JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Mana ube hafi

 

 

Mana ube hafi

 

 

Mana ube hafi,

Mana ube hafi maze utabare isi yawe,

Dore warayiduhaye na yo rubanda ruranga,

Twe dushaka urukundo na yo rubanda ikabyanga,

Twe dushaka kubana na yo rubanda ikabyanga iyo rubanda ni twebwe,

Tabara abatuye isi Mana,

Oya ntibakakubeshye,

Birabananiye Mana!

 

Nka burya ubareba bicaye baseka.

Iyo bicaye baseka iryinyo riguma ku rindi,

Babeshyana cyane ukagira ngo baranezerewe ,

Ibyo urabimenye Mana.

 

Nka burya ubareba bakundana cyane.

Burya baba bagucenga!

 

Nka burya ubareba bakereye ibibrori.

Ntibajya kubishima ahubwo bajya kubisenya,

Bagaragaza ubwibone, bakanegura abandi,

Ngo dore ibyo bikweto, dore imisatsi yako,

Ngo dore na kiriya kirarata amakoti,

Aho urahamenye Mana.

 

Nka burya ubareba bagiye meeting,

Barazinduka cyane.

Yavuga rero,

Yavuga ukuri kuzima bose bakamukwena,

Yavuga ibyabamara ngo amashyi y’urufaya,

Ingoma zikarangira ngo yego aho...

Nyuma wamenya ibyabo Mana!

Amarira agatemba.

 

Nka burya ubareba bagiye gusenga.

Ibyo urabindusha Mana,

Barazinduka cyane,

Barambara cyane maze bakambika ababo,

Bakinjira mu ngoro bagira ngo tubarebe,

Aho kukwiyereka Mana!

 

Ibyo urabindusha cyane.

Ibyo urabindusha Mana kuko basenga batitira,

Bagakoma ku gatuza bagakoza umutwe hasi,

Ururimi rukikaraga Uti: « umuntu hariya, ariko Mana!

 

Ngo utubabarire ibyaha.

Na we unyumvire Mana!

Ngo Data wa twese wowe ugira impuhwe cyane,

Ngo utubabarire ibyaha na twe tubabarire abandi,

Ngo uko tubagenzereza nawe ube ari ko ubigenza,

Kandi nawe urabazi Mana!

 

Icyo bakaba bagitsinzwe.

Ibyo urabindusha byose.

Ibyo urabindusha Mana kuko bagusaba guhirwa,

Ngo ukabakiza ibyago kandi ukabicira abanzi,

Ngo ukabaha ubutunzi kandi ukabaha n’abakunzi.

 

Ntibasaba kuba abantu.

Ntibasaba kuba abantu aba bagira ubuntu,

Ntibasaba ubushishozi ngo barore kure hirya,

Ntibasaba kubabarira bisabira kubabarirwa!

Ariko Mana!

 

Nka burya ubareba biga kurasana,

Burya baba babikomeje.

Bagatumiza ibitwaro.

Bagatumiza ibitwaro ngo barimbure umwanzi,

Bakica ibibondo bakica abakambwe,

Bagasenya amajyambere bagasahura rubanda,

Kandi wabaremye ubazi Mana!

Ngo mu ishusho yawe!!

 

Ntawe waremeye kwicwa.

N’ubwo yaba umuhungu uyu ukunda imirwano,

N’ubwo yaba kadogo cyangwa akaba umukureri,

N’ubwo yaba ikibondo kitaragera i musozi,

Ntawe waremeye kwicwa nyagasani ubasobanurire.

 

Nka burya ubareba bubaka cyane, 

Buracya bakabisenya

Buracya bakabitwika nk'ejo bakubaka ibindi

Ishyali n'amatiku, ubwibone n'ubupfu

Guhigana ubutwali no kurata ubukungu

Dore byamaze abawe ndabikubwiye mana yanjye

 

Nka burya ubareba biga amashuri.

Jye nayobewe ibyo  biga?

Bayiga se mo iki?

Abatiga urukundo ntibige guhoza ibibondo,

Abatiga kubana ntibige kwemera Imana,

Abatiga gusangira basaranganya uduhari ,

Urabambarize ibyo biga.

Ngo biga sciences.

Izo sciences ngo biga ni na zo zamaze abantu,

Zidutwara ibibondo zikadutwara ababyeyi,

Bazikoramo ibitwaro bakabikwiza mu bantu,

Zibajya mu mazi bakavubura ibisasu,

Zibageza mu kirere bakarekura amabombe,

Bwacya ngo nimutabare.

 

Nta sciences idakunda.

Niba ari iyo kutwica nibayireke batahe,

Niba ari iyo kutwoshya nibayireke iragahera,

Iriya izamara abantu nibayireke bahinge,

Iriya itemera Imana nibayireke iyo ntayo.

Sciences zabo bakunda ntizibatoze gukundana,

Urazisenye ejo Mana.

 

Mana ube hafi

Mana ube hafi maze utabare isi yawe



14/07/2010
6 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres