Umurage
Umurage
Iyumvire maze untege amatwi kibondo cyanjye
Dore ubungubu umaze gukura reka nkwibwirire
Ibyo nkubwira aha, ntuzabyibagirwe
Bizagufasha mu buzima bwawe kibondo uramenye.
R/ Cyo mwana wanjye ngaho ntega amatwi
Abantu b’iyi si turarushya
Ubona umuntu anyuze aha yiruka n’imodoka
Ukabona undi ahanyuze yiruka n’amaguru
Bikakuyobera uti mbese barajya he
Bareke bagende kibondo cyanjye uzaba uhamenya.
Ubona umuntu afite amamodoka afite amazu
Nyamara ukumva avuga yiganyira ngo arakennye
Ukumva arabeshya, burya ntaba abeshya
Ahubwo ni uko ubukire bwo ku isi ntawe ubugeraho.
Kubona umugabo afite abagore batatu bane
Nyamara akarenga akajya gusenyera mugenzi we
Bakaba batanu, cyangwa se barindwi
Ibyo byose biterwa no kwifuza kibondo uramenye.
Iyo wumva ngo kanaka azirana na mugenzi we
Ntibaba babuze icyo bapfa nyamara cyoroheje
Ntukabyivangemo, jya unyura iruhande
Urwango rw’iyi si kibondo cyanjye ntiwarushobora.
Ujye wumva bike kandi uvuge bicye mwana wanjye
Ujye urora bicye kandi ntukagire amatsiko
Ikindi ukundane, ntugahemuke
Ibyo byose nubigeraho mwana uzaba umugabo.
R/ Cyo mwana wanjye ngaho ntega amatwi
Ibi nkubwira aha urajye ubyibuka
Nujya ubona ubabaye ntukamwirengagize
Yaba uwawe cyangwa se uw’abandi jya umumenya
Jya ukorera Imana ntugahemuke
Kuko nawe ntiwamenya icyo iminsi yakuzigamiye.
Uzabana n’abantu beza mwana cyangwa babi
Urajye wirinda abazajya bakoshya ubamenye
Jya wanga umugayo, kandi urabe intwari
Naho ubundi mwana wanjye iyi si ntabwo wayishobora.
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres