Azahozwa na nde
Azahozwa na nde?
Amarira ye afite ishingiro
Ko ari wowe yahojeje
None ukoba umuhogoje
Ubwo azahozwa na nde?
Yabaruhiye adashaka inyungu
Abajyanama bawe gito
Babatanyije ngo afite abandi
So na nyoko bamufata nk’inzigo
Ese we nkwibarize, azahozwa na nde?
Ujya kugenda waranyonyombye
Musakiranye uramusiragiza
Umuha rubanda agufitiye ibanga
Ngo uzamubabaza kugeza arundutse.
Turabasaba kugirana ibanga
Za nka twanze kuzimuharira
Twibaza niba warahamagawe
Ahubwo we yatugoreweho.
Ese wabona ikintu umuhemba
Mugende ariko mwarakahanyujije
Tugira amashyushyu y’ibirori byanyu
Tutazi yuko uri nyamujya iriya n’ino.
Turabakumbuye have mwitetera
We na n’ubu aguhoza ku munwa
Ubwo ni uko uba umwuzuye umutima
Ese nawe ubwo ujya ukozaho agatima.
Amafoto ntamumara urukumbuzi
Indabyo na zo ntizamumara intimba
Amashusho ntamumara ishavu
Ngo amasengesho ntacyo amumariye.
Ni wowe wenyine x2
Ni wowe wenyine ushobora kumuhoza
Ni wowe wenyine x2
Ni wowe wenyine ushobora kumuhoza
Texte Kajyibwami Félicien
Musique et chant JB Byumvuhore
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres