Ndagiye
Ndagiye
Ndumva ntamewe neza
Iteka mporana ubwoba
Kandi ngahorana intimba
Ndicara ngahaguruka
Nagenda nkumva nanirwa cyane
Yemwe mbunza imitima
Ubwoba bwatashye aho ntinya
R/Ndabizi tuzakumburana
Nzajya mbanyarukiriza intashyo
Na mwe muzajye mubigira uko
Amahoro, amahoro
Umwuka nywita umuyaga
Urumuli ndarwita izuba
Ikiro kiramvuna nka toni
Ndabona inzozi aho ahose
Igihugu cyashushe nka gereza
Ndagiye bagenzi mubeho
Nsohotse mu iri taba lihanamye
Ntabwo mbanga sinabirota
Ni ubu bwoba bumbuza amahwemo
Ndagiye, ndagiye
R/Ndabizi tuzakumburana
Nzajya mbanyarukiriza intashyo
Na mwe muzajye mubigira uko
Amahoro, amahoro
Nzakumbura barya bahinzi na bashumba amahoro, amahoro
Nzakumbura ubudehe, amazina y’inka na kwidoga amahoro, amahoro
Nzakumbura abahungu bashora n’abandi binikiza amahoro, amahoro
Nzakumbura urya mubano wacu wuje urugwiro amahoro, amahoro
Nzakumbura benshi nzakumbura byinshi ndabizi amahoro, amahoro
Nzaza mbasure nimbona hakeye
Iki kirere gikeye cyose
Amahoro, amahoro
Amahoro naza nzaza Nzaza nzaza
Nzaza ndebe ko Pasi yabyaye abakobwa
kandi akabyara abahungu na none Nzaza nzaza
Nzaza ndebe ko Dancila yakomeje kubarera
akabaha indero nziza abagira imfura i Rwanda Nzaza nzaza
Nzaza ndore ko bakitonda Yohanita na Xavera,
bagacisha makeya agakunda abagenzi Nzaza nzaza
Nzaza ndebe ko Beatrisa, Habiyambere
na Ntegekurora bagikundana bose Nzaza nzaza
Nzaza kandi nzabasura abo bose nzabasuhuza Nzaza, nzabasuhuza
Ba Bonifasi na Nzaligema Nzabasuhuza
Ba Alizari na ba Gashirabake Nzabasuhuza
Ba Nkurunziza na ba Damascenti Nzabasuhuza
Ba mukecuru na Nyarusaza Nzabasuhuza
Ab’i Nyarushekera ndabazirikana Nzabasuhuza
Abo ku Kinaba no ku Muremure Nzabasuhuza
Ab’i Nyarukeri muraho murakoma Nzabasuhuza
Ba Elisephani ndacyagushimira Nzabasuhuza
Muri Rutoyi no ku nganzo Nzabasuhuza
Ab’i Gatagara Kigoma na Mayanjye Nzabasuhuza
Ndavuga Bene Ferepo Nzabasuhuza
B’urukundo gusa gusa Nzabasuhuza
Uti ngwino ntibaze Nzabasuhuza
Ukamwereka ntarore Nzabasuhuza
Umubwira ntiyumve Nzabasuhuza
Ugashima aho ataribwa Nzabasuhuza
I Rwamagana n’ab’i Gikondo Nzabasuhuza
Mu Rwunge rw’i Butare na gapitali Nzabasuhuza
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres