JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ni uko tubaye nyine

 

Ni uko tubaye nyine

 

 

Ubona inshuti mukabana, ugasanga ari nta makemwa

Ugashishoza ukabona mubanye nk’uko bibiliya ibibasaba

Bwatera kabiri ahari urukundo hakimukira urwango

Ugatangazwa n’uko uhemukirwa na wa wundi ntamakemwa

Burya rero yagomeraga abandi wowe ukumva bamubeshyera

Wabibona utyo nawe ukihorera uti koko rubanda ni babi.

 

R/ Rubanda ni babi kandi nawe uri we

Burya ubona duhura tukaramukanya

Burya ubona tuganira tugaseka

Twese duharanira kujya mbere

Abantu ni uko tubaye nyine

 

Nawe se wigeze wumva inyamaswa igira ibinyoma n’amatiku

Hari iyo wigeze wumva iroga ubutamikano cyangwa ibisazi

Mbwira ko wigeze wumva inyamaswa ijajwa cyangwa imena ibanga

Mbese hari iyo uzi yimura imbago ikaburana amahugu?

Ibi byose ni twe tubikora nta nyamaswa nzi yabikoze

Wabibona utyo nawe ukihorera, uti koko rubanda ni babi.

 

Basigaye bakingisha ibyuma, bagashyiraho n’abazamu

Basigaye bugariza ingufuri bakabika no mu mitamenwa

Dore basigaye bakora imyuka ihumanya inshuti zabo

Dore basigaye bakora intwaro zimwe bita iza kirimbuzi

Abantu tuzatera imbere twese cyangwa tuzarimbuke twese

Ni twebwe tuzaba tubikoze, ni ukonguko tubaye nyine.

 

Bariya basazi birukanka na twe tukirirwa tubaseka

Bariya bapfakazi duhuguza tukabazengurutsa mu nkiko

Bariya babyeyi babyara nk’abandi, nyamara bo ntibaheke

Ziriya mbabare z’amako yose zihinguka tugakinga

Ibyo byose ni twe tubikora, ni ahongaho tubera babi

Tugize urukundo rutibanza, abantu b’isi twagira ubumwe.

 

Amatwi yawe yaguhaye byinshi ngo hirya yo hino biracika

Ibihugu bihora birwana, bipfuye abayobozi babyo

Amarira ajya imbu kujya imbere n’imivu y’amaraso menshi

Ababishoje basinziriye ingorwa zishirira ku icumu

Abantu koko tugira urwango nyamara ntawe rwanditseho

Umenye ko umwiza kuri wowe hirya ho baba bamuvuma

Umenye ko umubi kuri wowe hirya aba yarahawe intebe

Ni ukonguko tubaye nyine, ni ahongaho tubera babi.



13/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1332 autres membres