JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Igihozo

 

Igihozo

 

 

 

Lalala oooooh, Lalala oooooh, Lalala owe owe x2

 

Nkundira nguhoze muvandimwe wanjye

Hora iyakuremye irakureba

Abawe bose ni abanjye

Amagorwa yawe ni ayanjye.

 

Wanciye iki se mugenzi ko ntaruta abandi?

Wambonyeho iki se nyabusa jyewe ndusha abandi?

 

Ku buryo mwana wa mama,

Wankunze ukankundisha abawe

Nkwiture iki? nkugire nte? muvandimwe wanjye ?

Nkwiture iki? mwana wa mama, nkugire nte?

Ko ari wowe muvandimwe wanjye.

 

Mwana wa mama

Nguhaye umutima wanjye nta kindi kigukwiye

Ku bwanjye nasanze uri umuvandimwe

Ntacyo nshobora kugucishaho

 

Niba ari amagambo, bareke bayavuge

Ntabwo ari bo mana;

Uko bukeye, nzarushaho kugukunda

Iyo ni indahiro y’ubumwe.

 

Mwana wa mama

Nzakubera umuvandimwe

Hora shira intimba

Ubuzima buraruhije, ibyo ntibikakubabaze

Cyokora nzi ko ubuzaza tuzabufatanya

Lalala ooooh x3 owe owe. X2

 

 

 

 

Texte Ndibwami Emile

Composition musique et chant: J.B. Byumvuhore

 

 

 

 



13/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres