Na njye ga ndibuka
Na njye ga ndibuka
- Uranyumve na njye, kandi na njye unyumve, ndabikeneye
- Uranyumve na we, amaze ukunde unyumve, uuuuuuhhh
Ndakurahiye na njye uko umbona ngira ubwoba
Kandi nkagira agahinda, agahinda kenshi cyane,
Ndakurahiye na njye karanshenguye
Wihorere untege yombi, undinde guhogomba
Ndaje nkubwire, nkubwire uko niyumva mu mutima wanjye uuuuhhhh
Nkubwire imyaka mbimaranye, mbipfunditse ahantu
Aho hantu ngiye gutobora none.
Mpatobore imivo y’agahinda
Ihashoke izo nkangu zicike
Mpabyaze ingufu z’umurava
Mpagarure ishema n’ubuyanja
Nkundira unyumve,
Nkubwire umufunzo uhaganje
Byombi n’agashinyaguro waya
Biharambye nako bihasaziye
Bahora bahatoneka abo bandi
Hakaninda agahinda ako kabo
Jye ngaheka umutwaro uwo wabo
Erega na njye ga ndibuka Kwibuka nyine
Ngize nti na njye ubu ndibuka Kwibuka nyine,
Na njye mba nibuka
Aho rero barawunganya umuruho
Abapfakazi bose kandi bose Aho rero barawunganya umuruho
Yaraguye iyongiyo nangwa ahangaha Aho rero barawunganya umuruho
Yarahambwe mu cyubahiro nangwa yanamye Aho rero barawunganya umuruho
Yarafunzwe uwamwishe cyangwa yarabuze waya Aho rero barawunganya umuruho
Yaraguye mu bitaro nangwa mu ruzi disi Aho rero barawunganya umuruho
Barawunganya umuruho abapfakazi bose shenge Aho rero barawunganya umuruho
Uwapfushije umwana akakibura ikibondo yawa Aho rero barawunganya umuruho
Yarapfushije umugaye cyangwa se ari ingabo Aho rero barawunganya umuruho
Baba ari ibibondo cyangwa se ingaragu shenge Aho rero barawunganya umuruho
Yarapfushije uwiga cyangwa se uwigisha Aho rero barawunganya umuruho
Kandi uko umureba, arababaye uwo mwana waya Aho rero barawunganya umuruho
Kandi uko uyinyuraho irahogoye iyo mfubyi disi Aho rero barawunganya umuruho
Kandi uko uyireba irababaye iyo nshuke waya Aho rero barawunganya umuruho
Nyamara uko umureba uriya mwali arahogombye cyane Aho rero barawunganya umuruho
Ngize nti nyamara uko umureba yashiriye imbere utaruzi Aho rero barawunganya umuruho
Burya umuntu ni nk’undi ntibakakubeshye Aho rero barawunganya umuruho
Umuntu ni nk’undi ni ko nkubwiye waya Aho rero barawunganya umuruho
Ni yo mpamvu nkubwira urabyumve Na njye ga ndibuka
Ko umuntu ari nk’undi jye nawe Na njye ga ndibuka
Nkongera nkakubwira urabyumve Na njye ga ndibuka
Nkabisubiramo ngira nti byumve Na njye ga ndibuka
Kwibuka nyine Na njye ga ndibuka
Nk’imfubyi yose mureba Na njye ga ndibuka
Nk’umupfakazi wese muhuye Na njye ga ndibuka
Nk’uwapfushije wese wabonye Na njye ga ndibuka
Nk’uwaburanijwe wese aho hose Na njye ga ndibuka
Nti umuntu ni nk’undi
Aho rero barawunganya umuruho
Kandi ndakubwiye nti byumve Na njye ga ndibuka
Si irenga ngucira urabyumve Na njye ga ndibuka
Ni inama nkugira izisumba Na njye ga ndibuka
Agahinda ni kabi ibyo urabizi Na njye ga ndibuka
Sinshaka kukiharira na njye Na njye ga ndibuka
Kuko umuntu ari nk’undi urabimenye Na njye ga ndibuka
Ubwo ni uko nkubwiye urabyumve Na njye ga ndibuka
Umuntu ni nk’undi urabimenye Na njye ga ndibuka
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres