Urwiririza
Urwiririza
R/ Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Umwanzi ukwanga umwanzi ukwanga we
Umwanzi ukwanga Rwanda nziza we
Aragahinga ku rutare
Maze asarurire ku rutaro.
Mbe wa mukobwa Kiberinka
Ko bamubajije ngo agiye he?
Ko yabashubije ngo azaza ejo
Naramuka ataje bazihebere.
Cyo ngwino urare ngwino urare we x2
Cyo ngwino urare Kiberinka
Nyabusa ngwino urare uzaherekezwa.
Uriya mwana aje kwenda iki?
Ko naherutse musezera
Ko yanshubije n’ikiniga
Ati nibutse yuko uwaraye adataha.
Na wa mukobwa ukora muri bara
Ko bamubwiye ngo nyina ararwaye
Ko yabashubije ngo bazamurwaze
Nakira bamucyure napfa bamuhambe
Na ka gasaza k’i Bumbogo
Kabwiye Ngenzi gushora inka
Kihina mu nzu gahaze urwagwa
Kambura umukazana umukenyero we.
Imbeba yiboneye agasheshe
Maze iranyaruka irakisasira
Ishaka akandi irakiyorosa
Iti: “inkuru ziragenda nzaba mbarirwa”.
Na wa mugaragu wa nzapfa urundi
Ko bamubajije ifuni ihamba
Ko yabashubije abarangira
Ati: “uwonguwo muhamba ni we uyiheruka”.
Na wa muhungu Mbarubukehe
Ko bamutose ngo ajye kuvoma
Ngo kandi abanguke barike
Ati: “uwanjye muwumpe ngende nywurumanga”.
Igikeri cyatanze imirizo
Giha inyamaswa ziriruka
Giha inyoni zirigurukira
Gishatse uwacyo iba yashize
Kiti; “ibyaribyo byose nzajya mu ijuru”.
Na wa mukecuru rukukuri
Ko bamubwiye iby’umusaza we
Bati “imbogo yamwivuganye”
Ko yikomereje gutora inda
Ati: “ibyo byo ndabizi arayitahana”
Na wa muhungu w’umworozi
Yajyanye amajyi kuyagurisha
Bati: “turagura ayo twumva aryoshye”
Ko bayariye bakayamara
Agasubira iwabo akica inganda ye.
Na wa mubyeyi Nyirangirente
Ko bamubwiye kugura isuka
Ahubwo akigurira inkangaza
Maze bwacya ati: “bwaki yamariye abana”
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres