Usize nkuru ki i Musozi
Usize nkuru ki?
Urabeho mugenzi,
Wowe ushoje urugendo
Ukaba usize abandi
Kandi mwarafatanyaga
Cyo genda amahoro
R/ Fori se ariko X2
Waba usize nkuru ki i musozi?
Aho ntiwaba ugiye wari ruvumwa!
Amashuri warize
Amatungo waroroye
Washatse amafaranga
None byose urabisize
Cyo genda amahoro.
Mbwira ngaho cyo mbwira
Barumuna bawe
Wabahuguje amasambu
Mwahura mugashyamirana
None urabasize.
Wa muturanyi wawe
Wahoraga uhiga
Umwifuriza ibyago
Nyamara we akakwikundira
None uramusize.
Wirutse ku ifaranga
Ukarara utagohetse
Na ryo riraguhira
Ntiwagize uwo urihaho
None urarisize.
Dore nk’iriya mfubyi
Wiciye ababyeyi
Yandaraye uyireba,
Nta mpuhwe wayigiriye
None urayisize.
Dore ziriya mbabare,
Zitatutse Imana
Wowe waradamaraye
Ntiwibutse gusangira
None urazisize.
Wahemukiye benshi
Ufungisha benshi
Kandi ubaziza urwango
Abasangirangendo
None urigendeye.
Warangwaga n’urwango
Ishyari n’amatiku
Inzika no guhora
Kwirata no gusuzugura
None urigendeye.
Wari umurozi wica
Dore wari igisambo
Wari umwanzi w’amahoro
Utashye bapfa kurira
Cyo ngaho igendere.
Ari jye rero si uko
Nasiga bahogora
Kuko nabaye intwari
Ndangwa no kwanga umugayo
Nkabona kwigendera
R/ Fori se ariko, x2
Naba nsize nkuru ki i musozi?
Aho sinaba ngiye ari nawe ubishaka!
Mu rugendo rwo ku isi
Nahorana urukundo
Kandi nkanashishoza
Ndangwa n’ubukiranutsi
Nkabona kwigendera
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres