JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Umunsi mwazutse

 

Umunsi mwazutse

 

 

 

Iby’isi ni amayobera bagenzi

Kandi iby’isi ni amayobera bagenzi

Abantu barapfa bagaha abandi

Ibihe bigahora biha ibindi

Abahanga abakungu ari n’abatindi

I kuzimu ni ho inzira irangirira

 

Urupfu iyo rwaje guhitamo abarwo x2

Ari umwirabura cyangwa se umwera

Umugiraneza n’umugiranabi

Iyo urupfu rwaje ntabwo barurwanya

Bose bibagirana nk’umuyonga

 

Ko muzi se intare n’ingufu zayo

Mbe ko muzi intare n’ingufu zayo

Nyamara ikanga ikagenda nk’isazi

Inzovu n’inzoka ni kimwe byose

Ari n’abacura intwaro z’ibyorezo

Iyo urupfu rwaje bapfa nk’abahinzi

Umva umuntu araruha kuva akivuka

Kandi umuntu araruha kuva akivuka

 

Agakora imirimo akabira ibyuya

Akabona bamuha we ntatange

Urupfu rwaza akabisiga byose

I kuzimu ntawe ujyanayo impamba

 

Dore wica umuntu umuziza akamama

Kandi wica umuntu umuziza akamama

Benshi bapfuye bazize akamama

Kandi abapfuye ko atari bo ni nde?

 

Dore wica umuntu umuziza akamama

Ngo ntibukeye na we inkuba ikakwasa

Ugapfa ururenze urwo wamuhaye

Kandi nyabusa uzirikana urubanza

Uzaburana umunsi mwazutse

 

Benedata nimusubize amaso inyuma

Iby’isi ni ubusa nshuti murabibona

Kwiruka ku mafaranga nimubireke

Ririya zima ryanyu ba sha murireke

 

Uwatwaye iby’abandi nabibasubize

Ababisize bose na bo bari abagabox2

 

Peuple zaïrois,

Ba refugiés rwandais ba remercier mingi na ndege bayambaki bango,

Mingi bazalaki, kabolaki souffrance na bango succès

Balobi, vous êtes les bienvenues au Rwanda

Rwanda na Zaïre mboka moko

Zaïrois na rwandais, oza bandeko, na bwalele

Moto aye bandeko ya loso

Kiziba sema ngo

 

Bene data nimusubize amaso inyuma

Iby’isi ni ubusa nshuti murabibona

Kwiruka ku mafaranga nimubireke

Ririya zima ryanyu ba sha murireke

 

Uwatwaye ibyabandi nabibasubize

Ababisize bose na bo bari abagabo

 



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres