Uyisanga imbere
Uyisanga imbere
Ubuzima, ubuzima Ubuzima bwiza cyane
Ubuzima uharanira Ubuzima ni burebure
Bwokabyara bwokagwira Ni inshoberamahanga gusa gusa
Ubuzima, ubuzima ubuzima bwogaheka
Buradushukashuka budushuka Buturyohera buturyoshya
Ugahinda ukavuduka ugahitana abantu n’ibintu
Ubuzima ubuzima
Mu buzima mu buzima Mu buzima ni uguhatana
Ukabihirika ibindi ubyegura Imyaka igenda yiyongera
Ejo hashize ubu ni none Ejobundi uzaba wibaza
Ukaziyibazaho cyane Kuko ibyahise burya byaje imbere
Iyumvire jye ngira nti: "Zirikana kandi uramenye"
Ubuzima ubuzima
R/ Kuko, Ineza ugira none na none Uyisanga imbere iyongiyo
Inkunga utera abandi bana Uyisanga imbere iyongiyo
Urugwiro n’urukundo ukunda abandi Ubisanga imbere iyongiyo
Amagambo uvuga none meza yose Uyasanga imbere iyongiyo
Mu buzima ibyo ukora byose Ni agasanguku ko kuzigama
Ni uruziga ruzenguruka Rukagusanga ukizenguruka
Ugahemukira wumva uhora Rwa ruziga rukazagaruka
Ukamwica ukumva umukize Ukazazira urumurenze
Ubuzima ubuzima Ubuzima ni uruziga nyine
R/ Kuko, Inabi ugira none na none Igutanga imbere ikarundira
Kurya kwanga gufasha abandi bababaye Bigutanga imbere bikarindira
Urwango wanga abandi bana Rugutanga imbere rukarindira
Ubukobanyi n’amagambo mabi akuranga Bigutanga imbere bikarindira
Ukabyita igitangaza Uyisanga imbere na none
Ugeze aho uburaniye wayobewe
Wabuze uko wambuka rurya ruzi
Ngo ugere hakurya ubone kubaho
Hagahinguka undi mubyeyi
Ati jyamo nkwambutse databuja
Burya kera wampatse neza
R/ Kuko, Ineza ugira none na none Uyisanga imbere iyongiyo
Inkunga utera abandi bana Uyisanga imbere iyongiyo
Urugwiro n’urukundo ukunda abadi Ubisanga imbere iyongiyo
Amagambo uvuga none meza yose Uyasanga imbere iyongiyo
Ukabyita ko ali umwaku
Ubona abantu batambuka
Batagusura mu nzu y’imbohe
Batakureba irihumbye ubabaye
Waba urembye ntibaguheke
Bikakuyobera ukamanjirwa
Hagahinguka undi mubyeyi
Ati burya kera warahemukaga
Wacaga imanza zimwe uzinyonga
Wasuzugura ukora ku bitaro
Wali suruveillant ukabuza igemuro
Lokodifensi urasa rubanda
Wali resicape utanga abantu
Kandi urenganya ali indamuko
Wali interasi urabamara
Wali mukota uzirikira inyuma
Ibisazi byawe ni iby’amaraso
Ihangane uhane abazaza
Wahoze uri rujigo ukarya imisoro
Wahoze uli gapita ukarya inyoroshyo
Warabafunze ubaziza ubwoko
Warabatoteje mupfa amahugu
Ihangane ubuzima ni ubwo
Ni uruziga ruzenguruka
R/ Kuko, Inabi ugira none na none Igutanga imbere ikarundira
Kurya wanga gufasha abandi bababaye Bigutanga imbere bikarindira
Urwango wanga abandi bana Rugutanga imbere rukarindira
Ubukobanyi n’amagambo mabi akuranga Bigutanga imbere bikarindira
Wica abantu
Ufunga abantu
Utoba abayobozi
Ubaha rubanda
Usebanya cyane
Wimura imbago
Ufunga robine
Uhuguza abantu
Bicecekera
Kandi babona
Na we ubibona
Ntukosore
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres