JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Umuntu ni nk'undi

Umuntu ni nk'undi

 

Impuhwe nyinshi n'umutima mwinshi

Umwuka mwiza hagati mu bantu

Twibaze kandi twiyumvise yuko

Igihe cyose umuntu ni nk’undi

 

Wireba umuntu mu mpagararo ye, mama we

Mu ngendo ye cyangwa se mu isura

Ahubwo uzajye wibaza yuko,  mama we

Igihe cyose umuntu ni nk’undi

 

R/ Kuri iyi si hariho ibintu byinshi

Ndetse bishobora kuturangaza

Ariko kandi  si byiza cyane

Ntuzi impamvu uriho n’aho waturutse

 

Wibaza ubwawe uti ubu nzamera nte? yebaba we

Hirya no hino ntawe ukureba

Ntawe uzajya wishimira uko ukomerewe, shenge we

Gusa wiringira iyakuremye

 

Ureba kanaka uko amerewe, disi we

Ibyo bikakubuza gusinzira

Ukumva ushaka icyamukuraho, yebaba we

Nyamara ntacyo bizakumarira.

 

Umuntu ni nk’undi ni  ko bikwiye, mama we

Twahuriye ino aha twigenda

Bamwe kuri iyi si turi abagenzi, shenge we

Twese turi bene mugabo umwe.

 

Ukwiye kugira umutima mwiza, yohohoo

Urukundo n’umubano mu bantu

Icyubahiro mbere ya byose, ayiiii

Twubahane mu buzima bw’umuntu

Impuhwe nyishi n’umutima mwiza

N’umwuka mwiza hagati mu bantu

Twibaze kandi twiyumvishe yuko

Igihe cyose umuntu ni nk’undi

 

 

 

 

Ubuzima bwiza kuri buri we

Mwifulije amahoro menshi cyane

Twese tugere ku majyambere

 

Dore icyifuzo cya buri muntu, muvandimwe

Amahoro mbere y’ibindi byose

Bityo twubake igihugu cyacu, disi we

Twese tugere ku majyambere

Twese hamwe tugende ku runana

Twunge ubumwe turusheho kujya mbere

Twibaze kandi twiyumvishe yuko

Igihe cyose umuntu ni nk’undi

 

 Twagirayezu Cassien



14/07/2010
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres