Rumpe urumpate
Rumpe urumpate
Rumpe rumpe urumpate
Ndasaba urukundo, rwogakundwa
Rwokaramba, ibihe bikaruhana
Ndarusaba Imana, ni yo irutanga
Kandi mana ntukureho n’ibango
Nta n’umunaniro iteka urarumpe
Umpe urukundo kandi urumpate
Ibindi byose natse ndabihagaritse
Arya mafaranga, yareke rwose
N’iyo wampa, wampaho dukeya
Ubonye ntacyo wampa twinshi
Nangwa yenda mana ukampa uturinganiye
Na ko yo yareke, ntazaduteranye
Ngusabye urukundo Mana
Ngo urumpe urumpate
Ibindi nari narasabye,
Ndabiretse byose :
- Ubwato mu mazi, butwara abakungu
- Urudege rwiza
- Na gari ya moshi, byose bitaha iwanjye
- Inyanjya iringaniye,
- Yanjye bwite
- Ndabiretse Mana
- Mpa urukundo
- Ishyamba rinini
- Rishokamo umugezi
- Wanjye bwite
- Akazuba karinganiye
- Kakarasa aho nshaka gusa
- Kakota uwo nshaka gusa
- Ndabiretse Mana, mpa urukundo
- Akayaga gahuha bukeya
- Kagataha iwanjye
- Inyenyeri igihumbi
- Nkazita amazina
- Imbunda rutura
- Nkica uwo nanga
- Ndabiretse byose, nari narabisabye
- Ndabiretse Mana, ndabiretse byose
- Nakwatse abana,
- B’ibitsina byombi
- Ukagira misago
- Ugashyiramo impanga
- Ugashyiramo umugaye
- Nkamurera na njye
- Na nyina ubabyara
- W’ubwiza buringaniye
- Ndabiretse byose, Mana mpa urukundo
Rumpe urumpate se Mana
Nirwenda runsaze ndabisinyiye
Mporane imbabazi ndangwe n’impuhwe
Nkunde abakene na zirya ntabwa
Nkunde imfubyi nsure imfungwa
Nkunde abagombe nkunda abanzi
Rumpe rwuzure mu gituza
Nsure imbabare ziri mukaga
Nsure indembe kwa muganga
Singakingirane Lazaro
Rumpe mana ndushire inyota
Urampe urukundo
Nk’urwa aburahamu, Yakunze Sara, Akarukunda Yehova,
Agatamba igitambo gitangaje, Agatamba isaaka
Urampe urukundo
Urampe urukundo,
Nkunde abahutu, Kandi nkunde abatutsi
Mbatoze urukundo , Na bo ubwabo bakundane
Babane nk’abantu, Abantu bagira ubuntu
Abantu bagira imbabazi, Abantu bubahana
Bakareka agasuzuguro, Bakareka guhangana
Bakagira urukundo, Mana mpa urukundo
- Nk’urwa Yakobo , Yakunze Recheli
- Nk’urwa Juliette, Yakunze Romeo
- Nk’urwa Gatera, Yakunze Egidia
- Nk’urwa Yolanda, Yakunze icyama
- Nk’urwa Titanike, Yakunze Rosa
- Urampe urukundo , Urarumpe cyane
- Nk’urwa Damiyani, Yakunze ababembe
- Nk’urwa Fororini, Yakunze imfubyi
- Urampe urukundo
- Nk’urwa Padiri Ferepo, Yakunze abamugaye
- Akarukunda abatumva, Akarukunda abatabona
- Abakambakamba
- Nk’urwa Mère Tereza, Yakunze abahindi
- Urarumpe urukundo
- Urarumpate, urampe urukundo
Urampe ingabire yo kurukwiza
Na zirya ntambara n’imirwano
Na burya bwicanyi n’ubujura
Ni urukundo ruburamo imbere
Abaroga abandi bararushonje
Abiba abakene barushonje
Duhe urukundo ruduhe rwo gusa
Mana yacu cyo ruduhate x2
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres