JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Icyampa nkabi

  Icyampa nkabi

 

 

Amahoro, umubano no kwitonda   

Urukundo, urugwiro no kwiheza

Icyampa nkabiharanira

Ubujiji , ubugugu no kwirata cyane

Ubutindi, ubugome no kwifuza

Icyampa nkabirenga

 

Icyubahiro, ubuntu no gusaranganya

Ubutwari, ubunyakuli, no kuvugira urengana

Icyampa nkabihabwa

Ubwibone, uburyarya no kwiremereza

Agasuzuguro, amatsiko no kwitanguranwa imbere

Icyampa nkabitsinda

 

R/ Nkarangwa n’umunezero

Nkawanduza aho duhuje ingendo

Nkawukongeza aho nyuze hose

Tukagendana, tugahorana

Abo duhuye bakiyizera

Ukarabera impamba mu rugendo rw’ubuzima

 

Kwizerwa, kuba intwali no kuba umunyakuli

Ikinyabupfura, icyubahiro no kuba akarorero

Icyampa nkabitozwa

Ishyali ribi, amazimwe no guharabikana

Ikinyoma, guteranya no kuregaguzwa

Icyampa nkabigendera kure

R/

 

Ubupfura, kuba imfura no kuba inyenyeli

Urugamba, gushira ubwoba no kuba intangarugero

Icyampa nkabishyira imbere

Gutongana, gushihana no kubabazanya

Uburakari, umushiha n’umuranduranzuzi

Icyampa nkabisiga inyuma

R/

 

Kwitanga, kugira ishyaka no gufasha ubabaye

Kwitonda,  kuvuga macye no kugira ibanga

Icyampa nkabiharanira

Kudashihana, kubabalira no kumvikana

Kugira ishema, kuryihesha no kurihesha abandi

Icyampa nkabiharanira

R/



10/05/2013
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres