Kabe mu kabindi
Kabe mu kabindi
Kera habayeho umwami w’u Rwanda akitwa Rwabugiri rwa Rwogera rwa Gahindiro, izina ry’ubwami ni Kigeli, umugabekazi bimanye yari mukakigeli Murorunkwere muka Nkoronko aliko ngo ntabwo basazanye kubera umazimwe y’abari abatoni I Bwami.
Rwabugili ngo yari intwali cyane yâguye igihugu akigeza iyo giterwaga inkingi
Mu ngabo ze zitwaga inganguragugo habagamo abagabo b’intwali koko
Ngo bajyaga bashaka umwanya bagatereka inzoga ubundi bakajya mu mihigo
Umunsi umwe uwitwa Rwanyonga rwa Mugabwambere aza guhiga n’umwami
Ngo yari umugabo uhamye koko kandi ngo yarushaga ubutwali Rwabugiri
Na Rwabugiri yari abizi aliko akamukundara ko yamwubahaga kandi akamurasanira akamukiza abamuteraga.
Umunsi umwe rero bagiye mu mihigo, bityo Rwabugiri azimanira umushyitsi we
Ni inanga ya Rwishyura Appolinaire aho atangira agiraga ati :
« Kunda uvuge wa nanga we uli inanga ndi umuntu kandi uri umungo ndi umuntu, nakuramvuye ku gishushu kwa Karago na Mwendo ibishwi bishaka kuzakunnya hejuru »
Ati : « ukunde uvuge nanjye nibwirire abahungu ibigwi n’imyato ya Rwanyonga yewe »
Rwanyonga ati « uri umugabe ndi umugabo kandi uri umwami ndi umwana aliko twanganye twarwanye kandi n’ubundi amaherezo tuzarwana, »
Ati « aho wamvugishirije ko numva inyota igiye kuzamfata wampa inzoga nkinywera Rwabugiri, Ati « Rwanyonga ko uri umwana inzoga naguha naguha ingana iki ? »
R/ Rwabugili,Kabe gakeya, kabe gakeya kabe mu kabindi ndakwinginze
Rwabugili, Kabe gakeya, kabe gakeya kabe mu kabindi na none ndaje x2
Ngize nti zana inzoga ninywere
kandi uramenye uzane inkwiye
Uli mwene Rwogera nkaba mwene Mugabwambere
Gerageza unzanire ninywere Rwabugili
Niba ali ntazo kwa Data zirahateretse
Amaze ukunde ugaruke nkwinginge nti:
R/
Ubonye igihe naguhereye ntwali
Nkwinginga, nkwibasira, nkwisabira
Ngo ukunde unsindire inyota
Ngo nkunde na njye, ngukundire nkomeze imihigo dutaramire izindi ntwali
Dohora ngiyi rubanda irareba mwami
R/
Urashyira mu mumuna , Nkakurahira kwa Muvunyi
Urashyira mu kabindi , kati bomboli bomboli
Wateruza kanywabahizi, iti bomboli bomboli
Washyiramo umunanira, nkawuhangamura nkayisoma yose
Ko unyicishije inyota se kandi mwana wa Rwogera
R/
Dore ntahanye icyaka kirenze inyota nahingukanye Rwabugili
Kandi ngo ugira amagambo ukagira n’ayakurenze
Urandinde kuzumva ko watoboye ukabwira rubanda ngo :
« Ngo wanyiciye inyota kandi ngiyi ndayitahanye
Watsinze Rwanyonga kandi nguhiga ubutwali
Ntabwo nkunda urugambo, na we urarundinde”
Ndamutse mbyumvise, aho tuzahurira
Ntihazamera icyatsi Mwami nyiri u Rwanda, ndabikumenyesheje
R/
Ati « fata umuheto nanjye mfate uwundi tujye kugeranwa ku karubanda »
Ni uko Rwabugiri atwara imyambi eshatu Rwanyonga ajyana umwe rukumbi
Barageranywa Rwabugiri arabanza ashyiramo imbaraga zose uruhembe rwo hejuru n’urwo hasi byenda guhura ararekuza, Rwanyonga awitegereza uza awutega ikiganza awufatishya agahera abwira Rwabugiri ati nyongera nabikubwiye. Rwabugiri arongera aratamika ararekuza, rwanyonga awutega ikirenge awufatisha ino lihera.
