !!
R/ Nkanabibazaho cyane cyane
Bene Ferepo b’i Gatagara
Abatabona n’abatumva
Abagendera mu magare
Nkabatekereza uko babivarutse
Muti mwihishahishaga mu myobo Mu bisenge no mu bizenga
Muti mwabivunjaga ibyo bishanga Mukagenda amajoro yose
Muti mwanaguriraga abo batindi Mukanibuka mugusenga
Oya ntabwo bo babibashije,
Muti mwambutse mujya za Goma na Bukavu Mukambika inkombe z’ikiyaga
Za Kiyumba , Katale na Mugunga
Nyangezi, na Pandi, na Inera
Za Kashusha, Nyamirangwe n’ahandi
Ngo Barazisenye mufata iy’ishyamba , urugendo rurerure
Ngo mugenda ibisi bya Ngweshe, n’ibya Walungu
Ibya Kalehe n’ibya Masisi
Imigezi n’ibishanga bya Lowa na Lubutu
Uwa Maiko na Ulindi
Shabunda Kindu, Walikale Kisangani
Tingitingi we wokabyara ugaheka
R/
Basarangindonge nebe Fepore, mbahojejege ishyonta mu inazi rya paridi
“Iyo ivunzo zinyerwa, harababa itsibya zirwamoyeni”
Nimuregi urundoku, tungwera no kurashyi mweha
No gufanyasha byo mugera wa paridi fepore;
Tunerwa iyo guhakarugu, iyo kuragu apayire na neka
Iyo kubare mvaku no kugavu; Iyo guhananga n’ubuneke n’ujijibu
Amaroho
R/
Nguko uko mbyibazaho cyane cyane
Nguko uko mbyibazaho cyane cyane
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres