Intege z'umusaza
Intege z’umusaza
Intege z’umusaza
Amagorwa y’umusaza
Ndaza kugana he ngo mbise abifitiye igihe
Barye isi yabo bo bakifitiye ubuzima
Ko ntawe ukinyitaho ngo nzipfire neza.
Mva mu gikari njya i kambere imvura ikampitiraho
Ngenda nikubita imitego ngwa imbere yanjye
Uru Rwanda ntahingamo sinduragiremo
Ndacyakora iki mbabaze bibondo byanjye?
Sinkimenya kugenda intaho yanjye ni ngufi
Ndeba aho najyaga nigerera nkumirwa
Abana banjye aho batuye sinahamenya
N’abaje kunsura simenye ko ari abanjye
Akagwa sinkikanywa kave he bana banjye
Ninywera itabi inkono yanjye ntiva mu kanwa
Singitarama ku manwa habe na nijoro
Rya jabo nari mfite riragatabwa.
Umugore wanjye we yagiye hakibona
Yapfuye akiri muto bintera agahinda
Ubwo se iyo aba aretse tukazaba tujyana
None abo yansigiye banteye umugongo.
Cyo rero bana banjye dore igihe ni gito
Ibyanjye muzabirye ariko mwongere ibindi
Ntimuziyandarike ngo muzihe rubanda
Mbaraze urukundo mbateye amata meza
Mubeho kandi musigarane amahoro X2
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres