Umuntu uko namubonye
Umuntu uko namubonye
Hariya hirya umva
Hari abagabo umva
Hari abagabo umva
Maze barahiga umva
Umwe ati ndi isata
Isatura amabuye
Undi ati ndi inkuba
Ihindira mu bicu
Undi ati ndi intare
Itontoma mu ishyamba
Bose barahiga x3
Umuntu iyo umwumva mu mihigo
Wumva yivovota,
uramwumva ugatangara
Ugira ngo ni umuntu
Kandi ari umuntu
Umuntu gusa, gusa
Umuntu nyine
Umuntu Umuntu
Umuntu uyunguyu muhura
uyunguyu ujya ureba
N’imbaraga umusangana
N’ubwiza kavukire
N’ikimero n’igitwenge
Ni akandi gati tutazi
Ati nanga amagambo, Kandi ari kuyatara
Ati nanga ababeshya , Kandi ari kugupanga
Wafata telefone, Ati mubwire ko nta reseau
R/Ni uko namubonye umuntu
Na we wamubonye ukuntu
Na njye namubonye ukuntu
Na we nakubonye ukuntu
Ni uko namubonye umuntu
Uwariwe wese uturitsa igisasu akaryama
Iyo aguye aramwara, Yananirwa akaryama
Iyo ahiye arahuha, Yasonza agafungura
Uwariwe wese aterwa n’ababisha agahuruza
Iyo icyorezo cyadutse na we azinduka ahoza
Akajya kwaka agafunguro
Iyo ushatse kumumenya:
Umushyira ku butegetsi, Agakanda rubanda
Umuhereza intwaro, agacuza abaturage
Umuhereza inoti, akayamarira mu bali
Umushyira aho ataruzwi, agakora amarorerwa
Kandi iyo ntawe umuruzi, aho ushobora kumumenya
Iyo urwaye itazakira, aho umuntu uramumenya
Uyo ufunzwe burundu, aho umuntu uramumenya
Iyo ugeze mu mage, aho umuntu uramumenya
Iyo mugendanye irya manyinya na magana aragukunda
Mwagera ku kazuba, akakwereka uwariwe
Ubwo umuntu ukamumenya
R/Ni uko namubonye umuntu
Na we wamubonye ukuntu
Na njye namubonye ukuntu
Na we nakubonye ukuntu
Ni uko namubonye umuntu
R/Yoooooooooooooo Ka nze mbabwire umuntu
Ka nze mbabiwre umuntu Mbabwire uko namubwonye
Ngo mu biremwa byose ni we ubisumbya ubuntu
Umuntu, Iyo intambara iteye
Barasahurana ukumirwa, Bagaseba ukabayoberwa
Ukagira ngo urarota, Kandi atari inzozi
Iyo intambara iteye , Burya akwira imishwaro
Umuntu akaba umuntu
Za ntege nke ze yahishaga, Mu rukundo rw’ibintu
Mu ishyali n’ubugugu, No mu rwango rw’abandi
bigasohora amajanja
Ubwo ukamubona uko ari , Akaba umuntu nyine
Umuntu, Iyo intambara irangiye x2
Iyo intambara irangiye jyewe narumiwe
Yigira nyoni nyinshi , Agashinja abatunze
Akabakoroga abazungura
Ntakaraba ibiganza, Kandi yarabyanduje
Ntashaka kugaruka , kandi yarawutaye
Aha ndavuga umurongo
R/Yoooooooooooooo Ka nze mbabwire umuntu
Ka nze mbabiwre umuntu Mbabwire uko namubwonye
Ngo mu biremwa byose ni we ubisumbya ubuntu
Umuntu, Iyo ntawe umureba
Aziguruka ubutwali ,akibera ikigwali
Yandarara nk’abandi, yandavurana n’uhise
akaba indaya mu zindi, Akaba ibandi mu yandi
Agakebaguzwa nka njye,Na njye ga ndi umuntu
Ngize nti na njye ga ndi umuntu
Erega ubu na njye ga ndi umuntu
Ndeba ubu na njye ga ndi umuntu
Umuntu, Iyo amaso amureba
Ararimba akaberwa, Akikoraho rikaka
Agahumbika amaso, Ukagira ngo ni Ange
Wareba iryo hogoza , Uti umuntu hariya
Ukanyerera ugatemba
R/Yoooooooooooooo Ka nze mbabwire umuntu
Ka nze mbabiwre umuntu Mbabwire uko namubwonye
Ngo mu biremwa byose ni we ubisumbya ubuntu
Umuntu uwo mwumva mbabwira kandi x 2
Ni imfura arakabyara
Iyo kwemereye, akakwemerera
Akumanyurira ku rukundo atunze
Rukakuzamura ugatura inyenyeri
Iyo yishimye aguha ibyo ushaka byose
Arangwa n’impuhwe akagira urugwiro
Aratabarana akarandata unaniwe
Agira ubutwari akarengera urengana
Umuntu ni uwo nguko uko namubonye
Ni uko namubonye umuntu
Na we wamubonye ukuntu
Na njye namubonye ukuntu
Na we wamubonye ahantu
Na njye namusanze ahantu
Kandi ndamubwira abantu
Ukagira ngo uramuzi umuntu
Ni uko namubonye umuntu
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres