JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Rumpe urumpate

Rumpe urumpate

 

Rumpe rumpe urumpate

Ndasaba urukundo, rwogakundwa

Rwokaramba, ibihe bikaruhana

Ndarusaba Imana, ni yo irutanga

Kandi mana ntukureho n’ibango

Nta n’umunaniro iteka urarumpe

Umpe urukundo kandi urumpate

 

Ibindi byose natse ndabihagaritse

Arya mafaranga, yareke rwose

N’iyo  wampa, wampaho dukeya

Ubonye ntacyo wampa twinshi

Nangwa yenda mana ukampa uturinganiye

Na ko yo yareke,  ntazaduteranye

 

Ngusabye urukundo Mana

Ngo urumpe urumpate

Ibindi nari narasabye, 

Ndabiretse byose :

 

  •   Ubwato mu mazi, butwara abakungu
  •   Urudege rwiza
  •   Na gari ya moshi, byose bitaha iwanjye
  •   Inyanjya iringaniye,
  •   Yanjye bwite
  •   Ndabiretse Mana
  •   Mpa urukundo
  •   Ishyamba rinini
  •   Rishokamo umugezi
  •   Wanjye bwite
  •   Akazuba karinganiye
  •   Kakarasa aho nshaka gusa
  •   Kakota uwo nshaka gusa
  •   Ndabiretse Mana, mpa urukundo
  •   Akayaga gahuha bukeya
  •   Kagataha iwanjye
  •   Inyenyeri igihumbi
  •   Nkazita amazina
  •   Imbunda rutura
  •   Nkica uwo nanga
  •   Ndabiretse byose, nari narabisabye
  •   Ndabiretse Mana, ndabiretse byose
  •   Nakwatse abana,
  •   B’ibitsina byombi
  •   Ukagira misago
  •   Ugashyiramo impanga
  •   Ugashyiramo umugaye
  •   Nkamurera na njye
  •   Na nyina ubabyara
  •   W’ubwiza buringaniye
  •   Ndabiretse byose, Mana mpa urukundo

Rumpe urumpate se Mana
Nirwenda runsaze ndabisinyiye
Mporane imbabazi ndangwe n’impuhwe
Nkunde abakene na zirya ntabwa
Nkunde imfubyi nsure imfungwa
Nkunde abagombe nkunda abanzi

Rumpe rwuzure mu gituza
Nsure imbabare ziri mukaga
Nsure indembe kwa muganga
Singakingirane Lazaro
Rumpe mana ndushire inyota

Urampe urukundo
Nk’urwa aburahamu, Yakunze Sara,  Akarukunda Yehova,
Agatamba igitambo gitangaje, Agatamba isaaka
Urampe urukundo

Urampe urukundo,
Nkunde abahutu, Kandi nkunde abatutsi
Mbatoze urukundo , Na bo ubwabo bakundane
Babane nk’abantu, Abantu bagira ubuntu
Abantu bagira imbabazi, Abantu bubahana
Bakareka agasuzuguro, Bakareka guhangana
Bakagira urukundo, Mana mpa urukundo

  •   Nk’urwa Yakobo ,  Yakunze Recheli
  •   Nk’urwa Juliette, Yakunze Romeo
  •   Nk’urwa Gatera, Yakunze Egidia
  •   Nk’urwa Yolanda, Yakunze icyama
  •   Nk’urwa Titanike, Yakunze Rosa
  •   Urampe urukundo , Urarumpe cyane
  •   Nk’urwa Damiyani, Yakunze ababembe
  •   Nk’urwa Fororini, Yakunze imfubyi
  •   Urampe urukundo
  •   Nk’urwa Padiri Ferepo, Yakunze abamugaye
  •   Akarukunda abatumva, Akarukunda abatabona
  •   Abakambakamba
  •   Nk’urwa Mère Tereza, Yakunze abahindi
  •   Urarumpe urukundo
  •   Urarumpate, urampe urukundo

 

Urampe ingabire yo kurukwiza

Na zirya ntambara n’imirwano

Na burya bwicanyi n’ubujura

Ni urukundo ruburamo imbere

 

Abaroga abandi bararushonje

Abiba abakene barushonje

Duhe urukundo ruduhe rwo gusa

Mana yacu cyo ruduhate x2



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres