JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ngira akantu

 

Ngira akantu

 

 

Ndibuka abo bana  twareranywe

Ndibuka abo bana twabyirukanye

Bari hehe bari hehe ?

Bari hehe se Rwanda we?

 

Bari hehe abo bana twabanaga?

Bamwe twajyaga twibanira mu buto

Oya rwose nimubanyereke

Bari hehe se Rwanda we?

 

Ferdina na ba Trojani

Uwimbabazi na ba Mathias

Aloyizi na Redampta

Iyo mbibutse ngira akantu

 

Irya mikino yacu ndayibuka

Twakinaga ubute tugasimbuka

Tukagendera no ku mitumba

Muri hehe se bakuru banjye?

Muri hehe se barumuna banjye?

Muri hehe se bashiki banjye?

Bari hehe se Rwanda we?

 

Muri hehe muri hehe?

Mumporeze na ba Antoinette

Muri hehe Gema na le maire

Boniface ari he na Ludoviko

Maritini,  Diriyani

Mutaganda na Cécil

Nzaramba na Bendera

Murengerantwari uri hehe?

Mbe Nkusi mbe Dusabe

Bandangiye umwobo

Iyo mbibutse ngira akantu.

 

Twabanye kivandimwe ba sha

Tutavangura abana b’u Rwanda

Oya rwose ndabashaka

Cyangwa nanjye nziyizire

 

Ignace ari hehe Irena ari he?

Karoli na Jules se baba he?

Rwabuhungu na Muvala

Ba Beli ba Pasi

Mbe nyina ubabyara yagiye he?

Ba Sala ba Consolée

Mbe tante wabareze yagiye he?

Ba Goretti, ba Gangi

Ba felisi Lohonalidi

Karemera ba Karekezi

Ba Mugeni ba Rugina

Ba Jean Marie wa Rugereka

Ba Yarara ba Kigomero

Bandangiye umwobo

None iyo mbibutse ngira akantu

 

Erega aho babyeyi ndababaye

Nabuze abantu twibaniraga

Bari hehe bari he?

Bari hehe se Rwanda we

Oliva, Gloriose,

Angelique, Jacqueline

Eugénie, Pricille,

Victor, Clarice

Ba Claire ba Clément

Ba Jeanne ba Bosco

Emmanuel na Michel

Augustin, Marianne

Emeline na Emerita

Gérard na Eric

Micheline na Karangwa

 

Bambwiye aho mwagiye

Kandi ko mutijyanye

Iyo nishwe n’irungu ndabibuka

Agahinda kakanshengura.

 

Abo basore bacu ndabibuka

Bataramiye imbaga y’u Rwanda

Za ndirimbo za mpanuro

Cassien  na Randeresi

Adrereya ya Supiriyani

Bizimana na Karemera

Uwimbabazi na Bizimungu

Umulisa na Muhirwa

Yuvenali na François

Nyampinga na Simoni

Ba Jacques ba Kapenzi

Eulade Jean Luc

Ba Aaron ba Kipeti

Umuhungu witwa Roger yagiye he?

Philimoni Idgi rya Ngoma

 

Numvise ko mwatabarutse

Cyangwa se ko mwatabaye

Niba hari abariho bagenzi

Mwatashye ko mbakumbuye.

 

Oya rwose babyeyi ndababaye

Kuki mburira rimwe izo nshuti magara

Bari hehe bari hehe ?

Bari hehe se Rwanda we?

 

Ba Antoine na ba Bernard

Solange na ba Chantal

Ba Agnès ba Neliya

Donise n’abawe

Mireille n’abawe

Batonde n’abawe

Diane n’abawe

Feredariko n’abawe

Laurenti n’abawe

Yohana n’abawe

Christina n’abawe

Isaac n’abawe

Hamimu n’abawe

Mama Didiye n’abawe

Mama Mutoni n’abawe

Mama Mutesi n’abawe

Mama Aline n’abawe

Bambwiye ko mwahunze

Cyangwa se ko mwapfuye

Niba mukiriho bagenzi

Mwatashye mukankiza irungu

 

Niba mukiriho bagenzi

Mwatashye mukankiza irungu

Ingabire n’abawe

Burakeye n’abawe

Damascène n’abawe

Claude n’abawe

Bururu n’abawe

Abd n’abawe

Brazose n’abawe

Visenti n’abawe

Vedaste umwe w’i Ndora

Bambwiye ko mwigendeye

Cyangwa se ko mwagendesheje

Ahariho hose bagenzi

Iyo mbibutse ngira akantu

 

Emelina n’abawe

Meliane n’abawe

Charlotte n’abawe

Eugène n’abawe

Ba Serge na Rosette

Ba Yves ba Marie Aimé

Jiselle, crésence,

Pascal, Epimaque,

Bambwiye ko mwahunze

Cyangwa se ko mwapfuye

Niba mukiriho bagenzi

Mwatashye ko mbakumbuye

Mu Rwanda urupfu ntirurahava

N’iyo muri rurahari

Mwatashye se ba disi

Mbure abapfuye n’abakiriho

 

Oya rwose oya rwose

Oya nimuce inkoni izamba

Ntibikwiye ko nicwa n’irungu

Oya nimuce inkoni izamba

Nimuhoze uwo mwana urira

Ba Joseph, ba Kabera,

Gaudence, Byiringiro,

Ba Ryivuze, ba Monique,

Ba Mulimba ba Libarata

Ba Saidi ba Sudi

Ba Beyata ba Flora

Ba Valensi ba Véronique



14/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres