JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Fagitire N°2

 

Fagitire n°2

 

 

Aho harimo fagitire

Abandi baragiye,naho wowe warasigaye

Abandi barabisize, naho wowe urasahura

Iyo mana yawe igukunda bigeze aho

Uzi ukuntu wacumuye wibwira ko itabona

Ubonye fagitire yayo

Iriho sinyatire yayo

Ndetse iriho na kashe yayo, mbwira

Mbwira se mugenzi wamenya uyiriha iki?

 

Aho harimo fagitire x2

 

Ndibariza umuturage wigwijeho ibya rubanda

Agasahura ababisize we yibwira ko azabijyana

Ko wabonye abababaye ntugire icyo ubamarira

Mwahuye bahunga ntiwibuke kubaha impamba

Cyo subiza iby’abandi rero

Uzishakire ibyawe nawe

Kandi uzabe inyangamugayo

Naho ubundi rusahuzi uravomera mu rutete

 

Aho harimo fagitire x2

 

Umuganga wavuraga wamumanuye burigade

Umuhinzi n’umworozi wabatwikiye mu manama

Padiri na mameya warabishe urabamara

Goronome na mwarimu wabamishijemo amasasu

Abakozi b’ingeri zose

Aba leta n’abikoreraga

Wabamariye ku icumu, mbwira

Aho rero mugenzi ubwo harimo fagitire

 

Aho harimo fagitire x2

 

Farumasi n’ibitaro     warasenye urasahura

Za nganda na ya maduka       urahirika uratwika

Amashuri y’abana bacu         urahirika uratwika

Imihanda n’amateme     wabikubisemo ibisasu

Amatungo y’abanyarwanda  uyamarisha intorezo

 

Aho harimo fagitire

 

Amashanyarazi n’amazi       warasenye urakongora

Telefoni na radiyo     warasenye urakongora

Amagorofa n’amahoteli        urahirika uratwika

Dore inganda z’abanyarwanda  urahirika uratwika

 

Azishyura iyi fagitire

 

 

Uwateye iyi ntambara    azishyura iyi fagitire

Uwateye aya makuba

Uwakoze amahano wese

Uwavanguye amoko wese

Dore uwishe perezida

Dore uwishe primer minister

Nyamara uwishe abayobozi bacu

Dore uwishe abaturage

Abahinzi n’aborozi

 

Dore uwishe urubyiruko

Dore uwishe ababyeyi bacu

Abakecuru n’abasaza

Dore uwishe abaziranenge

 

Na we azishyura fagitire

 

Uwarwanije amahoro

Uwarwanije demukarasi

Uwasahuye mugenzi we

Uwasahuye ibya rubanda

Uwasenye igihugu wese

Uwamazemo abagituye

 

Uwateguye ubwicanyi

Dore kandi uwo ari we wese

Nyamara uwariwe wese

Agaseka tubabaye

Agatuma dushoka imyobo

Agatuma tuva mu byacu

Agatuma turakara

Agatuma dupfusha abacu

Agatuma tunyagirwa



14/07/2010
4 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres