Nyamara ndi wowe Rwanda
Nyamara ndi wowe Rwanda
Rwanda, yewe Rwanda, Rwanda barahiriraga kera
Ngo uri mwiza Rwanda ngo uri rugari Rwanda,
Ngo uratuje Rwanda ngo kandi ukagendwa,
Ngo ufite amashyamba kandi ukagira inzuzi,
Ngo ufite ibirunga kandi ukagira utununga,
None, none Rwanda None ko wikanze ubumanzi
Ko wari rugari Rwanda ntuheke abawe bose? Waba se warikanze ubumanzi
Ngo ufite imigezi arya maraso yatembaga Rwanda,
Ukagira inzuzi zigashoka imirambo,
Ngo ufite amashyamba burya se atwikiriye iki?
Ngo ufite inyamaswa jyewe nkaburamo inturo,
Ngatura ishyanga kandi uri rugari Rwanda,
Rwanda oya ntunyumve nabi oya waya sigaho kandi ndababaye
Ngo wahuje ab’i Rwanda kandi utabafite bose
Ngo sinabona aho mba iyo ntagenda se mba ndi he?
Ngo haba intiti i Rwanda ariko ubanza utazizi,
Ngo ufite demokarasi ariko wasetsa Rwanda!
Rwanda yewe Rwanda Rwanda oya waya
Urazira iki Rwanda aho ntibaba abo bana bawe,
Urazira iki Rwanda aho ntiyaba nyamweru,
Dore uhetse ababyeyi kandi uhetse ababyiruka Rwanda,
Dore uhetse izo mfubyi kandi uhetse abapfakazi,
Dore uhetse abakecuru kandi uhetse abakambwe
Nongereho iki Rwanda wowe nturora Rwanda?
Nyamara ariko Rwanda nyamara ariko Rwanda
Nyamara ariko Rwanda jya wumva umuhanano
Nyamara ndi wowe Rwanda nakicara hasi
Nakicara hasi nkahashaka igisubizo,
Nagenda ikirere nkahashaka igisubizo
Nakibira uruzi nkahashaka igisubizo
Nkahashaka igisubizo kibakwiriye bose
Bakareka ako gahinda bakareka imiborogo
Bakareka kuba imbata bakareka ako kanyaro
Bakareka izima ryabo bagacira karungu
Bakareka izima ryabo bagahinduka intore
Bagahinduka intore zibereye u Rwanda
Nahamagara uriya nkamutoza urukundo
Nahamagara n’uyu nkamubuza kwirata
Nahamagara bose nkabatoza kubana
Nkabatoza kubana bakareka kuba imbata
Bakareka kuba imbata, imbata y’ubwibone
Imbata y’ubwikanyize imbata yo guhigana
Nabwira abahungu nti mucishe makeya
Nabwira abakobwa nti mubyare abazubaka
Nabwira abahinzi nti dusangire imyaka
Nabwira n’aborora nti dusangire ayera
Nabwira ababyeyi nti murere nta tiku
Ntabwira ababyiruka nti mushungure ba sha
Nabwira umuzungu nti urambabarire cyane
Nti jyana izo ntwaro sinzongera rwose
Nabwira abayoborwa nti mucishe makeya
Nabwira abayobora nti muyoborane ubwenge
Napfukama ngasenga maze nkabisaba Imana
Nti Mana uru Rwanda nti uruture umutwaro
Rwanda yewe Rwanda
Rwanda kandi urambabaje
Rwanda ariko Rwanda
Rwanda kandi ndakubwiye
Rwanda nyamara Rwanda
Rwanda kandi wumvise
Rwanda kandi Rwanda
Rwanda kandi ndizeye
Rwanda ariko Rwanda wambyaye
Rwanda
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres