Ni ukurindira nyine
Ni ukurindira nyine
Uuuuuuuuuuu, ni ukurindira nyine, ni ukurindira x2
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore
Ni uko amaze gushinga urugo se wamubyaye mbere yo gusaza amuha umugisha
Amwifuliza kuzatunga agatunganirwa
Akazabyara hungu akabyara na kobwa
Akazarumbuka nk’ubwoya bw’inka
Akazahahira ku katsi ko hepfo n’ako haruguru y’inzira
Akazahahira ku muzungu no kumwirabura
Akazahahira ku munyarwanda ubugira gatatu
Ni uko bukeye babyaraga umukobwa
Buracya babyara na none umukobwa,
Bongeye bakurikizaho uwundi mukobwa
Byongeye babyaraga noneho umuhungu
Uuuuuuuuuuu, ni ukurindira nyine, ni ukurindira x2
Wa mukobwa wa w’imfura igihe kiragera arashaka arabyara abana abagira batatu
Wa mukobwa w’ikirondamfura na we igihe kiragera
arashaka arabyara abana agiraga babiri
Wa mukobwa wa gatatu na we akundanaga n’umuhungu
Muri icyo gihe, icyo gihugu giteramo intambara, ngo cyatewe n’umwanzi
Abasore benshi bajya ku rugamba, abandi nabo basigaraga ku rundi
Bamwe barugwagaho, Abandi barumugariragaho
Abarusimbutse bacyura ababyeyi,
Abandi bararusoza barabahungisha.
Aho rurangiriye rero buri wese yatangiye gushaka abe,
wa mukobwa muto yari yarakundanye n’umuhungu w’umusergent
uko yajyaga ahamagarwa ku rugamba, yasigaga amuhumurije
Ati humura humura ntacyo nzaba, wikomeza guhangayika
Ati ndi intwali itisukirwa, unyigabije aba yiyahuye
Uuuuuuuuuuu, ni ukurindira nyine, ni ukurindira x2
Urugamba ngo rwararemye, rurarema sergent abarasiraga kubamara
Nyuma y’intambara agahenge kaje,
wa mukobwa ategereza sergent aramuheba, atangiraga kumushakisha
Amushakisha mu mpunzi sihunga amuburamo
Agaruka kumushakisha mu mpunzi zihunguka mauburamo
Abaliliza aho imfungwa z’intambara ziri bamubwira ko iyo ntambara nta mfungwa yagize;
Aho yagendaga yagendaga agira ati:
Ko yagiye ajyanye n’urungano
Ngo agiye ku rugamba
Ngo ajya kurasanira urwamubyaye
Jye muheruka abarasira kubamara
Jye muheruka ambwira ko ari ingabo
Nkamuheruka ambwira amasezerano,
R/ Ati mbwira ko mwahuye
Ese waba waramubonye, uwo mukunzi
Ese waba warababonye, abo bajyane kirya gihe
Ese waba warababonye, abo bahuye bahunga
Nyibwirira
Ni uko wa mukobwa w’ikirondamfura na we
Mu gihe urugamba rweguraga,
amahano atagira uruvugo agakwira igihugu cyose
Yatandukanye n’abana be bagendagenda ayo mayira yose
Bajyana n’umuhisi n’umugenzi
Ntabwo yamenye irengero ryabo
Nta n’ubwo yamenya niba barapfuye
Kuko uwo utabona ntibimushyiraho urupfu ku bw’ibyo.
Ni uko rero na we agerageza gushakisha abo yibarutse
Akagenda abaririza aho hose
Ko yababajije abahisi n’abagenzi
Ko yazizengurutse impugu nyinshi
Akayasenga menshi amasengesho
Za noveni, za rozali, mu biterane, za dawe na za wubahwe
R/ Ati mbwira niba ubazi
Ese waba warababonye, abo bana
Ese waba warababonye, abo babyirukanye baragiranye
Ese waba warababonye, aho bajyanye kirya gihe
Nyibwirira
Naho wa mubyeyi wari warahawe umugisha ngo azabyare hungu abyare kobwa,
ngo azarumbuke nk’ubwoya bw’inka,
yaratabarutse asiga umukecuru wenyine,
Nk’abandi benshi umukecuru yarahaunze,
ahunga akurikiye iyo izuva ligana
Uuuuuuuuuuu, ni ukurindira nyine, ni ukurindira x2
Aguma agenda akurikiye imigezi iyo isuma igana
Aya kimeza na kamiranzovu arayagenda
Agera ubwo aburiwe irengero
Umuhungu we w’umuhererezi we, nawe ajya kumushakisha
Uwo musore yali mu boherejwe guhana abagomye n’ibisanira byabo
Arayazenguruka ayo mashyamba y’I shyanga
Araruvunja urwo rumwe, araruvogera urwo urufunzo
Ali na ko abaza abo bahuye
Ati ese mwaba mwaramubonye uwo mubyeyi
Ati ese mwaba mwarahuye uwo mubyeyi
Ese mwaba mwali mumuzi uwo mubyeyi
Yari Mama yari Mawe nawe
Yamukundaga Dawe ntiyishinze
Yaranyibarutse niwe nta wundi
munyibwirire x2
Imfura yabo nayo, igicu gikingurutse, yatangiye ubucuruzi,
Kugira ngo azabone uko arera imfubyi yasigaranye
Akajya agenda acuruza mu ngo aho hose
Hakaba urugo bakundaga kumugulira cyane
Mu gihe yitegereza uko bacagura, bahamagarana, bagura, bagabana bakishyura, mu kanya mu irembo hinjiramo umusore w’ingimbi,
Akaguru kamwe kari karanungumutse agendera kuri santana
Arakura barikiriza, aregera na we aragereka, umubyeyi aramureba,
Aragura, arishyura umubyeyi aguma kumuhanga amaso,
Agera aho aratulika ararira, ni ko kumufata akaboko agira ati:
Uuuuuuuuuuu, ni ukurindira nyine, ni ukurindira x2
Ati nali mfite umwana wali mu kigero cyawe
Yagiye atadusezeye yokanyagwa, tubyumvana urungano
Ngo yajyane n’abandi iyo ku rugamba
Ngo gucyura ababyeyi bari baheze i shyanga
None baratashye aliko we sinamubonye
Ati none wa mwana we,
R/Ati mbwire ko mwanganaga
Ati mbwira yari urugero rwawe
Ati mbwira ndabona mufitanye ishusho
Ese yaba ari wowe mwana
Aho ntiyaba ali wowe mfura yanjye
Cyo mbwira ndekere aho kurindira
Nyibwirira
R/Ati mbwire ko mwanganaga
Ati mbwira yari urugero rwawe
Ati mbwira ndabona mufitanye ishusho
Ese yaba ari wowe mwana
Aho ntiyaba ali wowe mfura yanjye
Cyo mbwira ndekere aho gurindira
Nyibwirira
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres