Ubigenza nka njye
Ubigenza nka njye
Umuntu, umuntu iyo akunze,
Yikundira kwiyumanganya
Umuntu, iyo akunze uwo yikundira,
Abyita umunezaro amahirwa n’imigisha maze,
Akabishyingura ahantu
Kuramba, babivuga batabizi,
Ko urukundo ruramba cyane,
Rukarandaranda
N’imitego n’imiziro n’imiziririzo
Rukabikanjakanjya ruciragura,
Rukomeza ubuziraherezo
Urwo ni rwo ni rwo rukundo ndirimba aha
R/Nizeye yuko aho uri hose,
Ubigenza nka njye
Ukampoza ku mutima wawe,
Ugakunda nkarusha
Abantu, bagutwara abo wikundira,
Nk’abatwika uruhira
Ukabareba ugapfira imbere
Bakabirukanka inyuma,
Nk’abahiga udukwavu
Ngo babice ururenze,
Urwo bishe uheruka.
Bakakwicira umuntu,
Urukundo urusigaranye rwose
Aho ruteretse ni kure cyane,
Ntibahageza imyambi
Urwawe mukunzi, ruriyuburura
R/Nizeye yuko aho uri hose,
Ubigenza nka njye
Ukampoza ku mutima wawe,
Ugakunda nkarusha
....................................................................................
Uzambabalira,
Jye nabuze aho nyura nkwibuka
Kubera ko tudahuje amaraso,
Uzanyumva nawe uzampoza
Abantu ntibasobanukiwe,
Ko urukundo rurenga inzitiro
Ko rurenga n’imiryango yose,
Rugatambuka amoko
Rukarenga imbibi z’ibihugu,
Rukagendagenda n’i mahanga
Ndetse no mu ijuru kwa Jambo,
Tukagirayo abakunzi ba cyane
Na we wari umukiranutsi
Abantu bakeka bibeshya,
Ko urukundo ruba mu maraso gusa
Mu bisanira no mu bikomangoma,
Nyamara rubasumbya kurora kure
Ntibamenye ko ruba no ku murenge,
Mu bakina karere no mu bashumba
Mu mashuli no mu basicolaires,
Indatwa ndavuga Inkesha
Mu nsengero no mu gisilikare,
Muli korali no mu basuguti
Muli gereza no mu basominali,
Tukagirayo abakunzi ba cyane
Na we wankunze ubatunguye
R/Nizeye yuko aho uri hose,
Ubigenza nka njye
Ukampoza ku mutima wawe,
Ugakunda nkarusha
Bambwiye yuko habaho icyumba cya paradizo
Nibwira ko batambeshye
Ngo iyo ubaye umukiranutsi hano ku isi
Ugakurikiza ijambo rya Jambo
Usanga icyo cyumba giteguye
Nawe wari umukiranutsi
R/Nizeye yuko aho uri hose,
Ubigenza nka njye
Ukampoza ku mutima wawe,
Ugakunda nkarusha
R/Nizeye yuko aho uri hose,
Ubigenza nka njye
Ukampoza ku mutima wawe,
Ugakunda nkarusha
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres