JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Nyiratunga

 

Nyiratunga

 

Nyiratunga yaratumye, ego mama

Ngo abatoya ntibagapfe, umva azaza

Ngo abatoya ntibagapfe, ego mama

Bararenga barashira, umva azaza

 

Nzigira ku Munini, ego mama

Ku muremure wa Ngoma, umva azaza

Ku muremure wa Ngoma, ego mama

Aho ingoma zivugira, umva azaza

Aho ingoma zivutira, ego mama

Aho intore zitoreza, umva azaza

 

Uwo mwana yavutse ari umwe, ego mama

Ngo azamare nyina agahinda, umva azaza

Ngo azamare nyina agahinda, ego mama

Maze ahubwo arakamutera, umva azaza

 

Uwanyoye inka ntayoberana, ego mama

Umubwirwa n’imbavu ndende, umva azaza

Umubwirwa n’imbavu ndende, ego mama

Akarangwa n’amaribori, umva azaza

Akarangwa n’amaribori, ego mama

Yaseka agasesa amasaro, umva azaza

 

Nyiratunga yaratumye, ego mama

Ngo abatoya ntibagapfe, umva azaza

Ngo abatoya ntibagapfe, ego mama

Bararenga barashira, umva azaza



14/07/2010
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres