JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Na njye ndaje

  Na njye ndaje

 

 

  • Niriwe ngutekereza none
  • Nkwifuzaho igitangaza
  • Nti icyampa nkakubona mu nzira uza unsanga
  • Ngatangira,  na njye, nkagutangaho ubuhamya
  • Buhamiriza rubanda ubwiza n’ubumanzi bwawe

 

  • Naraye mfite inkeke na none
  • Yo kukurota nkakubona mu nzozi
  • Ngo utambagira ubusitani, hafi  y’isumo
  • Izuba liguhata imirasire,  mu ruhanga rwawe
  • Ubuhanga n’uburanga ryabishyize imbere

 

Kuko unkunda,

Ukankundira ababyeyi banjye

Abavandimwe n’abaturanyi

Ukabifuliza guhirwa

Bagahaha bagahahirana

Na njye  ndaje

 

Kuko unkunda,

Ukankundira izi ndirimbo zanjye

Kugorora inganzo ukabimfasha

Ukazinjonjoramo ubwibone

Ukazikundisha abo ukunda na we

Na njye ndaje        

 

  • Nongeye kukwikubita imbere na none
  • Nje kukuragiza n’abafana banjye
  • Ngo ubasaranganyemo ingabire utanga
  • Iyo gushungura, no gushishoza,
  • Akaga nikagaruka mu kagali
  • Dushirike ubwoba tuzabe abahamya bawe

 

Kuko unkunda

Ngutuye aka karirimbo

Ugakunde  kagukundwakaze

Wowe na Mawe wakwibarutse

Hamwe na Dawe Nyiribiremwa

Ubutatu butagatifu

Gikomangoma,  cy’amahanga yose

Umwami w’abami,  Mana yanjye

Izina ryawe niryubahirizwe

Amahanga yose akuyoboke

Na njye ndaje

 

Kuko unkunda,

Ukankundira ababyeyi banjye

Abavandimwe n’abaturanyi

Ukabifuliza guhirwa

Bagahaha bagahahirana

Na njye  ndaje

  

Kuko unkunda,

Ukankundira ababyeyi banjye

Abavandimwe n’abaturanyi

Ukabifuliza guhirwa

Bagahaha bagahahirana

Na njye  ndaje, mwami gira unyakire (bis)

 

 

 



10/05/2013
4 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres