Ngayo nguko
Ngayo nguko
Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda
Nyamara ibihe byiza twabikozagaho intoki
Nyamara impunzi z’u Rwanda ziteguraga gutaha
Nyamara imbabare nyinshi zari zigiye guhozwa
Nyamara abashonje bari bagiye guhazwa
Ni ukuri kandi byarashobokaga
None..
Nyamare abayobozi biteguraga kuyobora
Nyamare rubanda rwiteguraga kuyoboka
Nyamare gupfukiranwa byari bigiye mpiru na nyoni
Nyamare pfundo ryari rigiye gutanagwa
Ni ukuri kandi byarashobokaga
None...
Nyamare imitima yari isubiye mu gitereko
Nyamare u Rwanda rwari rugiye ku cyizere
Nyamare inyota n’inzara byari bicubiye i Rwanda
Nyamara amahoro yari atashye i Rwanda
Ni ukuri kandi byarashobokaga
None..
None ubupfapfa bwapfukiranye ubushishozi
Igihugu cyose gicura imiborogo
Amarira n’amaraso byihimbira indi nzira
Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda
Intandaro ni irya ndege
Ni barya bantu ni urya munsi
Ni kirya gicuku n’irya nama
Ni irya nkuru mbi n’izakurikiye
Intandaro ni urya mwijima
Ni burya bwibone n’ubupfapfa
Ikaba na rya zima riba i Rwanda
Akaba na ya mashyaka adutanya
Ni bwa butwari bahora bahiga
Ni kwa guhora n’undi ahora
None ubupfapfa bwapfukiranye ubushishozi
Igihugu cyose gicura imiborogo
Amarira n’amaraso byihimbira indi migezi
Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda
Satani iraza itura i Rwanda
Igabamo amashami maze iratwara
Irakora cyane ishyiraho akete
Iyobora abarimo n’abatarurimo
Maze amahanga ubwo aravugishwa
Akora amanama ngo akize u Rwanda
Ibyo biba iby’ubusa abantu barapfa
Satani iranga ntiyahosha
Igaba ibitero hirya hino
Ituruka i Kinyaga iminura u Mutara
Umuriro uraka igihugu cyose
Abantu barapfa bashira i Rwanda
Benshi muri bo bararuhunga
Abandi bihisha aho bishobotse
Imivu iratemba itukura cyane
Ukica umuntu ukavuza induru
Uti ndi umwere nishe umwanzi
Mbega u Rwanda mbega abarwo
Nabonye byinshi mfura z’i Rwanda
Ndabwira inyangamugayo zarwo
Nabonye byinshi mbwirwa byinshi
Nabonye benshi numva benshi
Ngo ba bakunzi barimo abanzi
Ngo ba bavuzi barimo abarozi
Ngo ba basare barimo ingona
Ngo za nyange zirimo imikara
Ngo za gahunda zari zizwi
Na ya myobo na za ntwaro
Na ya saha na wa munsi
Ngo ka gatwenge kari ku mutsi
Ngo ya magambo yarimo ibinyoma
Za nyandiko na za ndirimbo na za mpuha
Ngo ngo...
Mbega u Rwanda mbega abarwo
Hahunze abantu hihisha abandi
Hahunze abantu bagira ibibazo
Hihishe abandi bagira ibindi
Ubuzima twanze turabusanga
Turara i shyanga tuba mu bihuru
Tugenda amayira twiyoberanya
Turabihuragura ibigambo
Ariko Mana,
Nabonye abantu bagira impuhwe
Nabonye urugomo mbonamo ubugome
Nabonye imirambo wongere uti imirambo
Nabonye iy’impinja n’iy’abakambwe
Nabonye inkomere zasongewe nzira
Nabonye abarwayi babuze abavuzi
Ariko Mana!
Nabonye ababyeyi bahunze bakuriwe
Nabonye ababyeyi basamiye mu buhungiro
Nabonye ababyeyi baruhukiye mu mayira
Nabonye baskakiye mu buhungiro
Nabonye ababyeyi baburanye n’ababo
Nabonye abana batoraguwe nzira
Nabonye amatungo yahunze buhamba
Nabonye abahunze bapfira nzira
Ariko mana!
Nabonye abantu benshi cyane
Bafashe inzira bakiza amagara
Bafashe utwana bafashe utuzigo
Bafite uturago n’udusafuriya
Bafite udusheke n’udukwi tubisi
Bafite udukapu, bafite udufuka bari n’amaguru
Utwenda twabo twaranutse
Amaguru yabo ni nk’imidido
Dore bariya ntibihuta
Uriya wundi we yaryamye
Yishwe n’inzira dutambuke
Bararya ibisheke bakanywa ibiziba
Amayira yose amashyiga yabo
Za ndahekana ziri hehe?
Zimwe ngo zaburiye aho hose
Inzara iratwicana n’izisigaye
Aho ku rubaraza ni ho barara
Aho mu rutoki no mudushyamba
Baragenze bashya ibirenge
Barazamutse iyo misozi
Ka gatungo ngakagurisha
Mpa ayo ushaka jye ndi impunzi
Ariko mana
Bamwe ntibari bazi umupaka
Barawambutse barayarira
Barabacurika barabacuza
Ka kagodora barakajyanye
Ka kanoti na twa duceli
Ka gahamba barakajyanye
Ngo ubwo babifulije ikaze
Ka kamodoka na rya gare
Shaka amanuvo babigusubize
Uti nibajyane nasize byinshi
Kuri Rusizi barahafunze
Impunzi nyinshi zigwa mu kantu
Ubu tubigenze gute se Mana
Barahashotse muri Rusizi
Reba hepfo abo imaze kwica
Bamwe boganye za mpinja
Baze hakurya barabasatse
Abandi banyuze iy’ubwato
Bose bose barabacuritse
Mbega imbabare mbega karibu!
Harabaye ntihakabe
Harapfuye ntihagapfe
Hagiye impinja hagenda ibibondo
Hagiye abakecuru n’abasaza
Hagiye abari n’abangavu
Hagiye amajigija n’ibikwerere
Hagiye abemera n’abetemera
Hagiye abakungu hagenda abatindi
Hagiye abigisha n’abigishwa
Hagiye abikomeza hagenda abiyoroshya
Hagiye abayobozi hagenda abayoborwa
Hagiye intwari hagenda ibigwali
Hagiye abashishozi hagenda abapfapfa
Hagiye intiti hagenda injiji
Hagiye hagiye abanzi hagenda abakunzi
Hagiye hagiye!
Ariko mana
Hagiye ababyeyi hasigara imfubyi
Hagiye urubyaro hasigara ababyeyi
Hagiye umugore hasigara umugabo
Hagiye umugabo hasigara umugore
Hagiye urushako hasigara abapfakazi
Hagiye urubyaro hasigara nyakamwe
Hagiye abaturanyi hasigara amatongo
Hagiye abakungu
Hagiye ubukungu hasigara ubutindi
Hagiye amatungo ajyana n’abashumba
Hagiye imyaka ijyana n’abahinzi
Hagiye abantu hasigara imisozi
Hagiye abantu hasigara inyamaswa
Hagiye abantu hasigara ubusa gusa
Hagiye hagiye
Aliko Mana!
Hari abapfuye bazize ubwoko
Hari n’abazize inarashatse
Hari n’abazize inaravutse
Hari abapfuye bazize ibintu
Hari abapfuye bazize imirimo
Hari abapfuye bazize urwango
Hari abapfuye bazize isura
Hari abapfuye bazize amashyaka
Hari abapfuye bazize isoko
Ibyenewabo n’inshuti zabo
Hari n’abazize ngo akarere
Hakaba abazize n’ubutwari
Bw’uko baharaniye amahoro
Bw’uko barwanye ku gihugu
Bw’uko bikundira imana
Mana abo bose uzabakire
Barimo benshi bakwizeraga Mana
Barimo abari intangarugero Mana
Barimo abana barimo impinja
Barimo imbabare barimo abakene
Barimo ababuze epfo na ruguru
Barimo abitangiye abandi
Abo bose mana uzabakire
Hari abapfakazi n’impfubyi
Hari ababuranye n’ababo
Yara akiriho cyangwa atariho
Hari abasigaye ari ba nyakamwe
Hari ababuze inshuti magara
Hari abbuze abana bose
Hari ababuze ababyeyi bombi
Hari ababuze aho bashakanye
Hari ababuze abo bari kuzashakana
Hari n’ababuze uwo baganyira
Hari abarara ijoro rwantambi
Hari abahigwa impande zombi
Hari abafite agahinda kenshi
Babura ubumva ngo abahe inama
Hari n’abantumye ngo mbavugire
Abo bose Mana ubehe kwihangana
Hari abahunze baburana n’ababo
Hari abahuze bagwa iyo bahungiye
Hari abahungiye ubwayi mu kigega
Hari abanyagirwa n’imvura igahita
Hari abo izuba ryica nabi
Hari abariho nabi ibi bibi
Hari abataha bakishora
Hari abadafite icyizere cyo kutaha
Hari abananiwe bafite inyota
Abo bose mana ubahe kwihangana
Hari abasigaye abandi baragiye
Hari abahunze ntacyo bafashe mu byabo
Hari abasahuwe ntacyo bagiraga
Hari abasahuye ntacyo baburaga
Hari abasahuye ntaho babijyana
Benshi muri barabisize
Byinshi muri byo byarasigaye
Hari n’abasahuye ibyo batazi
Hari abaguye kubisarurano
Hari ibisahu byabuze nyira byo
Hari n’ibisahu byangijwe
Ibyo byose mana
Hari abasenyuwebakiriho
Hari abarwayi barasiwe mubitaro
Hari n’inkomere zahwanyirijwemo
Hari inkomere ziciwe nzira
Hari ibirema byasiganye n’amasasu
Abo bose mana
Hari abahunze batazi iyo bajya
Hari abaguye i muzozi ntaho bikinga
Hari abategaga impunzi bakazambura
Hari akungu baogereye ibishanga
Hari abishwe n’abo bahundiyeho
Hari ababonye umwanya wo guhora
Hari ababonye umwanya wo gutunga
Hari abashinze umunezero ku kababaro k’abandi
Hari ababonye umwanya bakiza imanza
Hari gahunda zasubitswe
Hari n’izahwanye burundu
Ibyo byose mana
Hari imiryango yazimye burundu
Hari imiryango yatabarutse insigane
Hari benshi batabarutse nk’intwali
Hari abajyanye ishema n’isheja
Hari abatazibagirana bibaho i Rwanda
Hari n’abasize inkuru mbi i musozi
Hari abagiye bamaze kuraga
Hari n’abarabutswe bitinze
Hari n’ibindi ntiriwe mvuga
Ibyo byose mana
Mbega Rwanda mbega abawe
Mbega umwijima n’ubupfapfa
Mbega ibyago byaguteye
Imana izagufashe uruhuke
Imana izakwakire umutwaro
Kandi ukere ko umenye ubwenge
Hera none ube umushishozi
Uragire abawe utavangura
Nibanashyamirana utatwame
Ubundi imana izakurinde
Ngayo nguko
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres