Ukuri
Ukuri
Ukuri nze nkubabwire,
Ukumva umuntu aho ari hose
Ashaka ko bose bamubwira ukuri
Kandi we ntawe ajya akubwira.
Umuntu yibaza ukuri icyo ari cyo
Kuko yabyirukanye n’abamubeshya
Kandi na we ariko abanyomeka.
Ukuri nta bara kugira
Nta muhanga uguhiga abandi
Ukuri ni ko turahira.
Umunyakuri nze mubabwire,
Ukiyemeza kujya uvuga ukuri
Nyamara rubanda bo bakabeshyana
Nawe ukitwa umubeshyi wa cyane.
Ukuri gushaka iyako nzira
Ikinyoma kikakurya isataburenge
Byagerayo nyirabyo akabicangacanganya.
Ntawe ubeshya ngo habeshya rubanda
Ntawe ushukika habeshywa abaswa gusa
Mbese wowe uri hehe?
Umunyakuri nongere mubabwire,
Ubundi umunyakuri arabigendana
Akabibana bisomeka mu maso he
Yaryama bwacya bakabyukana.
Ntajya arahira mu magambo ye
Akubwira nyine uko wemera nangwa wanga
Ku bimureba aba afite umutima ukeye.
Akagira inenge yo kwemera bose
Akumva yuko ari ntawe umubeshya
Yabimenya bikamubabaza cyane.
Umunyabinyoma nze mubabwire,
Umunyabinyoma arabigaragaza
Atara igihuha kandi agenda agikwiza
Nguwo aravuga nk’urimo amabuye.
Ntabwo agoheka iyo aryamye
Yibaza byinshi ku byo azinduka abeshya
Umutwe akawushyushya, rimwe bikamuhira.
Atera ubwoba abanyakuri bagaceceka
Akaguma abeshya bwacya akibeshya
Nguwo uwo ni we ni we ukomanga.
Ukuri kwagize ubwoba,
Dore iki gihe tugezemo
Umuntu yirukanye ukuri kose
Yakumva wowe ukuvuze ukaba umwanzi.
Oya oya ntabwo bikwiye
Ko ababeshya baturusha ijwi hejuru tugaceceka
Ukuri kukajya kwihisha.
Nyamara natwe tubiziho
Tuyoberwa impamvu tudahuza
Ukuri ni kumwe si kubiri.
Nawe rero nkwibwirire,
Erega ntibazakubeshye
N’utagira inkweto ashobora kuvuga ukuri,
Kandi agahora aguhumeka
Erega ntibazakubeshye
N’ibiganza bitagira inzara
bibumbatira isimbi
Ntugatambuke.
Sinshaka gushyushya imitwe ya rubanda
Sindahira nk’ababeshyabeshya
Sinkwiza igihuha nka bariya
Simbeshya nka semuhanuka
Sinsakuza nk’abavugira ku mabuye
Sinjyanye no kuvugaguzwa
Simberewe no kucyatsa
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres