JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Wandebera ndi nde

 

WANDEBERA NDI NDE?

 

Ayo mateka yabo,

Bayamubwiye bayanyuranya, bayasobekeranya

Nyuma bakaza kuyahuza, abantu bahaguye

Ayo mateka mvuga, ni yo yabo

 

Ngo habanje urukundo,

Rujya imbu kujya imbere n’amagambo

N’amatiku n’iharabikana

N’utundi twose tugenda

v  Turusenya

v  Tururwanya

v  Turuzibira

v  Turuzitira,

v  Turuzirika, rwizitura;

Ayo mateka mvuga, ni yo yabo

 

Ubwibone n’amashyali yabo

Uturere n’imbonezamuco yatwo

Ibisekuruza n’amateka yabyo

Ruranga ruranangira ruraganza.

Ayo mateka mvuga, ni yo yabo

 

Nahuye na bo, abo bana beza cyane

N’udukaratasi babatumye

N’agashwari agatutu kajojoba

Udukweto dutamirije agacucu

 

Kapitali bayihata ibirenge

Bagenda umujyi bagana ikigega babarangiye

Ikigega gifasha imfubyi kitagira akayunguruzo

Ayo mateka mvuga, ni yo yabo

 

Jye twahuriye cyber café

Nsukuma kubita imwe muri izo

Barantanga baranyegera

Umwe ati nyemerera nkwibarize

Kandi unkundire ntubogame

Wandebera ndi nde?

 

 

Ati ndebera umbwire                                    ndi uwa nde?

Iyo undebye uku undeba                                ndi uwa nde?

Mu kugenda iyo undebye                              ndi uwa nde?

Ku mazuru iyo undebye                                 ndi uwa nde?

Mu gihagararo umbwire                               ndi uwa nde?

Mu mubyimba iyo indebye                            ndi uwa nde?

 

Iyo undebye uku undeba uku                         ndi uwa nde?

Ati nyura imbere indebere                            ndi uwa nde?

Uturuke inyuma umbwire                             ndi uwa nde?

Mubyeyi umbwire uwo ntari uwe

Cyane umbwire icyo namugiriye

Kandi ntubogame ndabusabye

 

 

Ko ntera intambwe mbasanga                                  Cyo ndebera

Bakandyanira inzara

Bakaruca bakarumira mpingutse

Bakandora ukuntu ntashaka

Bahererekanya udukaratasi

Bakampa bakanyambura ndeba mbwira

 

Ko jyewe nshaka umubano                                        Cyo ndebera

Kandi ngashaka urukundo

Ngakunda uwo nshaka tukagenderana

Ngatumira ngatumirwa uko mbyumva

Bakandeka nkishyira nkizana, mbwira

 

Ko nanze kuba ingaruzwamuheto                             Cyo ndebera

Ngo buri gihe nsobanure iyo niriwe

Iyo mu bitaramo iyo nshatse nkahajya

Nta butelefone bunkurikirana

Kandi ntariho ku bwabo mbwira

 

I Bugande n’i Burundi                                    Nkagenda kandi ngataha

Iyo muri Congo na Nairobi

Mu bitaramo aho biri hose

Concert ya Ben na John

Gatinau Montréal Toronto

Indahemuka n’umutsama

Bakandinda iterabwoba

Ntabwo jye ndiho ku bwabo

 

Umuturanyi arwaye musure

Umuturanyi afunze musure

Ubukwe nibutaha mbutahe

Mu gufata irembo gutebutsa

Mu kiriyo no mu kwera

Bakandinda iterabwoba

Ntabwo jye ndiho ku bwabo

 

Icyampa, icyampa x2

Icyampa, icyampa x2

Icyama na Muvoma

Bakiyunga bakaturekax2

 

Umuyaga ntugutware

Mwana wa mama

Muvandimwe wanjye

Warayize amashuli

Kandi wemera Imana

Warayize amateka

Kandi uyiga amategeko

Ukunda abantu

Abaturarwanda

Ubwokomuntu

Komera

 

 

 

 



14/07/2010
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres