JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Singire inkovu nkomeretsa

 

Singire inkovu nkomeretsa

 

 

 

Ngire icyo nkwisabira Mana,

Inganzo yanjye uyigorore,

Singire inkovu nkomeretsa,

Ahubwo mpuze abavandimwe bamaranye,

Ngarure i Rwanda mo amahoro,

Abanyarwanda bongere babane,

Kandi utubabarire ibibi twakoze.

 

Nizere ko bitazongera,

Maze nibwirire abanyarwanda,

Nti dusubize amaso inyuma,

Ndabona hateye isoni n’umubabaro,

Ndabonayo umwijima n’igihu cyinshi,

Ndabonayo amaraso n’marira menshi,

Yewe karahabaye ubugira kabiri.

 

Nabonye benshi bafite ubwoba,

Nabonye benshi bafite intimba,

Nabonye byinshi byatikiye,

Yewe biriya byabaye ntibikongere,

Hariho imiryango yazimye burundu,

Hariho abahunze baburana n’ababo,

Yewe hariho abauguye iyo bahungiye.

 

Icyo gihe murabyibuka,

Nta mushishozi wari ukivuga,

Nta n’umukristu wari ukibaho,

Keretse umujinya urwana n’ubwibone,

Karahabaye bishyira kera,

Tubura inshuti n’abavandimwe,

Mana izima ryacu ntirizongere.

 

Abantu rero barashize,

Wongere uvuge uti barashize,

Kandi ari bo ubwabo bamaranye,

Ese hungutse nde nyuma y’ibyabaye,

Ko hari abatazi icyo baziraga,

Ko hari abatazi icyo bapfaga,

Yewe hari n’abatazi iyo byaganana.

 

Nageze aho mpfukama nti mana,

Nti ese uru Rwanda wararurekuye,

Niba atari ibyo ibi ni ibiki?

Mana twarababaye ibi bihagije,

Twagize icyizere ngo bizashira,

Hashira iminsi indi irataha,

Mana dufite icyaka cy’amahoro.

 

Abandika cyo nimwandike,

Abaririmbyi cyo nimuhanike,

Jyewe ubungubu narumiwe,

Ngire nte ko ntako ntari naravuze,

Nti iby’isi ni ubusa murabibona,

Nti muzagende musize inkuru nziza,

None nsa n’ijwi ryavugiwe mu ijyangwa.

 

Iyi nkubiri irangiye rero,

Ntawe yashimishije banyarwanda,

Dusabe Imana ngo ntizongere,

Kandi itubabarire ibibi twakoze,

Ngaho se mwese nimupfukame,

Mwese mukomange ku gatuza,

Muti: “Mama abanyarwanda ubababarire”.

 

Abatabarutse Mana y’i Rwanda,

Ubababarire ubeze bose,

Uzabakire aho ngaho i Jabiro,

Erega na bo si bo ni sekibi yakoze,

Bose bakundaga igihugu cyabo,

Bose bakundaga amahoro,

Ariko intamenya yarabatuvukije.

 

Abasigaye rero Mana,

Babuze ababo barababaje,

Mana ubahe umutima ukomeye,

Ibihe bizaza uzababere abo babuze,

Ndavuga imfubyi n’abapfakazi,

Nyamwigendaho na nyakamwe,

Mana abo bose uzashyireho akarusho.

 

Ahasigaye mana y’i Rwanda,

Uhoze amarira abahogoye,

Ukomeze abahashavuriye,

Mana uduhe amahoro turekere aho,

Abari hanze batahe bose,

Abari i Rwanda babakire neza,

Mana izima rituve ku mitima,



14/07/2010
8 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1332 autres membres