JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ntako tutagize na twe

 

Ntako tutagize na twe

 

 

 

Ni uko urema isi n’ibiyiriho

Urema umuntu umugira umugenga wabyo

Abyara abahungu abagira babiri

Uwitwa Gahini avumbura kwicana

Ubugome nk’ubwo bugira inkomoko

Umunsi Adamu yumvira Eva

Bakirira imbuto iryohereye

Ngo byarakubabaje cyane Mana

 

Ni aho twaguye Mana

Igikorwa cy’abo bakurambere bacu

Ni aho twaguye mana

Ni irya nyagwa yabagiye mu matwi

 

Urabegera baraguhunga

Uti: “mwagize isoni mwakoze ishyano”

Uti: “mwene Adamu wese

Azarya abanje kubira agatutu

Kubera wowe Adamu ubutaka buravumwe

Wari umukungugu uzabisubirana”

Uti: “wa mudamu we inda izakubabaza

Byandikwe kandi bizabe bityo”.

 

Ntako utagize Mana

Umuntu ukamuha kuba muri paradizo

Ukamutumaho Nowa ngo amwinjize inkuge

Igihe cyose waduhereye Mana

 

Abantu bikomereje kugoma

Ukomeza kubatumaho abahanuzi

Ba Musa ba Eliya

Ba Yona na ba Yesaya

Yeremiya Zefaniya

Daniyeli na Zakariya

Yoweli Samueli

Bose bose baricwaga.

 

Ntako utagize Mana

Ngo babateraga amabuye bakanabakoba

Ngo babataga mu rwobo bakabashinyagurira

Ngo babatererezaga inyamaswa z’inkazi

 

Ubwo wohereza ikinege

Akajya abigisha ijambo ryawe

Ati: ”hahirwa ab’imitima iboneye

Kuko ari bo bazabona Imana”

Akigisha ko abaja n’ababahatse

Bareshya bose imbere ya Rurema

Ati: “ibya Kayizari mubihe Kayizari”

Bashyirwa bamucakiye baramubamba waya.

 

Ntako atagize Mana

Ukuntu yagiraga amasomo meza cyane

Ukuntu yavugiraga abakene n’imbabare

Kandi urya mwana yari akiri ikibondo

 

Yabibye imbuto nziza kandi irera

Twaremeye dusenya gakondo

Intumwa yasize zarakomeje

Zigisha hose tuyoboka twese

Turagushakisha aho uri hose

Uvuze ko akuzi tugakurikira

Itorero rije tukariyoboka

Kugeza ubwo dutwikiwe mu nsengero.

 

Ntako tutagize natwe

Dukandagirana tugushaka hose

Benshi muri twe barahagwa cyane Mana

Tukanga kuvurwa ngo mu izina ryawe.

 

Batubwira urugamba rwo kujya kwica

Urugamba rwo guhemukirana

Urugamba rwo gusahuranwa

Tukabihana mu izina ryawe.

Mana natwe turakuzira

Kandi turagushakisha hose

Uratuvune Mana udutabare

Kiriya kigabo gifite ibibaraga cyane.

 

Nta ko tutagize na twe

Dore tumeze nk’abatagira umwungeri

Turapfunda imitwe aho hose tugushaka

Twarapfukamye amavi azana ibinya

Amabonekerwa yose tugahurura Mana

Amatorera yose turayazenguruka

Mana yacu ntako utagize ariko

 

Nta ko tutagize natwe x2



14/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres