Tuzabihasiga
Tuzabihasiga
Iby’isi tubigize dute bantu mufite ubwenge
Ko ndeba iyi si ifite umugambi wo kudusiga
Udakuyemo ake karenge ziramwirenganye
Kandi uzagira ngo ejo azavuga sinamenye
Oooo Dawe Ruremabintu
Dawe umenye abana bawe uterereyo utwatsi.
Nize amashuri menshi cyane nshyiraho n’ikirenga
Nategetse imbaga y’abantu bakanyubaha cyane
Ariko sinigeze nezerwa habe na gato
Abaririra ubutegetsi musubizeyo amaso.
Nashoye imari nyinshi cyane nanjye mba umucuruzi
Naguze amamodoka menshi ngura n’amazu menshi
Ariko sinigeze nezerwa habe na busa
Ifaranga ni ryiza ni uko utarirya ngo urihage.
Aha nshuti ndagira ngo dusubize amaso inyuma
Buri wese aragenda uyiruka ku gafaranga
Bizamugeza se ku ki ko azapfa atayamaze
Icyo nsaba ni uko twazajya tubonaho twese.
Twavutse twambaye ubusa tuzapfa twambaye ubundi
Bamwe batangira urugendo abandi barusoza
Ibyo twasanze hano ku isi tuzabihasiga
Ni ubusa gusa gusa buteranya abarutuye.
Abumva cyo nimwumve abarora cyo nimuhe amaso
Ni impamo nitwidagadure ariko dutekereze
Amajyambere n’urukundo birimwo amahoro
Naho ibindi byo tubireke dufatanye urugendo.
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres