JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ngayo nguko

 

Ngayo nguko

 

 

Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda

Nyamara ibihe byiza twabikozagaho intoki

Nyamara impunzi z’u Rwanda ziteguraga gutaha

Nyamara imbabare nyinshi zari zigiye guhozwa

Nyamara abashonje bari bagiye guhazwa

Ni ukuri kandi byarashobokaga

None..

 

Nyamare abayobozi biteguraga kuyobora

Nyamare rubanda rwiteguraga kuyoboka

Nyamare gupfukiranwa byari bigiye mpiru na nyoni

Nyamare pfundo ryari rigiye gutanagwa

Ni ukuri kandi byarashobokaga

None...

 

Nyamare imitima yari isubiye mu gitereko

Nyamare u Rwanda rwari rugiye ku cyizere

Nyamare inyota n’inzara byari bicubiye i Rwanda

Nyamara amahoro yari atashye i Rwanda

Ni ukuri kandi byarashobokaga

None..

 

None ubupfapfa bwapfukiranye ubushishozi

Igihugu cyose gicura imiborogo

Amarira n’amaraso byihimbira indi nzira

Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda

 

Intandaro ni irya ndege

Ni barya bantu ni urya munsi

Ni kirya gicuku n’irya nama

Ni irya nkuru mbi n’izakurikiye

 

Intandaro ni urya mwijima

Ni burya bwibone n’ubupfapfa

Ikaba na rya zima riba i Rwanda

Akaba na ya mashyaka adutanya

Ni bwa butwari bahora bahiga

Ni kwa guhora n’undi ahora

 

None ubupfapfa bwapfukiranye ubushishozi

Igihugu cyose gicura imiborogo

Amarira n’amaraso byihimbira indi migezi

Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda

 

Satani iraza itura i Rwanda

Igabamo amashami maze iratwara

Irakora cyane ishyiraho akete

Iyobora abarimo n’abatarurimo

Maze amahanga ubwo aravugishwa

Akora amanama ngo akize u Rwanda

Ibyo biba iby’ubusa abantu barapfa

 

Satani iranga ntiyahosha

Igaba ibitero hirya hino

Ituruka i Kinyaga iminura u Mutara

Umuriro uraka igihugu cyose

Abantu barapfa bashira i Rwanda

Benshi muri bo bararuhunga

Abandi bihisha aho bishobotse

Imivu iratemba itukura cyane

Ukica umuntu ukavuza induru

Uti ndi umwere nishe umwanzi

Mbega u Rwanda mbega abarwo

 

Nabonye byinshi mfura z’i Rwanda

Ndabwira inyangamugayo zarwo

Nabonye byinshi mbwirwa byinshi

Nabonye benshi numva benshi

 

Ngo ba bakunzi barimo abanzi

Ngo ba bavuzi barimo abarozi

Ngo ba basare barimo ingona

Ngo za nyange zirimo imikara

Ngo za gahunda zari zizwi

Na ya myobo na za ntwaro

Na ya saha na wa munsi

Ngo ka gatwenge kari ku mutsi

 

Ngo ya magambo yarimo ibinyoma

Za nyandiko na za ndirimbo na za mpuha

Ngo ngo...

Mbega u Rwanda mbega abarwo

 

Hahunze abantu hihisha abandi

Hahunze abantu bagira ibibazo

Hihishe abandi bagira ibindi

Ubuzima twanze turabusanga

Turara i shyanga tuba mu bihuru

Tugenda amayira twiyoberanya

Turabihuragura ibigambo

Ariko Mana,

 

Nabonye abantu bagira impuhwe

Nabonye urugomo mbonamo ubugome

Nabonye imirambo wongere uti imirambo

Nabonye iy’impinja n’iy’abakambwe

Nabonye inkomere zasongewe nzira

Nabonye abarwayi babuze abavuzi

Ariko Mana!

 

Nabonye ababyeyi bahunze bakuriwe

Nabonye ababyeyi basamiye mu buhungiro

Nabonye ababyeyi baruhukiye mu mayira

Nabonye baskakiye mu buhungiro

Nabonye ababyeyi  baburanye n’ababo

Nabonye abana batoraguwe nzira

Nabonye amatungo yahunze buhamba

Nabonye abahunze bapfira nzira

Ariko mana!

 

Nabonye abantu benshi cyane

Bafashe inzira bakiza amagara

Bafashe utwana bafashe utuzigo

Bafite uturago n’udusafuriya

Bafite udusheke n’udukwi tubisi

Bafite udukapu, bafite udufuka bari n’amaguru

Utwenda twabo twaranutse

Amaguru yabo ni nk’imidido

Dore bariya ntibihuta

Uriya wundi we yaryamye

Yishwe n’inzira dutambuke

Bararya ibisheke bakanywa ibiziba

Amayira yose amashyiga yabo

Za ndahekana ziri hehe?

Zimwe ngo zaburiye aho hose

Inzara iratwicana n’izisigaye

 

Aho ku rubaraza ni ho barara

Aho mu rutoki no mudushyamba

Baragenze bashya ibirenge

Barazamutse iyo misozi

Ka gatungo ngakagurisha

Mpa ayo ushaka jye ndi impunzi

Ariko mana

 

Bamwe ntibari bazi umupaka

Barawambutse barayarira

Barabacurika barabacuza

Ka kagodora barakajyanye

Ka kanoti na twa duceli

Ka gahamba barakajyanye

Ngo ubwo babifulije ikaze

Ka kamodoka na rya gare

Shaka amanuvo babigusubize

Uti nibajyane nasize byinshi

 

Kuri Rusizi barahafunze

Impunzi nyinshi zigwa mu kantu

Ubu tubigenze gute se Mana

Barahashotse muri Rusizi

Reba hepfo abo imaze kwica

Bamwe boganye za mpinja

Baze hakurya barabasatse

Abandi banyuze iy’ubwato

Bose bose barabacuritse

Mbega imbabare mbega karibu!

 

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hagiye impinja hagenda ibibondo

Hagiye  abakecuru n’abasaza

Hagiye abari n’abangavu

Hagiye amajigija n’ibikwerere

Hagiye abemera n’abetemera

Hagiye abakungu hagenda abatindi

 

Hagiye abigisha n’abigishwa

Hagiye abikomeza hagenda abiyoroshya

Hagiye abayobozi hagenda abayoborwa

Hagiye intwari hagenda ibigwali

Hagiye abashishozi hagenda abapfapfa

Hagiye intiti hagenda injiji

Hagiye hagiye abanzi hagenda abakunzi

Hagiye hagiye!

Ariko mana

 

Hagiye ababyeyi hasigara imfubyi

Hagiye urubyaro hasigara ababyeyi

Hagiye umugore hasigara umugabo

Hagiye umugabo hasigara umugore

Hagiye urushako hasigara abapfakazi

Hagiye urubyaro hasigara nyakamwe

Hagiye abaturanyi hasigara amatongo

Hagiye abakungu

Hagiye ubukungu hasigara ubutindi

Hagiye amatungo ajyana n’abashumba

Hagiye imyaka ijyana n’abahinzi

Hagiye abantu hasigara imisozi

Hagiye abantu hasigara inyamaswa

Hagiye abantu hasigara ubusa gusa

Hagiye hagiye

Aliko Mana!

 

Hari abapfuye bazize ubwoko

Hari n’abazize inarashatse

Hari n’abazize inaravutse

Hari abapfuye bazize ibintu

Hari abapfuye bazize imirimo

Hari abapfuye bazize urwango

Hari abapfuye bazize isura

Hari abapfuye bazize amashyaka

Hari abapfuye bazize isoko

Ibyenewabo n’inshuti zabo

Hari n’abazize ngo akarere

Hakaba abazize n’ubutwari

Bw’uko baharaniye amahoro

Bw’uko barwanye ku gihugu

Bw’uko bikundira imana

Mana abo bose uzabakire

 

Barimo benshi bakwizeraga Mana

Barimo abari intangarugero Mana

Barimo abana barimo impinja

Barimo imbabare barimo abakene

Barimo ababuze epfo na ruguru

Barimo abitangiye abandi

Abo bose mana uzabakire

 

Hari abapfakazi n’impfubyi

Hari ababuranye n’ababo

Yara akiriho cyangwa atariho

Hari abasigaye ari ba nyakamwe

Hari ababuze inshuti magara

Hari abbuze abana bose

Hari ababuze ababyeyi bombi

Hari ababuze aho bashakanye

Hari ababuze abo bari kuzashakana

Hari n’ababuze uwo baganyira

Hari abarara ijoro rwantambi

Hari abahigwa impande zombi

Hari abafite agahinda kenshi

Babura ubumva ngo abahe inama

Hari n’abantumye ngo mbavugire

Abo bose Mana ubehe kwihangana

 

Hari abahunze baburana n’ababo

Hari abahuze bagwa iyo bahungiye

Hari abahungiye ubwayi mu kigega

Hari abanyagirwa n’imvura igahita

Hari abo izuba ryica nabi

Hari abariho nabi ibi bibi

Hari abataha bakishora

Hari abadafite icyizere cyo kutaha

Hari abananiwe bafite inyota

Abo bose mana ubahe kwihangana

 

Hari abasigaye abandi baragiye

Hari abahunze ntacyo bafashe mu byabo

Hari abasahuwe ntacyo bagiraga

Hari abasahuye ntacyo baburaga

Hari abasahuye ntaho babijyana

Benshi muri barabisize

Byinshi muri byo byarasigaye

Hari n’abasahuye ibyo batazi

Hari abaguye kubisarurano

Hari ibisahu byabuze nyira byo

Hari n’ibisahu byangijwe

Ibyo byose mana

 

Hari abasenyuwebakiriho

Hari abarwayi barasiwe mubitaro

Hari n’inkomere zahwanyirijwemo

Hari inkomere ziciwe nzira

Hari ibirema byasiganye n’amasasu

Abo bose mana

 

Hari abahunze batazi iyo bajya

Hari abaguye i muzozi ntaho bikinga

Hari abategaga impunzi bakazambura

Hari akungu baogereye ibishanga

Hari abishwe n’abo bahundiyeho

Hari ababonye umwanya wo guhora

Hari ababonye umwanya wo gutunga

Hari abashinze umunezero ku kababaro k’abandi

Hari ababonye umwanya bakiza imanza

Hari gahunda zasubitswe

Hari n’izahwanye burundu

Ibyo byose mana

 

Hari imiryango yazimye burundu

Hari imiryango yatabarutse insigane

Hari benshi batabarutse nk’intwali

Hari abajyanye ishema n’isheja

Hari abatazibagirana bibaho i Rwanda

Hari n’abasize inkuru mbi i musozi

Hari abagiye bamaze kuraga

Hari n’abarabutswe bitinze

Hari n’ibindi ntiriwe mvuga

Ibyo byose mana

 

Mbega Rwanda mbega abawe

Mbega umwijima n’ubupfapfa

Mbega ibyago byaguteye

Imana izagufashe uruhuke

Imana izakwakire umutwaro

Kandi ukere ko umenye ubwenge

Hera none ube umushishozi

Uragire abawe utavangura

Nibanashyamirana utatwame

Ubundi imana izakurinde

 

Ngayo nguko

 



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres