Naba na mwe
Naba na mwe
R/ Naba na mwe,
Nimbe na mwe,
Naba na mwe,
We yaravutse asanga nyina aroga,
Abaturanyi bose bamuhaye akato,
Ndetse ngo mbere yo gupfa azabimuraga,
Uwo mwana arababaje,
Naba na mwe,
Mwigiriye Imana,
Musanga inzira yaraharuwe,
Si ubutwari si n’amasengesho,
Ahubwo ni umugisha gusa gusa.
Uwo mwana yavutse mu batindi,
Ntibagira itungo nta n’akarima kera,
Yatsinze amashuri abura amafaranga,
Yari yiteguye kuzaba diregiteri,
None ubu yandaraye atiyanze.
Erega uwo mwana yavutse nka mwe mwese,
Yakundaga Imana akikundira abantu,
Yiteguye gukorera igihugu nk’abandi,
None ubu yarahinamiranye,
Buriya umureba ntiyari yiyanze.
Uriya mwana we yabyawe n’indaya,
Yigiriye Imana ntiyakurwamo,
Yumvise ngo abandi bagira bene wabo,
We ntazi se kandi ntiyamenya se wabo,
Buriya na we arababaye.
We yaravutse asanga se ari umusinzi,
Nyina wamubyaye akaba umusongarere,
Bakuru be bose biyemeje ububandi,
Yavutse nk’abandi ntiyarerwa nk’abandi,
Erega buriya arababaye.
Nyina wamubyaye yari umusazi,
Yirirwaga amuzengurukana aho hose,
Yaryaga icyo abonye yarwara ntavuzwe,
Ariko ku bwa Rurema yabayeho,
Nyamara buriya arababaye.
Dore uriya mwana na we yavutse nka we,
Yifuzaga rwose gukundana nk’abandi,
Ageze ino ahura n’abana ba muka se,
Bamwanga urunuka ngo ntibava inda imwe,
Buriya umureba arababaye.
Uriya muhungu n’uriya mukobwa,
N’ubwo ubona barangwa no gushyira hamwe,
Ababyeyi babo baratabarutse,
Twe tubita imfubyi tukumva ari ibyo ngibyo,
Nyamara buriya barababaye.
Naba na mwe!
Nimbe na mwe!
Naba na mwe!
Buri muntu wese burya avuka nk’aband,i nimbe na mwe
Ntahitamo ubwoko ntahitamo akarere, nimbe na mwe
Ntahitamo isura ntahitamo umuryango, nimbe na mwe
Yagera ino abandi bakamuziza uko ari, ni mbe na mwe
Ngo dore uko gisa, dore uko kimeze, nimbe na mwe
Ngo umva uko kivuga, dore uko kirora, nimbe na mwe
Ngo ni ikinyendaro, ngo ni icyotara, nimbe na mwe
Gisa n’inkono iteka, kiriya ni ikizongwe, nimbe na mwe
Erega umugisha uravukanwa !
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres