Umunsi mwazutse
Umunsi mwazutse
Iby’isi ni amayobera bagenzi
Kandi iby’isi ni amayobera bagenzi
Abantu barapfa bagaha abandi
Ibihe bigahora biha ibindi
Abahanga abakungu ari n’abatindi
I kuzimu ni ho inzira irangirira
Urupfu iyo rwaje guhitamo abarwo x2
Ari umwirabura cyangwa se umwera
Umugiraneza n’umugiranabi
Iyo urupfu rwaje ntabwo barurwanya
Bose bibagirana nk’umuyonga
Ko muzi se intare n’ingufu zayo
Mbe ko muzi intare n’ingufu zayo
Nyamara ikanga ikagenda nk’isazi
Inzovu n’inzoka ni kimwe byose
Ari n’abacura intwaro z’ibyorezo
Iyo urupfu rwaje bapfa nk’abahinzi
Umva umuntu araruha kuva akivuka
Kandi umuntu araruha kuva akivuka
Agakora imirimo akabira ibyuya
Akabona bamuha we ntatange
Urupfu rwaza akabisiga byose
I kuzimu ntawe ujyanayo impamba
Dore wica umuntu umuziza akamama
Kandi wica umuntu umuziza akamama
Benshi bapfuye bazize akamama
Kandi abapfuye ko atari bo ni nde?
Dore wica umuntu umuziza akamama
Ngo ntibukeye na we inkuba ikakwasa
Ugapfa ururenze urwo wamuhaye
Kandi nyabusa uzirikana urubanza
Uzaburana umunsi mwazutse
Benedata nimusubize amaso inyuma
Iby’isi ni ubusa nshuti murabibona
Kwiruka ku mafaranga nimubireke
Ririya zima ryanyu ba sha murireke
Uwatwaye iby’abandi nabibasubize
Ababisize bose na bo bari abagabox2
Peuple zaïrois,
Ba refugiés rwandais ba remercier mingi na ndege bayambaki bango,
Mingi bazalaki, kabolaki souffrance na bango succès
Balobi, vous êtes les bienvenues au Rwanda
Rwanda na Zaïre mboka moko
Zaïrois na rwandais, oza bandeko, na bwalele
Moto aye bandeko ya loso
Kiziba sema ngo
Bene data nimusubize amaso inyuma
Iby’isi ni ubusa nshuti murabibona
Kwiruka ku mafaranga nimubireke
Ririya zima ryanyu ba sha murireke
Uwatwaye ibyabandi nabibasubize
Ababisize bose na bo bari abagabo
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres