Wandebera ndi nde
WANDEBERA NDI NDE?
Ayo mateka yabo,
Bayamubwiye bayanyuranya, bayasobekeranya
Nyuma bakaza kuyahuza, abantu bahaguye
Ayo mateka mvuga, ni yo yabo
Ngo habanje urukundo,
Rujya imbu kujya imbere n’amagambo
N’amatiku n’iharabikana
N’utundi twose tugenda
v Turusenya
v Tururwanya
v Turuzibira
v Turuzitira,
v Turuzirika, rwizitura;
Ayo mateka mvuga, ni yo yabo
Ubwibone n’amashyali yabo
Uturere n’imbonezamuco yatwo
Ibisekuruza n’amateka yabyo
Ruranga ruranangira ruraganza.
Ayo mateka mvuga, ni yo yabo
Nahuye na bo, abo bana beza cyane
N’udukaratasi babatumye
N’agashwari agatutu kajojoba
Udukweto dutamirije agacucu
Kapitali bayihata ibirenge
Bagenda umujyi bagana ikigega babarangiye
Ikigega gifasha imfubyi kitagira akayunguruzo
Ayo mateka mvuga, ni yo yabo
Jye twahuriye cyber café
Nsukuma kubita imwe muri izo
Barantanga baranyegera
Umwe ati nyemerera nkwibarize
Kandi unkundire ntubogame
Wandebera ndi nde?
Ati ndebera umbwire ndi uwa nde?
Iyo undebye uku undeba ndi uwa nde?
Mu kugenda iyo undebye ndi uwa nde?
Ku mazuru iyo undebye ndi uwa nde?
Mu gihagararo umbwire ndi uwa nde?
Mu mubyimba iyo indebye ndi uwa nde?
Iyo undebye uku undeba uku ndi uwa nde?
Ati nyura imbere indebere ndi uwa nde?
Uturuke inyuma umbwire ndi uwa nde?
Mubyeyi umbwire uwo ntari uwe
Cyane umbwire icyo namugiriye
Kandi ntubogame ndabusabye
Ko ntera intambwe mbasanga Cyo ndebera
Bakandyanira inzara
Bakaruca bakarumira mpingutse
Bakandora ukuntu ntashaka
Bahererekanya udukaratasi
Bakampa bakanyambura ndeba mbwira
Ko jyewe nshaka umubano Cyo ndebera
Kandi ngashaka urukundo
Ngakunda uwo nshaka tukagenderana
Ngatumira ngatumirwa uko mbyumva
Bakandeka nkishyira nkizana, mbwira
Ko nanze kuba ingaruzwamuheto Cyo ndebera
Ngo buri gihe nsobanure iyo niriwe
Iyo mu bitaramo iyo nshatse nkahajya
Nta butelefone bunkurikirana
Kandi ntariho ku bwabo mbwira
I Bugande n’i Burundi Nkagenda kandi ngataha
Iyo muri Congo na Nairobi
Mu bitaramo aho biri hose
Concert ya Ben na John
Gatinau Montréal Toronto
Indahemuka n’umutsama
Bakandinda iterabwoba
Ntabwo jye ndiho ku bwabo
Umuturanyi arwaye musure
Umuturanyi afunze musure
Ubukwe nibutaha mbutahe
Mu gufata irembo gutebutsa
Mu kiriyo no mu kwera
Bakandinda iterabwoba
Ntabwo jye ndiho ku bwabo
Icyampa, icyampa x2
Icyampa, icyampa x2
Icyama na Muvoma
Bakiyunga bakaturekax2
Umuyaga ntugutware
Mwana wa mama
Muvandimwe wanjye
Warayize amashuli
Kandi wemera Imana
Warayize amateka
Kandi uyiga amategeko
Ukunda abantu
Abaturarwanda
Ubwokomuntu
Komera
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres