Umutwaro we ukwe
Umutwaro we ukwe
Rwose birababaje kandi birahogoje
U Rwanda na bene rwo bariyerekanye
Banyarwanda mbabaze birya muba mukora
Mucengacengana
Twese twese twagaye barya babikora
Najyaga mbitegereza, uko mubanye neza
Uko mutabarana, mugatumirana
Mu bukwe mu bitaramo, nti dore abavandimwe
Mwiganirira museka
Nkajyaho nkibeshya ngo ntuye paradizo
Ku munsi wa Rurema mbona mwambaye neza
Mujya mu rusengero muberewe koko
Mwayipfukama imbere mukomanga ku gatuza musenga bucece
Isengesho muhavuga, icyampa nkumvaho
Mbese ubundi mupfa iki? muri mwe ni nde wahisemo
Mbese ni nde waremye undi mwarekeye aho!
Ko ndeba mushukana ko ntawe ukosora undi
Ntimuve ku izima
Kandi ngo umuntu azabazwa umutwaro we ukwe
Birya rero mwakoze hamwe n’ibyo mugikora
Ndetse n’ibyo mugikora muriyimbire
Byabereye umuzigo igihugu n’umuntu ukwe
Rurema arababara
Kandi ngo umuntu azabazwa umutwaro we ukwe.
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres