JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Bamwe igenda ibonsa

 

 

Bamwe igenda ibonsa

 

Iyi si iduhetse, bamwe igenda ibonsa,

Abandi ikabagora mbe twayigize iki?

Ubuzima bwanjye ko bwirabura!

Nyamara abandi bana ari urwererane!

 

Yewe Dawe, Mana ishobora byose,

Mpoza aya marira na njye umpe umugisha.

 

Izuba rirantwika, nkiburira agacucu

Imbeho ikanyica ngahuhwa n’umuyaga

Byantiza agahenge ngashavuzwa n’abantu

Intimba n’agahinda bikambarizwaho!

 

Bamwe mwanywanye n’isi, mukayibaho neza,

Jyewe ubuzima bwanjye ni ugupfundikanya,

Singira intaho bwite kuko ntagira inturo,

Simperuka ayera iyanjye yaratetse!

 

Mwebwe isi irabajyana, jyewe ikansiga

Najya kubigana nkayisitaraho!

Nasimbuka umucaca nkagwa mu mutego!

Nawusohokamo nkumva nituye mu mwobo!

 

Mwebwe muragenda, jyewe ngasigara,

Nasimbuka umugezi, nkagwa mu kiyaga!

Natera umusomyo ukanga, nakoga ngarama ikanga!

Nakitabaza ibyatsi icyo mfashe tukajyana!

 

Mbese ibi ni ibiki, naherutse nzi koga!

Ikiyaga kiratuza, nageramo kigashoka!

Bamwe batazi koga, ko mbona bambutse,

Nisunge se iyi sambaza inkize cyangwa insonge!

 

Mwe mukomeza urugendo, jye ngasindagira,

Nabakurikira, ngahinguka murenga!

Mbe bana b’Imana, ko mumfatanya n’Isi!

Mwandinze tukajyana mukanyereka inzira

 

Ngo habaho amanywa, ngo habaho umucyo

Ibyo byiza nki’ibyo jye sinzi uko bimera!

Ngo habaho inzozi nziza jye bene izo sinzirota!

Mbe ni nde wamfasha jye n’iyi si akatwunga?

 

Mbe ko mbona agatwenge, mwe mugakura hehe?

Kariya gatotsi mwe mukavana he?

Ruriya rugwiro, n’ariya mahirwe,

Ruriya rukundo jye ntibingeraho!

 

Iyi si ko ibera simbe mu bo ibera,

Ihera he itonesha abandi ituziza iki?

Si ishyari si urubanza twese turi  i mugongo,

Icyo mpamya neza ni uko bamwe igenda ibonsa. X2



13/07/2010
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1332 autres membres