Umwambi wa gatagara uza urusha iyindi amakare Rwanyonga awutega uruhembe rw’umuheto arawutora ati « ndakurashisha uyu wawe ni wo utaribukwice ».
Rwanyonga ati « umwambi n’umuheto ni ibya data Mugabwambere jye si ndi umurashi »
Yarawurekuye Rwabugiri ataratamba icyuya kiramurenga ajya hirya umwambi uja hirya, aja hino uja hino umwambi uragenda umufata ino rinini.
Ati twageranwaga reka ntitwarwanaga Rwanyonga Nti ndaguhakaniye
Ati yirase mu cyico se kandi ngiyo iravumbutse Rwanyonga, Nti ndaguhakaniye
Ati yikorere se maze ujye imbere ndakureba bityo ducyure umuhigo Rwanyonga
Nti ndaguhakaniye
Nti nabikubwiye: “ mwami w’u Rwanda ntundusha kumasha”
Nti nabikubwiye: “ mwami w’u Rwanda ntundusha kuzibukira”
Nti nabikubwiye: “ mwami w’u Rwanda ntabwo undusha kubonesha”
Nkunze ko uri umugabo, Umugaba w’ingabo kandi uzibanza imbere
Ukazihiga ubutwali izindi zishaka imirwano
Ugahangana n’amahanga akakuyoboka
I Ndorwa n’ubunyabungo bemeye kuyoboka
Ubugoyi n‘umurera bemeye kuyoboka
Ubushiru n’ubufumbira bemeye kuyoboka
Igisaka n’ubugesera bemeye kuyoboka
Ubudaha n’ubukunzi bemeye kuyoboka
Mu ishoba n’ubusozo bemeye kuyoboka
Ubukonya no mu kingogo bemeye kuyoboka
U Bwishaza n’urusenyi bemeye kuyoboka
Igitero cyo mu Butembo Nakigiye imbere
Icyo mu Kanywiriri Nakigiye imbere
Igitero cyo mu Bushubi Nakigiye imbere
Nakwiciye Kabego n’Idjwi rirayoboka
Nkwicira na Kalinda U Butembo burayoboka
Nica uwitwa Kibogora U Bushubi burayoboka
Aho hose nagiye Nagarukanye iminyago
Ndetse n’imbere y’abakembe Nagarukanye iminyago
Imbere y’Inzirabwoba Nagarukanye iminyago
Imbere y’Abemeranzigwe Nagarukanye iminyago
Ni uku ungenje se ntwali nafashije kwagura u Rwanda, Mwami nyiri u Rwanda
Amaraso unyoye ni menshi, azagusama
Wambwiye ngo tujye kumasha, Ushaka kunsinda iyo
Umbwira ngo tujye guhiga Ugamije kunsinda iyo
Unsaba gucyura umuhigo Ngo njye imbere uhansinde
Unsaba kukwicira Kabago ushaka kunsinda iyo
Unsaba no kuba umukwe wawe Ugira ngo umunsindeho
Kubera amaraso wanyoye Ntuzahambwa mu rwanda
Wishe nyoko wakubyaye Ntuzahambwa mu rwanda
Kandi wica Nkoronko Ntuzahambwa mu rwanda
Unyishe ndi umukwe wawe Ntuzahambwa mu rwanda
Unteze umukobwa wabyaye Ntuzahambwa mu rwanda
Ibikundanye birajyana Ntuzahambwa mu rwanda
Kubera amaraso wanyoye Ntuzahambwa mu rwanda
Dore umuhungu wakunze Ntuzahambwa mu rwanda
Uzaraga ingoma yawe Ntuzahambwa mu rwanda
Azicwa n’umugore wawe Ntuzahambwa mu rwanda
Inkundwakaza yawe Ntuzahambwa mu rwanda
Kubera amaraso wanyoye Ntuzahambwa mu rwanda
Intwali yawe Bisangwa Ntuzahambwa mu rwanda
Azicwa na muramu wawe Ntuzahambwa mu rwanda
Ikigeli nkawe kizima Ntuzahambwa mu rwanda
Kizavuka i mahanga Ntuzahambwa mu rwanda
Kandi kizasubira iyongiyo Ntuzahambwa mu rwanda
Kandi na we nkubwire Ntuzahambwa mu rwanda
Ntuzahambwa mu Rwanda Ntuzahambwa mu rwanda
Kandi na we nkubwire Ntuzahambwa mu rwanda
Ntuzahambwa mu Rwanda Ntuzahambwa mu rwanda
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres