JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Bibananiza iki?

 

Bibananiza iki?

 

Kugira impuhwe ugafasha abababaye,

Ukababarira n’abakene,

Kwicisha bugufi aho ugeze hose,

Ukarangwa n’ikinyabupfura,

 

R/ Mbibarize x2

Ko bitagombera amashuri,

Ntibinagombe amafaranga,

Ntibinasuzuguze ubigize,

Mbibarize bibananiza iki?

 

Gukunda abandi utavanguye amoko,

Nta nyungu n’imwe ubikoreye,

Kubaha abantu ndetse n’abo usumba,

Abakugannye ukabunganira.

 

Kuvuga neza bivunanye hehe?

Kumvira abakuru bigoye he?

Kwicisha bugufi ukagira umurava,

Ukaba intwari ukanga umugayo,

 

Gufasha abandi ugahazwa n’utwawe,

Naho utw’abandi ukatwunganira,

Kuvuga make ukirinda kuzimura,

Kuvuga ukuri ntutiriganye.

 

Kwizera Imana ukaba umushishozi,

Guhora uri intangarugero,

Ishema ryawe ukaribona neza,

Mu nzira nziza ugashyira mu gaciro.

 

Hariho ibintu bibaza amashuri,

Hariho n’ibibaza amafaranga,

Hariho abantu borohera abandi,

Bafite umutima n’uburere.

 

R/ None se ubu x2

Ko abandi bana babishobora,

Nta dipolome nta seritifika,

Nta na registre nta perimi,

Mbese ubwo mwe bibananiza iki?

 

 

Hariho abantu bahorana urwango,

Ndetse bakanga abo batazi,

Hariho abandi bagira amatiku,

Bagira ishyari bagasebanya.

 

R/ Mbibarize x2

Ko amashuri mwayaminuje,

N’amafaranga mukayagira,

Roho nzima muyiburira he?

Mbibarize muyiburira?

 

Hariho abantu bahorana urukundo,

Bafite umutima n’uburere,

Hariho abantu bashyira mu gaciro,

Bahora baharanira amaho.

 

R/Mukomere x2

Nta kaminuza mwagezemo,

Nta mafaranga mwigirira,

Nyamara isi irabakeneye,

Murakabyara mwororoke x2



13/07/2010
4 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres