Icyampa agafoto ke
1. Icyampa agafoto ke
Si umusangwa ni udusanga
Si umukunzi ni umukundwa
Si umugenzi aje kuba iwacu
Utazi umwere yamureba
Arera hose kuva mu maso
Nta munabi nta n’umwaga
Jye icyampa agafoto ke nkagatunga
Nkita akanjye na njye ahubwo
Ndavuga umwana ntiwumve icyana
Umuziranenge kuko atazizi
Yitwa bitama asekera abanzi
Umwana, buhinja ikibondo.
Icyampa nkamufata ifoto nziza cyane Nkayirora
Nyina amuhetse ashyize i mugongo Nkabarora
Cyangwa akikiye amuha akabere Nkayirora
Avuza ubuhuha agira ngo abikire Nkamwakira
Na we yaryamye aho mu gatuza Nkayirora
Ituze ryabateye ubwuzu bombi Nkayirora
Icyampa agafoto ke nkagatunga Nkakarora
Wimureba nabi na we
Umwanda ahorana si we uwutera
Atagataga iyo mbuga yose
Agenda akotora ibyo byondo
Ari na ko agenda atamira byose byose
N’arya marira ashoka amatama Yahogoye
Na birya bimyira n’irya nduru Kirashonje
Na kirya cyaka kiruta icya se Se wamubyaye
Ashaka kwegera agatuza ngo yonke Yiyonkere
Ngo yonke ibere ni irye kandi Yiyonkere
Icyampa agafoto ke nkagatunga Nkakarora
Abarusha ubwiza uko muri mwese
Njya mbona aboza amenyo yera de
Abaruta bose nta riraraza
Umuziranenge ni nk’agatama
Ndabumva benshi babanigiramo imbere
Bakibwira yuko bawutuye umutwaro
Naho ubwo bya he, barawuhetse umusaraba
Umuvumo w’iteka ubwo ukaranda
Umuvumo w’iteka ubwo ukaranda
Iyo njya kugira, agafoto k’iwe
Nari kumukwereka amaze kugimbuka
Atera agatenesi n’abandi bahungu
Nari kumukwereka arangije kaminuza
Ayobora uruganda, ahabwa, atanga imidende
Amarira urira ubu, yajyaga kuyahanagura
None se ngire nte, yarire uyihanagurire
Iyo njya kugira agafoto k’iwe
Nababonye abahungu narababonye abakobwa bari bagiye
Narababonye ubu ni abahungu mu bandi
Narababonye ubu ni abakobwa nk’abandi
Umwana
Umwana wese
Kuva ku rubuto
kugeza avutse
Ni agatama
Umuziranenge
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres