JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Unyiyoborere

  Unyiyoborere

 

 

Kera habayeho umwana w’umusore

Ngo yari mwiza, yari afite igikundiro

Aliko cyane cyane akagira ubushishozi

Akarangwa n’ubugiraneza n’impuhwe

Yaranzwe n’ubwenge no gushyira mu gaciro

 

Ngo yavukiye mu kirugu cy’abashumba

Umubyeyi we yahembwe n’abami baturutse I shyanga

Ngo yarahizwe azira ko aje gufata ingoma ku isi arahunga

Igihe kigeze arabatizwa, ali na byo yise kuvuka bwa kabiri

Nyuma atangira ubutumwa bwali bwaramuzanye.

 

Uwo mwana w’umusore ngo yari azi no gukora ibitangaza

Abatarabonaga arababonesha,

Abataragendaga arabagendesha

Abataravugaga arabavugisha,

Abatararebwaba arabareba

Abatarumvwaga arabumva

 

Abari barwaye ibinyoro n’ibibembe arabibavura

Abari intabwa akabasanganira akabahumulizaga

Abali barahawe akato akabegera

 

Ngo mu gihe cye ni we wahishuye ko abantu bose bareshya

Ni we wahishuye ko habaho Imana imwe rukumbi nta yindi

Ni we muhanuzi wenyini wivugiye ko ali umwana w’Imana

Yagendaga yigisha abantu bose inkuru nziza

Yuzuyemo ubushishozi ubukiranutsi n’amayobera

Ati ndi inzira, ukuri n’ubugingo

 

R/Ndaje ndaje Mana , ndaje unyiyoborere

Ndaje Mana yanjye, ndaje unyihere umugisha x2

 

1. Ati mukunde abanzi banyu, mubakunde cyane

Ati kuko gukunda bashuti banyu, nta gitangaza na mba

Ngo uzamubabarire inshuro zirindwi, yabisubira ugakuba kalindwi

Ayo magambo yangeze ahantu, uri rukumbi mu bantu

Uti mwese ahangaha murangana, Nta mutunzi ntan’umutindi

Nta mutware nta n’umugaragu, Nta nta muhinzi nta n’umushumba Mana

R/

 

2. Ngo ntimukibaze iby’ejo haza, Iso wo mu ijuru aba abirora

Ngo uturabyo twambara kurusha Salomo, Ngo utunyoni  ntiduhunika ibihingwa

Ngo ushaka kuyobora aboze ibire, Ngo utaracumuye nalimubanze

Ngo ibya César nibijye ku ruhande, iby’imana na byo bijye ukwabyo

R/

 

Jye nkunda ukuntu ubivuga wemye Mwami,  ukaduhanura, 

Ukadusubiza imboni mu maso, jye ndaje, ndaje mwami unyiyoborere

Dore ubu ndaseze ye ku cyitwa icyaha,

icyitwa icyantandukanya no gushaka kwawe mwami

Nze nkwiyegerere Mwami, unyobore ibirenge byanjye

Unyoboboye iyi nganzo Mwami, unyobore ibitekerezo byanjye

R/

 

Uli umuhanzi uhanga ubushishozi, Uli umuhanga gusumbya abahanga

Aho nabereye ntawe numvise, Mu babayeho n’abaliho ubu

wagusumbye ijambo liyoboye

Uti amategeko muyumve mbabwire

Ni urukundo rukundo rugana kuri Data

Byasubira rukajya ku bagenzi

Kuko uwakunze ntiwakwiba

Ntiwakwica, ntiwahora

Ntiwahemuka, ntiwajiginywa

Ntiwaryarya, Ntiwaba intasi

Ntiwateranya ntiwashumuliza

R/

 

Icyampa icyampa, icyampa mwami mwiza cyane

Icyampa maze ukaza mu Rwanda, ukatuvungurira ku ili jambo

Ukababwira abayobora, uburyo bakwiriye kuyobora

Ukababwira n’abayoborwa, uburyo bakwiriye kuyoboka

Bashaka guhindura ubutegetsi,

bakabikora nta mwana bagombye guhindura imfubyi, uwariwe wese

Ubwoba numvise mu bayobozi, Ntibabukongeze mu bayoboka

Bakabugumana iyongiyo, Ntibabumanure batambikana rubanda

Aha ndakwinginze Mana

R/

 

Icyampa na none icyampa, icyampa mwami mwiza cyane

Icyampa maze ukagaruka I Rwanda, Ugahugura abiyeguriye Imana,

Ni uko ikabibutsa ubutumwa bwawe, bakabitera umugongo ibyo ku isi

Bakabiturekera twe tugishakisha ijambo,

 

Bakazisubiramo bakazisuzuma na zirya ndahiro mwagiranye

Bakazisubirana ingeso ziranga izo ntore watoreye kuyobora abandi

Ntibawuhishahishe n’urya musaraba ubaranga mu kwemera Jambo

ngo bivange hamwe na rubanda

 

Bashakisha umutungo aho mu maturo ashusha n’uburyarya Mana

Bashakisha ishema aho mu biroli no mu mvugo zabo, zigaragaza ubwibone

Ahubwo barangwe no kwitanga, kwiyoroshya no  kwiheza

Kwizera no kwizerwa, kurangwa n’urukundo rwogakunda rugasakara.

R/

 

 



10/05/2013
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres