Ntamakemwa
Ntamakemwa
Iriya ntero yateye yewe ntamakemwa
Ikikirizwa na buri wese
Ngo uru byiruko rurananiranye “
Nibabareke rero rubyiruko
R/ Ntamakemwa twamunganya iki?
Twamunganya uburere bwiza
N’umuco mwiza yasanze mu Rwanda.
Babaziza ko mwihaye ubwigenge
Babaziza ko mutakibubaha
Ngo muratoroka mukajya mu mujyi
Ngo mukaba mutakigira isoni
Nibabareke rero rubyiruko.
Babaziza ko nta kinyabupfura
Ngo iyo musohotse muza nijoro
Ngo mukamagana umuco w’iwanyu
Mugahesha agaciro uw’i mahanga
Nibabareke rero rubyiruko
Babaziza ko mwigira muri suware
Babaziza ko mwambara ibigezweho
Mukabanza ibyo abandi baherutsa
Mutamura inzobe imisatsi inyerera
Nibabareke rero rubyiruko.
Abo babivuga nimubakunde
Mubakundire ko babivuga gusa
Nyamara muba mubikora barora
Bagahimba babamagana gusa
Nibabareke rero rubyiruko.
Ejobundi waraye muri suware
Uri kumwe na se wa mimi na fifi
Aguha udufaranga uriha ishuri
Uwo na we ati urubyiruko rw’ubu
Nibabareke rero rubyiruko.
Iyo kanzu nziza igurirwa he?
Wayihawe na sebukwe wa mariya
Igihe muvana muri pariki
Uwo na we ati urubyiruko rw’ubu
Nibabareke rero rubyiruko.
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres