JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Tuzabihasiga

 

Tuzabihasiga

 

 

 

Iby’isi tubigize dute bantu mufite ubwenge

Ko ndeba iyi si ifite umugambi wo kudusiga

Udakuyemo ake karenge ziramwirenganye

Kandi uzagira ngo ejo azavuga sinamenye

 

Oooo Dawe Ruremabintu

Dawe umenye abana bawe uterereyo utwatsi.

 

Nize amashuri menshi cyane nshyiraho n’ikirenga

Nategetse imbaga y’abantu bakanyubaha cyane

Ariko sinigeze nezerwa habe na gato

Abaririra ubutegetsi musubizeyo amaso.

 

Nashoye imari nyinshi cyane nanjye mba umucuruzi

Naguze amamodoka menshi ngura n’amazu menshi

Ariko sinigeze nezerwa habe na busa

Ifaranga ni ryiza ni uko utarirya ngo urihage.

 

Aha nshuti ndagira ngo dusubize amaso inyuma

Buri wese aragenda uyiruka ku gafaranga

Bizamugeza se ku ki ko azapfa atayamaze

Icyo nsaba ni uko twazajya tubonaho twese.

 

Twavutse twambaye ubusa tuzapfa twambaye ubundi

Bamwe batangira urugendo abandi barusoza

Ibyo twasanze hano ku isi tuzabihasiga

Ni ubusa gusa gusa buteranya abarutuye.

 

Abumva cyo nimwumve abarora cyo nimuhe amaso

Ni impamo nitwidagadure ariko dutekereze

Amajyambere n’urukundo birimwo amahoro

Naho ibindi byo tubireke dufatanye urugendo.

 



13/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres