Umugayo
Umugayo
Ongera ugaruke nkugaye cyane mwana wanjye
Ndibuka nguhana nguhanura mu murage
Nti ntugahemuke, kandi urabe intwari
Nti ibi byose nubigeraho mwana uzaba umugabo
Cyo mwana wanjye ni ibiki wakoze
Ko naguhannye ukanga ukananira
Nti nubona abanyuze aha biruka jya ubareka
None inkubiri yateye i Rwanda ntiwarabukwa
Urakurikira ukora amahano
Umenye yuko imyifatire yawe itanshimishije
Nagize nti hariho abakungu batunze koko
Nti biriya byose ubona bafite ni ubusa gusa
None kibondo warabasahuye
Ko babisize aho ntiwaketse ko wowe uzabijyana
Nakubwiye ko hari abazirana utazi icyo bapfa
Nti urajye unyura i ruhande ntukabyivangemo
Mbona ufite imbunda, mbona ufashe ifuni
Ibyo byose wabikoreye iki se mwana ko unaniye
Nti nubona ababaye ntukamwirengagize
Yaba uwawe cyangwa se uw’abandi jya umumenya
Wafashije nde se? Watabaye nde se?
Ubuzima ko ari agatebe gatoki kibondo uribuke
Nti uzabana n’abantu beza mwana cyangwa babi
Nti urajye wirinda abazajya bakwoshya ubareke
Barya mwari kumwe wabonye ari abaki
Ko mwaraye amajoro n’imitaga mukora amahano
Nagira ngo nkugayire abandi mwana wanjye
Nagira ngo nkubwire ko utumvise umurage
Ibyabaye i Rwanda, iyo untega amatwi
Amazi ntaba yararenze inkombe noneho uramenye
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres