JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ngarambe

 

Ngarambe

 

 

Mbese urashaka iki Ngarambe?

Jyewe ndashaka kugishisha,

Mu Bukomane na Nyakayaga,

Oya ngwino urare waramutse.

 

Akira akagwa winywere,

Jyewe sinshaka kunywa urwaga,

Uwo mushari ndanywa uw’iki mama?

Oya ngwino urare waramutse.

Akira byeri winywere,

Jyewe sinshaka kunywa byeri,

Umubirizi ndanywa uw’iki mama?

Oya ngwino urare waramutse.

 

Ngarambe, ye Ngarambe,

Nguhe ikihe ndeke iki?

Ngarambe mwana wa mama,

Nguhanure wanga ndeke ukore iki ureke iki?

 

Akira amarwa winywere,

Jyewe sinshaka kunywa amarwa,

Ayo mashyuza ndanywa ay’iki mama?

Oya ngwino urare waramutse.

Baguhe soda winywere,

Jyewe sinshaka kunywa soda,

Ese iyo mitobe ndanywa iy’iki mama?

Oya ngwino urare waramutse.

 

Ngarambe, ye Ngarambe,

Aha kandi ndababaye,

Ngarambe mwana wa mama,

Ko nkureba ukanshisha,

Ko nkubwira ntunyumve.

 

Intanganyika yarabyaye,

Na Nyiramacumu arerera,

Nyiramaliza arera abana mama.

Ese urashaka iki Ngarambe?

Jyewe ndashaka kugishisha,

Aho mu Kato na gafumba mama.

 

Ngarambe ye Ngarambe,

mbe Ngarambe uragira ute?

Ngarambe mwana wa mama,

Winshukira abana, winteranya na rubanda.

 

Baguhe ayera winywere,

Jyewe sinshaka kunywa ayera,

Ayo macunda ndanywa ay’iki mama?

Oya ngwino urare waramutse.

Mbese urashaka iki Ngarambe?

Jyewe ndashaka kugishisha,

Ku Rutoyi no mu Burega mama,

Oya ngwino urare waramutse.

 

Ngarambe, ye Ngarambe,

Nguhe ikihe ndeke iki?

Ngarambe mwana wa mama,

Ntabwo nkwanga urabizi, oya winyumva nabi

Ngarambe, ye Ngarambe,

Kandi nyabusa Ngarambe,

Ngarambe mwana wa mama,

Ntabwo nkwanga urabizi, ariko uteye agahinda

Ngarambe, ye Ngarambe,

Mbe Ngarambe nkugire nte?

Ngarambe mwana wa mama,

Wintera agahinda, wimbabaza nyabusa.



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres