Ntawe ujyanayo impamba
Ntawe ujyanayo impamba
Iby’isi ni amayobera bagenzi
Abantu barapfa bagaha abandi
Ibihe bigahora biha ibindi
Abahanga abakungu ari n’abatindi
I kuzimu ni ho inzira irangirira.
Urupfu iyo rwaje guhitamo abarwo
Ari umwirabura cyangwa se umwera
Umugiraneza n’umugiranabi
Iyo urupfu rwaje ntabwo barurwanya
Bose bibagirana nk’umuyonga.
Ko muzi se intare n’ingufu zayo
Nyamara ikanga ikagenda nk’isazi
Inzovu n’inzoka ni kimwe byose
Ari n’abacura intwaro z’ibyorezo
Iyo urupfu rwaje bapfa nk’abahinzi.
Ijisho rirarora ntirihage
Inda urayihahira ntihage
Ururimi rukavuga ntiruhweme
Naho amatwi yo arumva ntarekere aho
Mbe bagenzi mubona ibyo ari ubuhoro.
Dore wica umuntu umuziza akamama
Ngo ntibukeye nawe inkuba ikakwasa
Ugapfa ururenze urwo wamuhaye
Kandi nyabusa uzirikana urubanza
Uzaburana umunsi mwazutse.
Dore umuntu araruha kuva akivuka
Agakora imirimo akabira ibyuya
Akabona bamuha we ntatange
Urupfu rwaza akabisiga byose
I kuzimu ntawe ujyanayo impamba.
Benedata nimusubize amaso inyuma
Iby’Isi ni ubusa nshuti murabibona
Useka uyu munsi ejo ukazaba uboroga
Cyo rya cyo nywa ariko umenye ko uzabisiga.
Kwiruka ku mafaranga nitubireke
Ishyari n’ubugome nshuti tubireke
Amazimwe amatiku nshuti tuyareke
Ibyo kurutana nshuti tubireke
Oooh Dawe ushobora byose
Dore isi iradusiga ruremabintu
Ooh Dawe ushobora byose
Umenye abana bawe bari ku isi.
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres