Ni bo bazabyibarizwa
Remix
Ni bo bazabyibarizwa
Uwo munsi rero nugera
Ndavuga uriya uheruka indi
Uriya bahanuye kera
Usa n’igisakuzo
Noneho ubu ugiye kugera.
Uwo munsi rero nugera
Inyenyeri zizava mu kirere
Izuba rizazima burundu
Ukwezi kuzimate
Aho rero kazaba kabaye.
Imigezi yose izakama
Ibirunga byose biruke
Umuyaga uhuhe cyane
Ibicu byigireyo
Haze icyezezi cyo mu ijuru.
Aya magorofa n’amazu
Amato n’amamodoka yose
Uwo munsi nugera
Bizahirimanaho
Hagowe abo byahogoje.
Ubwo haze abamarayika
Bakoranye abantu b’isi yose
Abirabura n’abera
Ab’epfo na rugura
Nyuma hakurikire urubanza.
Amadini yose azaba imwe
Ururimi havugwe rumwe
Ubwoko buzaba bumwe
Gusumbana biveho
Ariko intebe zibe ebyiri.
Mbega amarira n’imiborogo
Mbega abirasi ngo baragorwa
Mbega abagome baramwara
Uwahogoye agahozwa
Mbese wowe uzaba urihe?
Ibi byose ureba bizashira
Ishyari n’itiku bizashira
Ubugome n’agasuzuguro
Akarengane kaveho
Hari benshi bazaruhuka.
Nyibwirira rata mugenzi
Wekwishinga bariya bose
Ugeze he witegura
Inkuru uzasiga i musozi
Cyangwa uzavuga sinamenye?
Umva rata nkugire inama
Subiza ibyo waba waranyanganyije
Gabana ibyawe n’abakene
Wibuke ko uri umugenzi
Kandi ko ugiye kugerayo.
Ukwiraseho uti bizashira
Ukuroye ikijisho uti bizashira
Ukurenganyije uti bizashira
Abo bose ubihorere
Ni bo bazabyibarizwa.
Ukwanga urunuka uti: “bizashira”
Ugutwaye utwaye uti: “bizashira”
Ukwiciye abawe uti: “bizashira”
Abo bose ubihorere
Ni bo bazabyibarizwa.
Gumana ibiganza byera de
Umutima wawe uhore ucyeye
Urukundo rusumbe aya mahano
Urangwe n’ubukiranutsi
Aho uzaba ubaye umushishozi
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres