JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Umuntu uko namubonye

Umuntu uko namubonye

 

Hariya hirya                           umva

Hari abagabo                         umva

Hari abagabo                         umva

Maze barahiga                       umva

 

Umwe ati ndi isata

Isatura amabuye

Undi ati ndi inkuba

Ihindira mu bicu

Undi ati ndi intare

Itontoma mu ishyamba

Bose barahiga x3                                                                                                                          

 

Umuntu iyo umwumva mu mihigo

Wumva yivovota,

uramwumva ugatangara

Ugira ngo ni umuntu

Kandi ari umuntu

Umuntu gusa, gusa

Umuntu nyine

 

Umuntu                                  Umuntu

Umuntu uyunguyu               muhura

uyunguyu ujya ureba

N’imbaraga umusangana

N’ubwiza kavukire

N’ikimero n’igitwenge

Ni akandi gati tutazi

 

Ati nanga amagambo, Kandi ari kuyatara

Ati nanga ababeshya , Kandi ari kugupanga

Wafata telefone, Ati mubwire ko nta reseau

 

R/Ni uko namubonye umuntu

Na we wamubonye ukuntu

Na njye namubonye ukuntu

Na we nakubonye ukuntu

Ni uko namubonye umuntu

 

Uwariwe wese uturitsa igisasu akaryama

Iyo aguye aramwara, Yananirwa akaryama

Iyo ahiye arahuha, Yasonza agafungura

 

Uwariwe wese aterwa n’ababisha agahuruza

Iyo icyorezo cyadutse na we azinduka ahoza

Akajya kwaka agafunguro

 

Iyo ushatse kumumenya:    

Umushyira ku butegetsi, Agakanda rubanda

Umuhereza intwaro, agacuza abaturage

Umuhereza inoti, akayamarira mu bali

Umushyira aho ataruzwi, agakora amarorerwa

Kandi iyo ntawe umuruzi, aho ushobora kumumenya

 

Iyo urwaye itazakira,  aho umuntu uramumenya

Uyo ufunzwe burundu,           aho umuntu uramumenya

Iyo ugeze mu mage,   aho umuntu uramumenya

Iyo mugendanye irya manyinya na magana aragukunda

Mwagera ku kazuba, akakwereka uwariwe

Ubwo umuntu ukamumenya

 

R/Ni uko namubonye umuntu

Na we wamubonye ukuntu

Na njye namubonye ukuntu

Na we nakubonye ukuntu

Ni uko namubonye umuntu

 

R/Yoooooooooooooo  Ka nze  mbabwire umuntu

Ka nze  mbabiwre umuntu Mbabwire uko namubwonye

Ngo mu biremwa byose ni we ubisumbya ubuntu

 

Umuntu, Iyo intambara iteye

Barasahurana ukumirwa, Bagaseba ukabayoberwa

Ukagira ngo urarota, Kandi atari inzozi

 

Iyo intambara iteye , Burya akwira imishwaro

Umuntu akaba umuntu

Za ntege nke ze yahishaga, Mu rukundo rw’ibintu

Mu ishyali n’ubugugu, No mu  rwango rw’abandi

bigasohora amajanja

Ubwo ukamubona uko ari , Akaba  umuntu nyine

 

 

Umuntu, Iyo intambara irangiye x2

Iyo intambara irangiye jyewe narumiwe

Yigira nyoni nyinshi , Agashinja abatunze

Akabakoroga abazungura

Ntakaraba ibiganza, Kandi yarabyanduje

Ntashaka kugaruka , kandi yarawutaye

Aha ndavuga umurongo

 

R/Yoooooooooooooo  Ka nze  mbabwire umuntu

Ka nze  mbabiwre umuntu Mbabwire uko namubwonye

Ngo mu biremwa byose ni we ubisumbya ubuntu

 

Umuntu, Iyo ntawe umureba

Aziguruka ubutwali ,akibera ikigwali

Yandarara nk’abandi, yandavurana n’uhise

akaba indaya mu zindi, Akaba ibandi mu yandi

Agakebaguzwa nka njye,Na njye ga ndi umuntu

Ngize nti na njye ga ndi umuntu

Erega ubu na njye ga ndi umuntu

Ndeba ubu na njye ga ndi umuntu

 

Umuntu, Iyo amaso amureba

Ararimba akaberwa, Akikoraho rikaka

Agahumbika amaso, Ukagira ngo ni Ange

Wareba iryo hogoza , Uti umuntu hariya

Ukanyerera ugatemba

 

R/Yoooooooooooooo  Ka nze  mbabwire umuntu

Ka nze  mbabiwre umuntu Mbabwire uko namubwonye

Ngo mu biremwa byose ni we ubisumbya ubuntu

 

Umuntu uwo mwumva mbabwira kandi x 2

Ni imfura arakabyara

Iyo kwemereye, akakwemerera

Akumanyurira ku rukundo atunze

Rukakuzamura ugatura inyenyeri

 

Iyo yishimye aguha ibyo ushaka byose

Arangwa n’impuhwe akagira urugwiro

Aratabarana akarandata unaniwe

Agira ubutwari akarengera urengana

Umuntu ni uwo nguko uko namubonye

 

Ni uko namubonye umuntu

Na we wamubonye ukuntu

Na njye namubonye ukuntu

Na we wamubonye ahantu

Na njye namusanze ahantu

Kandi ndamubwira abantu

Ukagira ngo uramuzi umuntu

Ni uko namubonye umuntu



14/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres