JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ntiduhuze

Ntiduhuze

 

R/ Ni byinshi cyane unyuraho ugatekeraza

Kenshi ugasanga bishusha n’amayobera

Washaka kubishyira  i bwongo bikanangira

Ukabihatamo byanga ntiduhuze

 

Hari ubwo waba nyirasenge w’uwahekuwe

Cyangwa ukaba  uri nyina wabo w’uwamwiciye

Hari ubwo  ujyana umuturanyi mu rukiko

Hakaba ubwo nawe bazinduka bakujyana

 

Iyo utari ku butegetsi utegura imyigaragambyo

Wagera ku butegetsi ugafunga abigaragambya

Hari ubwo impamvu zikubaho ukaba mu bigaragambya

Hakaba n’izindi zizatuma wanga abayikora bose

 

Ikipe yawe iratsinda ugakoba abandi

Ikipe yanyu yatsindwa ukamwaragurika

Hari ubwo wibaza ikintu kimuliza ntawe umukubise

Sigaho ntiwamenya impamvu biterwa n’aho ubirebera

 

Hari abavura rubanda bakabasubizamo umwuka

Hari abarinda amagereza ngo batagira ka liberté

Hari abarara bakanuye bashaka icyakiza umuntu

Hakaba abaneka bashaka uwo baha leta ngo imwice

 

Uca imanza none, ejo ukaba uzicibwa na we

Wimana amashuli none, ejo bakayakwima na we

Wifuza sinya yabo abo basitari

Ejo waba stari ugashaka abakurinda

Wivuza indwara none, ejo ukavura abarwayi nawe

Wiga kwandika inyuguti none, ejo ukaba uyiyobora kaminuza

 

Dore baramwishe Gandhi kera,  kandi ubuhinde burigenga none

Martin luther King, baramwivuganye, None nawe  reba nawe umbwire

Baramufunga Mandela baramuhashya, Asohokamo yemye kandi abarira

 

Dore wica Pierre none, ejo umwana wakunze akicwa n’agahinda

Lumumba baramwishe kera, None barapfuye ba wazabanga

Dore baramwishe Kayibanda, None barapfuye ba camarades

Ililililililililililili



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres