JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ni nde wabimenya

 

Ni nde wabimenya ?

 

 

 

Ni nde ni nde ni nde ni nde wabimenya ?

Ni nde ni nde ni nde ni nde wabimenya ?

Ni nde ni nde ni nde ni nde wabimenya ?

Ni nde ni nde ni nde ni nde wabimenya ?

 

Ko umutima wanjye, ufite agahinda,

Intimba ikanshengura, singire unyakira,

Amaganya menshi, nganyire nde shenge?

 

Nari mfite Data, nk’abandi bana,

Nari mfite Mama, nk’abandi bana,

Abavandimwe banjye, nk’abandi bana,

None Rwanda!

 

Niba bariho, sinzi iyo baba,

Niba barapfuye, sinzi iyo bahambwe,

Babaye bakiriho, mba narababonye,

Baba barapfuye, nkabona imva yabo,

 

Dore uko nsa uku, si ko nahoze,

Dore mfite ubwoba, si ko nahoze,

Amarira mu maso, si ko nahoze,

Ari wowe Rwanda!

 

Mba muri bulende, iyo mu mahanga,

Nta mashuri niga, iyo mu mahanga,

Singira agatwenge, iyo mu mahanga,

Ndababaye cyane, iyo mu mahanga,

 

Nuzagera i Rwanda, nkwisabire,

Uzambwirire abana, baba iyo mu Rwanda,

Uti: “arabatashya, kandi arabakumbuye,

Twa dukino twacu, mudukina na nde”?

 

Uzagaruke umbwire, amakuru yabo,

Uzagaruke umbwire, amakuru yabo,

Nzagira morale, nzagira morale.

 

Nusubira i mahanga, nkwisabire,

Uzambwirire abana, baba iyo mu mahanga,

Uti: “arabatashya, kandi arabakumbuye,

Imana nibishaka”!

 

Uti: “nashatse amatongo, aho twari dutuye,

Nashatse umuharuro, aho twari dutuye,

Umuvumu wo ku irembo, ndawubura,

Agacuma navomeshaga, ndakabura,

Imbyeyi naragiraga, ndayiheba,

Ababyeyi banjye ndababura”,

Uti: “ari wowe Rwanda”,

Uti: “ariko Rwanda”!!

 

Twajyaga kuryama, ngo nimusenge,

Twajyaga kubyuka, ngo nimusenge,

Twajya ku meza, ngo nimusenge,

Tuti: “babyeyi muri abakristu”,

None babyeyi!

 

Bana b’u Rwanda, aho muri hose,

Bana b’u Rwanda, aho muri hose,

Ni twe Rwanda rw’ejo, n’urw’ejobundi x4



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres