JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Azahozwa na nde

 

Azahozwa na nde?

 

 

Amarira ye afite ishingiro

Ko ari wowe yahojeje

None ukoba umuhogoje

Ubwo azahozwa na nde?

 

Yabaruhiye adashaka inyungu

Abajyanama bawe gito

Babatanyije ngo afite abandi

So na nyoko bamufata nk’inzigo

 

Ese we nkwibarize, azahozwa na nde?

 

Ujya kugenda waranyonyombye

Musakiranye uramusiragiza

Umuha rubanda agufitiye ibanga

Ngo uzamubabaza kugeza arundutse.

 

Turabasaba kugirana ibanga

Za nka twanze kuzimuharira

Twibaza niba warahamagawe

Ahubwo we yatugoreweho.

Ese wabona ikintu umuhemba

Mugende ariko mwarakahanyujije

Tugira amashyushyu y’ibirori byanyu

Tutazi yuko uri nyamujya iriya n’ino.

 

Turabakumbuye have mwitetera

We na n’ubu aguhoza ku munwa

Ubwo ni uko uba umwuzuye umutima

Ese nawe ubwo ujya ukozaho agatima.

 

Amafoto ntamumara urukumbuzi

Indabyo na zo ntizamumara intimba

Amashusho ntamumara ishavu

Ngo amasengesho ntacyo amumariye.

 

Ni wowe wenyine x2

Ni wowe wenyine ushobora kumuhoza

Ni wowe wenyine x2

Ni wowe wenyine ushobora kumuhoza

 

 

 

Texte  Kajyibwami Félicien

Musique et chant JB Byumvuhore



13/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres